Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Rulindo: abaturage basanga guca ibiyobyabwenge bigomba guhera mu bayobozi

$
0
0

m_abaturage basanga guca ibiyobyabwenge bigomba guhera mu bayobozi

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo baratangaza ko umuco wo gukoresha ibiyobyabwenge umaze gufata intera ndende mu batuye aka karere ,ngo aho usanga hari na bamwe mu bayobozi babyishoramo,ugasanga barabikoresha abandi bakabicuruza .

Abaturage bavuga ko ingamba zo kubica no kwamagana ababikoresha zizagerwaho,gusa ngo byaba byiza bihereye mu bayobozi b’inzego z’ibanze,ngo kuko usanga ahanini nabo babigiramo uruhare mu kubikwirakwiza mu baturage bayobora.

Kagenzi Marc utuye mu murenge wa Rukozo avuga ko muri uyu murenge ibiyobyabwenge bikunze kuhaboneka ari kanyanga,ngo usanga bamwe mu baturage babikoresha ndetse no mu rubyiruko ngo hari umubare munini unywa za kanyanga ku mugaragaro.

Uyu musaza avuga ko hari bamwe mu bayobozi b’imidugudu ngo usanga bafasha abaturage kubona izi kanyanga mu gihe baba bazicuruza rwihishwa ,bakaba baziranye n’abakiriya babo bazigurishaho.

Kagenzi yagize ati”Mu murenge wa Rukozo banywa kanyanga cyane rwose ku mugaragaro. ikibabaje ni uko usanga hari na bamwe mu bakiri bato  bayinywa nk’abanywa amazi.

“Ikibazo kandi gihari ni uko usanga hari abayobozi bo mu midugudu cyane cyane babashyigikira, kuko ari nabo baba bazicuruza, njye nsanga kugira ngo uyu muco wo kwiyahuza ibiyobyabwenge ucike ube wagerwaho, bihere mu bayobozi kuko bitwaza icyo bari cyo bakabikwirakwiza mu bantu”

 

Rutayisire Tharcisse ushinzwe imiyoborere myiza muri rulindo we avuga ko atemeranywa n’abavuga ko abayobozi b’imidugudu bashobora kuba bakingira ikibaba abakwirakwiza ibiyobyabwenge.

Yagize ati “Jye ku ruhande rwanjye sinemera ko hari abayobozi b’imidugudu bakwirakwiza cyangwa se bakingira ikibababa abakwirakwiza ibiyobyabwenge kuko nta we urafatwa muri iki gikorwa gusa hagize ufatwa yabihanirwa bikomeye.

Bimwe mu biyobyabwenge byagaragaye ko bikunze gukoreshwa muri aka karere ni Kanyanga ngo ihagera iturutse  mu gihugu cya Uganda ,n’urumogi rukunze kunyobwa n’urubyiruko.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles