Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Nta nzara abatuye akarere ka Nyanza bakwiye kwikanga

$
0
0

Mu kiganiro abayobozi b’akarere ka Nyanza bagiranye n’abanyamakuru kuwa 18/07/2014, bavuze ko ngo nta kibazo cy’inzara abatuye ako karere bazagira uyu mwaka  ngo nta n’ubwo bakwiye kuyikanga kuko ngo abahinzi bahinze ibiribwa bihagije.

Ibi byavuzwe na Nkurunziza Francis umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Nyanza wasubizaga ikibazo cy’abanyamakuru babazaga uko ako karere n’abagatuye bahanganye n’ikibazo cy’izuba ryacanye igihe kirekire rikaba rizatuma umusaruro uba mucye abaturage bagasonza.

Bwana Nkurunziza yasubije ko muri aka karere nta nzara abaturage bikanga ndetse ngo nta niyo bafite. Yagize ati “Abaturage bahinze imyumbati ku buso bwinshi ndetse ubu barimo guhinga mu bishanga imboga z’amako yose niyo mpamvu nta kwikanga inzara kuriho mu baturage bacu.”

Imibereho myiza iri ku gipimo cya 800%

Murenzi Abdallah uyobora akarere ka Nyanza we yabwiye abanyamakuru muri icyo kiganiro ko imibereho myiza muri ako karere yazamutse ku gipimo cya 80% mu mwaka ushize. Afatanyije n’abandi bari mu nzego z’imirimo muri Nyanza, bwana Murenzi yasobanuye ibyo bamaze kugeraho n’ibyo bateganya bateganya gukora mu rwego rwo kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abatuye muri aka karere mu bihe biri imbere.

m_Nta nzara abatuye akarere ka Nyanza bakwiye kwikanga

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah asobanura ibyo bakoze ndetse n’ibyo bateganya gukora 

Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah abivuga, ngo muri aka karere abaturage begeranyije ubutaka bahinga ibihingwa bimwe byatoranyijwe ndetse imiryango itishoboye ihabwa inka muri gahunda ya Girinka munyarwanda byose bikaba byaragize uruhare muri byatumye imibereho myiza y’abaturage izamuka ku gipimo cya 80%.

m_Nta nzara abatuye akarere ka Nyanza bakwiye kwikanga1

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge igize akarere ka Nyanza nabo bari muri iki kiganiro n’abanyamakuru

Abayobozi b’akarere bavuze kandi ko bafite gahunda yo guteza imbere ubworozi, bakaba barubatse ikusanyirizo ry’amata mu murenge wa Busoro, aho rifasha aborozi bo muri uyu murenge kudapfirwa ubusa n’umusaruro w’amata y’inka zabo.

Mu buhinzi kandi ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwavuze ko bwahuje ubutaka ku buso bwa hegitari 33000 ndetse ubuso bugera kuri hegitari 29750 bugahingwaho imyumbati.

m_Nta nzara abatuye akarere ka Nyanza bakwiye kwikanga2

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza Madamu Kambayire Appoline yasubije bimwe mu bibazo bimureba

Muri iki kiganiro kandi abanyamakuru bibukije ibibazo bibangamiye bamwe mu batuye Nyanza nko ku kibazo cya ba rwiyemezamimo bubatse isoko ry’akarere ka Nyanza ariko bakambura abakozi babakoreye. Abanyamakuru babajije kandi ibijyanye n’ingamba mu gukumira inkongi z’imiriro zaduka hirya no hino mu Rwanda zikangiza umutungo n’inyubako z’ibikorwaremezo ndetse n’uko biteguye guhangana n’ikibazo cyatewe n’izuba ryavuye hakiri kare umusaruro abahinzi bari biteze ukaba warabaye muke.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Bwana Murenzi Abdallah na bagenzi be basubije ko buri kugikurikirana ibijyanye na rwiyemezamirimo wubatse isoko rya kijyambere ry’akarere ka Nyanza ariko akambura abo yakoresheje kugira ngo abaturage bahabwe amafaranga yabo kandi ngo hari icyizere ko bazayabona.

Ku kibazo cyo gukumira inkongi z’imiriro, akarere ka Nyanza kavuze ko hafashwe ingamba ndetse n’abaturage bagahamagarirwa gusimbuza ibikoresho bimwe by’amashanyarazi byakoreshejwe igihe kinini ngo kuko impanuka nyinshi ziba zatewe n’amashanyarazi.

 m_Nta nzara abatuye akarere ka Nyanza bakwiye kwikanga3

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Nyanza Bwana Nkurunziza Francis yemeje ko abaturage b’aka karere nta nzara bikanga kubera imihindagurikire y’ikirere yabayeho.

Abanyamakuru bari mu kiganiro bishimiye intambwe ikomeje guterwa n’inzego z’ibanze mu gusangira amakuru n’abanyamakuru no kugaragaza ibiba byakozwe ndetse n’ibiteganywa gukorwa kugira ngo abaturage barusheho kumenya ibibakorerwa.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088