Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Bugeshi: abaturage barasabwa gukora batanga amakuru ku byahungabanya umutekano

$
0
0
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi  aganira n’abaturage ba Buringo

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi aganira n’abaturage ba Buringo

Ubaturage bo mu murenge wa Bugeshi akarere ka Rubavu bavuga ko nubwo begereye umupaka wa Kongo, aho ingabo z’iki gihugu zibangiriza imyaka, hakaba n’abarwanyi ba FDLR bahora bashaka kwinjira mu Rwanda kubahungabanyiriza umutekano bitabaca intege kuko bizeye umutekano w’ingabo z’igihugu cy’urwanda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugeshi Mvano Etienne aganira n’abaturage bo mu kagari ka Buringo kegereye ishyamba ry’ibirunga, yongeye gusaba abaturage gukora bagamije kwiteza imbere, naho iby’umutekano bakawuharira ingabo ariko bakazirikana gutangira amakuru ku gihe kubashaka kuwangiza.

Abaturage babisabwe nyuma y’aho Taliki ya 29/6/2014 abasore batatu bo mu karere ka Nyabihu batawe muri yombi bashaka kujya muri Kongo mu bikorwa byo kwifatanya n’abashaka guhungabanya umutekano,  mu kwezi kwa Nyakanga kandi hari abarwanyi 5 ba FDLR binjiye mu Rwanda bagera Mahoko bayobowe n’umurwanyi ufite ipeti rya Sous-Lietenant, Ajida, Sergent na Premier Solda 2 ariko amakuru akaza gutangwa basubiye muri Kongo.

Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi bavuga ko bangirizwa n’ingabo za Kongo

Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi bavuga ko bangirizwa n’ingabo za Kongo

Nyuma yo kurasana hagati y’ingabo z’u Rwanda n’ingabo za Kongo ku gasozi ka Kanyesheja2 gaherereye mu murenge wa Busasamana taliki ya 11/6/2014, abaturage bahatuye bavuga ko bafite umutekano kuko nta basirikare ba Kongo bakiza gushimuta amatungo yabo no kubashyiraho iterabwoba, gusa abo mu murenge wa Bugeshi bavuga ko babangamirwa n’ingabo za Kongo zibangiriza imyaka.

Mu kwezi kwa Nyakanga ingabo za Kongo ziri ku mupaka zinjiye mu Rwanda zitema ibiti 48 by’abanyarwanda, nyuma nabwo bakongera bagahengera abarinzi b’imyaka badahari bagaca ibigori mu mirima ibiri iri ku mupaka mu kagari ka Hehu, abaturage bakavuga ko ubuyobozi bwa Kibumba bwagaragarijwe aya makosa ariko ntihagira igikorwa.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi buvuga ko nubwo ibi bikorwa biba, ngo abaturage ntibagomba gucika intege, basabwa gukora biteza imbere birinda ibibarangaza, naho kubashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo bamwe bashaka guhungabanya umutekano bahagarikwe.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles