
Basile aganira n’urubyiruko n’ababyeyi barwo nyuma y’umuganda
Muri ibi bihe by’ibiruhuko, urubyiruko rw’abanyeshuri rwo mu karere ka Rusizi rurasabwa kwirinda kwishora mu ingeso mbi zirimo ibiyombabwenge n’ubuzererezi, ahubwo rugafasha ababyeyi imirimo muri ibyo biruhuko dore ko aribwo baba bababonye.
Ibi ni bimwe mu byo uru rubyiruko n’abbabyeyi basabwe n’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bayihiki Basile, ubwo hatangizwaga gahunda yo kwita ku banyeshuri bari mu biruhuko kuwa 22/11/2014, murenge wa Bweyeye.
Ku rwego rw’Akarere ka Rusizi, gutangiza iyo gahunda yo kwita ku rubyiruko ruri mu biruhuko rwiga mu mashuri, cyane cyane ayisumbuye byabimburiwe n’umuganda udasanzwe ,aho urubyiruko rwiganjemo urwab’ anyeshuri bafatanije n’ababyeyi babo n’ubuyobozi bw’uyu murenge ndetse n’ubw’Akarere ka Rusizi bakoze igikorwa cyo gucukura imyobo izaterwamo ingemwe z’ibiti bisaga 20.000,ahantu hangana na hegitari 9 .
Nyuma y’umuganda aba bana n’ababyeyi babo bakaba baganirijwe ku myitwarire ikwiriye kuranga umwana uri mu kiruhuko, irimo cyane cyane kubaha ababyeyi no kubafasha imirimo, kwirinda ubuzererezi, ubwomanzi ndetse n’ibiyobyabwenge bibangiriza ubuzima .
Icyakora muri uyu murenge abana bamwe baratungwa agatoki n’ababyeyi kugira ingeso y’ubuzererezi mu biruhuko ntibagire icyo babafasha.
Bamwe mu bana bari mu biruhuko twaganiriye barimo Mutabaruka Eric baravuga ko bagenzi babo bafite imyitwarire nk’iyi ari abo kugawa kuko baba batesha agaciro indangagaciro z’umuco nyarwanda wo kubaha ababyeyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bayihiki Basile yongeye gusaba inzego zose bireba gufasha ababyeyi gukurikirana imyitwarire y’abana mu biruhuko, anavuga ko abantu bakuru bafite ingeso yo kwangiza abana babashora mu ngeso mbi batazihanganirwa kuko bazajya bashyikiriza inzego z’ubutabera zikabakatira urubakwiye.
Umunyamabanga nshingabikorwa wawo Muhirwa Philippe avuga ko Uretse gufasha ababyeyi imirimo, abana bari mu biruhuko mu murenge wa Bweyeye bashyiriweho gahunda y’ibiganiro bazajya bahabwa kabiri mu cyumweru bibakangurira imyitwarire myiza no gukunda umurimo, babifashijwemo n’abagize inama y’igihugu y’urubyiruko muri uyu murenge, bakazanafasha mu yindi mirimo nko kwigisha abakuze gusoma , kwandika no kubara bikigaragara ko ari benshi muri uyu