Ubwo havugwaga uko uturere tweseje imihigo y’umwaka wa 2013-2014 ndetse hanasinywa imihigo y’umwaka wa 2014-2015, akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali kongeye kuza ku mwanya wa mbere mu mihigo n’amanota 76,1% mu gihe mu mwaka ushize kari kari hejuru cyane y’aya manota. Aka karere kakaba kakurikiwe n’aka Ngoma mu Ntara y’Ibirasirazuba ku mwanya wa kabiri n’amanota 75,8% naho uturere twa Huye mu Majyepfo ndetse na Ngororero mu Burengerazuba twagize amanota 75,7% tuza ku mwanya wa gatatu.
Akarere ka Gatsibo ko mu Ntara y’Iburasirazuba niko karere kaje gaheruka utundi mu mihigo. Utundi turere aka Kirehe kakaba kaje ku mwanya wa 5,aka6 Kayonza,utwa 7 Gisagara na Nyanza, utwa cyenda Nyagatare na Nyaruguru,aka 11 Karongi, Rusizi 12, Bugesera 13,Gicumbi 14,Gakenke 15, 16 Kamonyi,17 Nyamasheke, 18 Rutsiro,19 Nyarugenge,20 Burera,21 Nyamagabe,22 Nyabihu,23 Muhanga,24 Ruhango,25 Rulindo na Rubavu, 27 Musanze,28 Gasabo,29 Rwamagana,30 Gatsibo.
Iki gikorwa cyari gisanzwe kimenyerewe mu Rwanda kuva imihigo yatangira,kikaba cyarazanyemo agashya mu mwaka ushize, ko kureba uburyo abaturage bishimira serivise bahabwa n’ubuyobozi,iki nacyo kikaba ari kimwe mu byatangiwe amanota muri iyi mihigo ya 2013-2014.
Ubwo herekanwaga uko uturere tweseje imihigo ya 2013-2014 hanasinywa iya 2014-2015, abayobozi bongeye kwibutswa gushyiramo ingufu bagaharanira ko u Rwanda n’abarutuye barushaho kugera ku iterambere mu buryo bwihuse .
Perezida wa Repubulika Paul Kagame,akaba yagarutse ku kibazo cy’abanyereza umutungo w’igihugu aho yasabye ko cyacika burundu mu Rwanda,kuko uwo muco ari umuco mubi. Yongeyeho ko abanyereje umutungo badakwiye kuba bahindurirwa akazi gusa,ahubwo ko bakwiye kugarura ibyo banyereje bigasubizwa aho babivanye.
Ikijyanye n’inkingi z’ubukungu,imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza hakiyongeraho n’uko abaturage babona serivise bahabwa n’ubuyobozi,bikaba ari iby’ingenzi cyane byagendeweho mu gusuzuma uko uturere tweseje imihigo.
Uburyo bushya busigaye bukoreshwa mu gusuzuma imihigo,bukaba bwarishimiwe cyane n’abakozi batandukanye iyi mihigo ireba,kuko usanga umuntu umwe umwe abazwa ukwe ,ibijyanye n’ishami akoramo n’uko imihigo yaryo yeshejwe,mu gihe abandi bakozi baba bari guha serivise abaturage nk’uko bisanzwe.
Mu gihe itsinda rimwe risuzuma imihigo ryabaga riri kubaza umukozi ibyo yagezeho,irindi tsinda naryo ryabaga riri aho bimwe mu bikorwa biri mu mihigo byakorewe nyirizina,ryihera amaso rinasuzuma niba koko byaragezweho nk’uko byahizwe.
Ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, akarere ka Ngororero kakaba kaje ku mwanya wa mbere mu turere tugize iyi ntara naho mu gihugu kakaba kaje ku mwanya wa 2. Akarere ka Karongi ku mwanya wa 2 mu Burengerazuba kakaba aka 11 mu rwego rw’igihugu. Kagakurikirwa na Rusizi iri ku mwanya wa 12 mu gihugu ,ikaba iya 3 mu rwego rw’Intara. Aka kane mu rwego rw’Intara ni Nyamasheke kakaba ari aka 17,Rutsiro aka gatanu mu Ntara kakaba aka 18 mu rwego rw’igihugu,Nyabihu aka 6 mu Ntara kakaba aka 22 mu rwego rw’igihugu naho Rubavu ikaba iya nyuma mu Ntara ikaba iza ku mwaya wa 25 mu rwego rw’igihugu .