Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugamba (RDRC), Jean Sayinzoga, yabwiye abantu 48 bitandukanyije na FDLR ko Umunyarwanda atagira agaciro mu gihe abandi Banyarwanda bitesheje agaciro babayeho nabi mu buhungiro.
Mu muhango wo gusoza amahurwa bari barimo mu Kigo cy’Amahugurwa cya Mutobo mu Karere ka Musanze wabaye kuri uyu wa Kane tariki 17/09/2014 ukitabirwa n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga, za Ambasade ndetse na MONUSCO, Sayinzoga yavuze ko abakiri mu mashyamba ya Kongo bazwi nk’abicanyi, abasambanyi, abarozi n’ibindi, uko bababona ni ko banabona n’abandi Banyarwanda.
Agira ati: “Twebwe nk’Abanyarwanda turavuga ngo dufite ishema ryo kuba Abanyarwanda ko igihugu cyacu gifite agaciro ariko mu gihe wowe umeze neza wambaye utya, uwo muvandimwe yambaye ubucocero ari mu bucakara yaba muri Kongo, Uganda… nta gaciro ufite.”
Clik here to view.

Umuyobozi wa RDRC, Jean Sayinzoga ashimira umwe mu bakobwa witandukanyije na FDLR-FOCA.
Nk’uko u Rwanda ruharanira ko Umunyarwanda wese agira agaciro, ngo kwisubiza agaciro kuri abo Banyarwanda bari ishyanga ni ugutahuka mu gihugu cyabo bagafatanya n’abandi kucyubaka kuko mu gihugu cyabo ni ho bazabona amahirwe yose ndetse bakanabaho neza.
Clik here to view.

Abasezerewe bafatana n’abayobozi ndetse n’abahagarariye imiryango itandukanye ifoto y’urwibutso.
Abanyarwanda bakiri mu mashyamba by’umwihariko ya Kongo ngo bafashwe bugwate n’abanyapolitiki n’abayobozi ba FDLR bakoresheje ikinyoma cy’uko utahutse wese yicwa, ngo abo bajya bumva kuri radiyo babahamagarira gutahuka baba barapfuye.
Maniraguha Francoise umwe mu basezerewe abisobanura muri aya magambo: “Twajyaga twumva bahamagara abantu ngo batahe ariko bakatubwira ko ari abantu bwite ahubwo baba barabafashe bakabica maze amajwi yabo akaba ari yo bakoresha kuri radiyo bigeza aho tujya duperereza dusanga baratubeshya… dufata icyemezo cyo gutaha.”
Clik here to view.

Kapiteni Karega atanga ubuhamya bw’ubuzima bubi yanyuzemo mu mashyamba ya Kongo.
Capt. Karega Louis de Gonzague wari umaze imyaka 20 mu mashyamba ya Kongo na we witandukanyije na FDLR-FOCA, yemeza ko ibyo babwiwe atari ukuri habe na gato. Yunzemo ati: “Ibyo batubwirwaga birahabanye ntaho bihuriye n’ibiriho, ugera mu gihugu bakakwakira neza, bakwakwetegara (integrer) muri sosiyete. Nta mpamvu y’uko bakomeza kwiruka mu mashyamba.”
Aba basezerewe 48 bari bamaze amezi atatu mu Kigo cya Mutobo bigishwaga amasomo atandukanye harimo ayo gusoma no kwandika ndetse n’andi ajyanye no kwihangira imirimo ngo bazabashe kugira icyo bimarira bageze mu buzima bwo hanze.
Ubwo bashyikirizwa inyemezabumenyi (certificates), bibukijwe kandi ko babonye urufunguzo rw’ubuzima rugomba kubafasha kwiteza imbere bahereye mu mpamba y’amafaranga bahabwa ngo batangirireho.
Clik here to view.

Bamwe mu basezerewe bacinya akadiho mu muhango wabereye i Mutobo.
Nyuma y’iki cyiciro cya 51 cyasezerewe uyu munsi habarurwa abantu basaga ibihumbi 10 bari mu mitwe itandukanye yo mu Burasizuba bwa Kongo yarwanyaga Leta y’u Rwanda.