Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Nyamagabe: Abayobozi basabwe kwita by’umwihariko ku basigajwe inyuma n’amateka

$
0
0

Abayobozi basabwe kwita by’umwihariko ku basigajwe inyuma n’amateka Abayobozi basabwe kwita by’umwihariko ku basigajwe inyuma n’amateka1

Abayobozi b’akarere ka Nyamagabe n’abashinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mirenge basabwe kwita by’umwihariko ku basigajwe inyuma n’amateka babakangurira kwitabira gahunda za leta, guha abana biga ibikoresho kandi bakabashishikariza kwiga.

Kuri uyu wa 25 Ugushyingo, 2014 mu nama yagiranye n’abayobozi, Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ushinzwe amajyambere rusanjye n’imibereho myiza y’abaturage, Dogiteri Alivera Mukabaramba yasabye abayobozi guhoza ijisho kubasigajwe inyuma n’amateka.

Abitabiriye inama bagegejejweho ikibazo cy’abasigajwe inyuma n’amateka gihangayikishije igihugu, kuko abenshi batitabira gahunda za leta, bakangiza ubufasha bahabwa ndetse n’abana babo bagata ishuri.

Dogiteri Alivera Mukabaramba aravugako bakeneye abana b’abasigajwe inyuma n’amateka bize kugira ngo bazahindure imyumvire kuko abenshi byagaragayeko bata ishuri.

Yagize ati: “twasabye abayobozi kwita ku kintu cyo kwigisha abana b’abahejwe inyuma n’amateka, kuko n’itugira abana bize ntago tuzagira ibibazo nk’ibyo dufite ubu by’imyumvire, twasabye ko abata ishuri kubera ibibazo by’imibereho, ko bakwegerwa ku mafaranga agenewe abatishoboye nabo bagahabwa ibikoresho ku bana biga amashuri abanza.”

Yakomeje avugako ikintu cyo kwiga cyashyirwamo ingufu n’abarangije amashuri bagakomeza mu yisumbuye abandi bakiga n’imyuga kandi n’abandi bakigishwa bagashishikarizwa kwitabira gahunda za leta zitandukanye.

Yagize ati: “hari abarangije abanza ariko batashoboye gukomeza, hari amafaranga tubafashishayo kwiga imyuga bakagura n’ibikoresho ndetse n’abagiye muri kaminuza minisiteri irabishyurira, twasabye ko ikintu cyo kwiga bagishyiramo ingufu, ubundi rero bakabigisha ntihagire ahantu babasiga ari amanama, ari umuganda, ari izindi gahunda za leta, no kububakira imidugudu bakabubakira hamwe n’abandi.

Abasigajwe inyuma n’amateka bagomba guhozwaho ijisho kuko kubera imyumvire ikiri hasi, byagaragaye ko inzu bubakirwa bazicana, ibikoresho bahawe bakabigurisha n’abafite cyangwa bahabwa amasambu bakayagurisha. Ubuyobozi bukaba bwasabwe kubitaho bagakurikiranwa.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles