Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Kwiyahura n’imirire mibi ku isonga mu bibangamiye umutekano Iburengerazuba

$
0
0

 Iburengerazuba

Abayobozi b’Intara y’iburengerazuba baravuga ko umutekano w’abatuye iyo ntara ubangamiwe cyane cyane n’ibikorwa bimaze gutera abanyu 12 kwiyahura ndetse n’imirire mibi ihangayikishije abatuye Nyamasheke na Karongi.

Ibi byagaragarijwe mu nama y’umutekano yahuje abayobozi muri iyo ntara kuwa 30/07/2014 mu karere ka Rusizi bakavuga ko imfu z’abiyahura n’imirire mibi ndetse n’abanyeshuri baterwa inda n’abarezi babo ari byo biza ku isonga mu bibangamira umutekano muri iyo ntara.

Uko guverineri w’intara y’Iburengerazuba Mukandasira Caritas abivuga, ngo muri rusange umutekano wari wifashe neza mu ntara y’Iburengerazuba muri rusange, ariko ngo kuba abaturage 56 bamaze kubura ubuzima muri iyo ntara kuva umwaka wa 2014 watangira, harimo 12 biyahuye biteye inkeke. Umuyobozi w’intara y’Iburengerazuba yavuze ko izo mpfu ziterwa n’amakimbirane mu miryango atuma bamwe mu babana mu rugo biyahura.

 

Ikindi kibazo abo muri iyi ntara bavuze ko kibangamiye umutekano w’abayituye ngo ni imirire mibi cyane cyane mu turere twa karongi na Nyamasheke. Iyi nama ngo yemeje ingamba z’uko abayobozi bagiye gukomeza kwegera abaturage babigisha uko bakoresha ibyo bafite mu kubona indyo yuzuye, dore ko ngo iyo mirire mibi idaterwa no kubura kw’ibiribwa cyangwa ubukene, ahubwo iterwa n’imyumvire ikiri hasi aho abaturage bumva ko ibyo bejeje byose babigurisha ntibasigaze ibyo bazafungura iwabo.

Iyi nama y’umutekano yishimiye ko abaturage bo mu ntara y’Iburasirazuba bameze neza kandi batekannye muri rusange n’ubwo hari ahakiboneka utubazo duto duto. Muri iyi nama banagaye abarimu n’abarezi bamwe bitwara nabi barimo n’abavugwa ko bateye inda abana bigisha mu turere twa Rusizi na Rutsiro. Aba ngo bagomba guhita bahagarikwa ku mirimo yo kurera kandi bagakurikiranywa n’inzego z’ubutabera.

Ubwo yasozaga iyi nama, guverineri w’intara y’Iburengerazuba yasabye abayobozi n’abaturage gukomeza kubungabunga umutekano wabo n’uw’igihugu muri risange bakaza amarondo kandi kubw’umwihariko abayobozi bakegera abaturage babafasha kugira ngo ibibangamiye abaturage byose bijye bicyemurwa mu maguru mashya.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles