Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Kayonza: Abagize urwego rwa DASSO bemeza ko bazuzuza neza inshingano zabo

$
0
0

Abantu 40 bagize urwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano (DASSO) mu karere ka Kayonza tariki 15/09/2014 barahiriye kuzuza inshingano za bo uko bikwiye, ngo bakaba bafite icyizere ko bazabigeraho nk’uko byavuzwe n’umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’akarere ka Kayonza.

Umuhuzabikorwa wa Dasso muri kayonza

Umuhuzabikorwa wa Dasso muri kayonza

Mu byo basabwe n’inzego z’umutekano zisanzwe zikorera muri ako karere harimo gukorana n’izindi nzego kandi bakirinda guhutaza abaturage, ariko bakaba banahawe indi nshingano ikomeye yo kurwanya no guhashya ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa muri ako karere.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere ka Kayonza Mukarage John yavuze ko uru rwego rutazagaragara mu makosa nk’ayo kuko rutandukanye cyane n’urwego Local Defense Force basimbuye rwakunze kuvugwaho ibyaha bya ruswa no guhishira abanyabyaha.

Yagize ati “Dutandukanye n’urwego twasimbuye [rwa Local Defense] rwagiye rugaragaraho amakosa nko guhishira abanyabyaha no kwifatanya na bo. Twebwe dufite ikinyabupfura twatojwe tugomba gukorana n’abaturage bakaduha amakuru kugira ngo dushobore kurwanya ibiyobyabwenge nka kanyanga n’urumogi, tuzagerageza kujya duhanahana amakuru kandi tuyatangire igihe kugira ngo dukumire icyaha kitari cyaba”

Urwego rwa DASSO rufite inshingano yo kunganira ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gucunga umutekano. Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John avuga ko hari byinshi ubuyobozi bw’ako karere bwiteze kuri urwo rwego, kuko abarugize nibubahiriza neza inshingano za bo uko bikwiye bizatuma umutekano urushaho gucungwa neza.

Agira ati “Uru rwego rwa DASSO ruje gufasha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kugira ngo bwubahirize inshingano za bo, rukaba ruzadufasha kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibintu bya bo cyane cyane batanga amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano w’abaturage. Ni urwego rero dufitiye icyizere”

Mu bagize urwego rwa DASSO mu karere ka Kayonza harimo ab’igitsinagabo 36 n’ab’igitsinagore bane bazakorera ku rwego rw’akarere n’imirenge. Imirenge imwe yagiye igenerwa babiri indi igenerwa batatu bitewe n’ubunini bwa yo, ubwo barahiriraga kuzuza inshingano za bo bamwe bakaba bagaragaje impungenge z’uko kuba bakiri bake bishobora kuzababera imbogamizi kuko bitoroshye ko bagera ahantu hose mu gihe gito kugira ngo bamenye amakuru y’ibihabera kandi bayatangire igihe.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza we avuga ko hari uburyo uru rwego ruzajya rukorana n’izindi nzego z’ubuyobozi ku buryo kumenya ayo makuru bitazagorana cyane.

Yabisobanuye agira ati “Ku rwego rw’akagari abaturage bazakomeza bakore amarondo ya bo, bakoreshe inkeragutabara, abo ni abantu n’ubundi bamenyereye gucunga umutekano bakorera ku rwego rw’akagari. Abandi [bo mu rwego rwa DASSO] bazajya bakorera ku mirenge, twabahaye telefoni ku buryo bashobora kuvugana n’abakuru b’imidugudu n’abayobozi b’utugari bose ku buntu kugira ngo bumve uko umutekano wifashe banakurikirane uko amarondo yapanzwe”

Abagize urwego rwa DASSO mu karere ka Kayonza ngo bazakora amezi atatu y’igerageza, nyuma y’ayo mezi ngo nibwo bazahabwa contrat z’akazi. Basabwe gukora akazi kabo neza kandi bakanatanga amaraporo ku gihe, kuko uwo bizagaragara ko adashoboye ashobora kuzasimbuzwa abandi.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles