Kuwa Kabiri taliki ya 15 Ugushyingo,2014 nibwo Hizihijwe umunsi w’umuhizi mu karere ka Muhanga, aho abayobozi bitwaye neza kurusha abandi bashyikirijwe ibihembo kandi banahabwa impanuro zo gukomeza kongera imbaraga mu byo bakora.
Mu rwego rwo gusuzuma aho bageze besa imihigo mu bice bitandukanye bifasha mu iterambere ry’akarere ka Muhanga, inzego zitandukanye z’Akarere ka Muhanga hamwe n’abayobozi bakuru ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo bashyikirije ibihembo abayobozi bahize abandi mu gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.
Abashimiwe ni bamwe mu bayobozi b’imidugudu bahawe amaradio yo gucuranga azajya abafasha kumva amakuru n’izindi gahunda za Leta, abayobozi b’Utugari bahize abandi ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge itatu yabaye iya mbere mu kwesa imihigo y’umwaka ushize.
Abikorera bafashije Akarere mu bikorwa by’iterambere nabo bahawe ibikombe kugirango bagaragarizwe uburyo akarere kazirikana ibikorwa byabo.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo washyikirije ibihembo abashimiwe yabasabye gukomereza aho kandi n’abatarabashije kugera ku rwego nk’urwabo bagaharanira kongera imbaraga.
Bimwe mu byo Guverineri yasabye byihutirwa kwitaho mu mujyi ni ukwita ku myubakire iboneye mu rwego rwo gusukura umujyi. Uyu muyobozi yavuze ko inzego z’ibanze zakwita ku guca abubaka mu tujagari, kuko ahanini abasenyerwa usanga bitwaza ko baba barubatse ubuyobozi bureba.
Guverineri kandi avuga ko kubaka bidahagije ahubwo hagomba no gushyirwamo ibikorwa remezo byinshi kugirango umujyi wo mu minsi iri imbere uzabe ari umujyi utadutunguranye, Guverineri agira ati, « Ni ngombwa ko mugerageza kubaka neza hakurikijwe igishushanyo mbonera kugirango bibe ibintu bitatugwirira kuko usanga abubaka bavuga ko bubatse barebera, ukibaza kurebera icyo bishatse kuvuga ».
Imyubakire y’Umujyi kandi ngo ntigomba gusiga iyo mu cyaro kuko ngo no mu Mirenge usanga hatangwa icyangombwa mbere y’uko wubaka mu mudugudu, ibi bikaba bivuze ko naho hagomba gukorwa igishushanyo k’imiturire kandi kigakurikizwa.
Guverineri Munyentwari yibukije abayobozi kongera imbaraga mu kazi aho gutegereza igihe amavugurura azarangirira, kuko ngo usanga hari abakozi batita ku murimo wabo bategereje ko bazahindurirwa imyanya.
Uyu muyobozi avuga ko n’iyo waba uzahindurirwa umwanya, ntampamvu yo kwiyicarira ngo utegereje ko uhindurwa mu mwanya kuko byadindiza ibyari bimaze kugerwaho.
Abayobozi b’imidugudu bishimiye umunsi w’umuhizi utegurwa n’Akarere kuko ubaha urubuga rwo kugaragaza ibyo bagezeho kandi bagashimira ubuyobozi bukuru bw’igihugu kuko aribwo bakesha ibyo bamaze kugeraho.
Umunsi w’umuhizi utegurwa kabiri mu mwaka ukajyana n’ibikorwa by’inama mpuzabikorwa y’akarere iba ihuriwemo n’abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu, kugeza ku rwego rw’akarere.