Ibishuko biganisha ku buraya buvamo gutwara inda zitateguwe, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no kwishora mu biyobyabwenge nizo ngaruka urubyiruko rukunze guhura nazo mu gihe ruri mu biruhuko.
Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu wa 22 Ugushyingo, 2014 ubwo mu murenge wa Mimuli hatangizwaga gahunda yo gutoza urubyiruko umuco nyarwanda, indangagaciro zawo na kirazira.
Ubundi mu gihe cy’ibiruhuko urubyiruko rwinshi ngo usanga ruzerera uretse ko hari n’urufasha ababyeyi babo imirimo yo mu rugo.
Mu murenge wa Mimuli ho ibishuko bihagaragara ni amafilime, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge birimo inzoga ya kanyanga ndetse n’uburaya.

Mbabazi Rose Mary yizeje ko bagiye kurinda urubyiruko ibishuko.
Umurerwa Claudine ashoje umwaka wa 6 w’amashuli yisumbuye uyu mwaka, Avuga ko by’umwihariko telephone igira uruhare rukomeye mu gushukika kw’abakobwa binabaviramo gutwara inda zitateguwe ndetse no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye nka virusi itera sida.

Urubyiruko rwishimiye ko rugiye gutozwa uburere n’umuco.
Kurinda uru rubyiruko ibishuko niyo ntego ya leta y’u Rwanda. Mbabazi Rose Mary umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga avuga ko guhuriza hamwe urubyiruko rugatozwa umuco nyarwanda na kirazira byarufasha kwirinda ibishuko.
Mbabazi Rose Mary ariko nanone asaba ababyeyi guha abana babo umwanya wo kwitabira iyi gahunda kuko ibunganira mu burere bw’abana babo.
Urubyiruko rukazajya rutozwa iminsi 2 mu cyumweru indi bagafasha ababyeyi babo.
Uretse gutozwa uburere bukwiye umunyarwanda, uru rubyiruko ruzajya rwigishwa n’imirimo y’amaboko akenshi izakorerwa abatishoboye, habeho n’umwanya wo kwidagadura.
gahunda yo gutangiza gutoza urubyiruko yabanjirijwe n’umuganda wo gusiba ibinogo mu muhanda no gutera ibiti.