Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Gakenke: Bagiye kurushaho gukangurira abaturage kugira uruhare rufatika mubibakorerwa

$
0
0

Gakenke: Bagiye kurushaho gukangurira abaturage kugira uruhare rufatika mubibakorerwa

Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buratangaza ko bugiye kurushaho gukangurira abaturage kwibona mubikorwa bibakorerwa babigiramo uruhare kugirango ibikorwa by’iterambere bibakorerwa babe babifitemo uruhare kandi bazi neza nibyo aribyo naho byavuye kuburyo barushaho kubibungabunga.

Ibi bikaba bitangajwe nyuma y’ibiganiro kuruhare rw’umuturage mw’itegurwa ry’igenamigambi ndetse n’ingengo y’imari abakozi batandukanye bakorera akarere ka Gakenke bagiranye n’impuzamiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (CLADHO: Collective League est Association Pour la Defense de Droit de l’Homme) kuri uyu wa 27/11/2014

Gakenke: Bagiye kurushaho gukangurira abaturage kugira uruhare rufatika mubibakorerwa

Umukozi w’akarere ka Gakenke ushinzwe imiyoborere myiza Oswald Nsengimana yemeza ko n’ubusanzwe igenamigambi rikorwa hashingiwe kubyifuzo by’abaturage kuko bikorwa byabanje gutegurwa ku rwego rw’umudugudu bikazamuka bikagera ku rwego rw’akarere aho buri murenge uba uhagarariwe gusa ariko ngo ntibiragera ku rwego rw’imiyoborere myiza nkuko bifuza.

Ati “twifuza ko nibura umuturage wese utuye akarere ka Gakenke akwiye kugira uruhare rufatika kandi rugaragara mu gutegura ibikorwa bizakorwa kandi noneho yamara kubitegura akagira uruhare mukubishyira mubikorwa akabigira ibye bityo bituma yiyumva mu miyoborere y’igihugu cye kandi akumva n’agaciro k’ibikorwa biba byakozwe”

Kugirango iyi gahunda izagerweho neza mu karere ka Gakenke bakaba baratangiye igikorwa cyo gusanga abaturage mu mago yabo bakabaganiriza bareba niba imihigo bayizi niba kandi nabo haricyo bahize muruyu mwaka w’imihigo n’abatari babikorwa bagashishikarizwa kubikora kuburyo buri umwe azagira uruhare rufatika mubikorwa bimukorerwa

Jean Pierre Kwizera n’umukozi w’akarere ka Gakenke ushinzwe ingengo y’imari, asobanura ko basobanuriwe neza uruhare rw’umuturage muri gahunda zimukorerwa kuburyo haricyo bakuyemo gishobora kuzageza abaturage kurwego bifuza ko bageraho mukugira uruhare mubikorwa bibakorerwa nkuko abisobanura

Ati “ikintu cyambere tugiye kwihutira gukora n’ugukorera kugihe abaturage bakazajya babonera amakuru kugihe kuburyo ibyo twifuza ko bagiramo uruhare nabo ibyo bifuza ko akarere kabakorera bikazajya bikorwa kugihe bityo tutazajya dusiganwa n’igihe bimwe bigakorwa ibindi bikibagiranwa”

Stanny Ngarukiye n’umukozi w’impuzamiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu (CLADHO) ushinzwe ibijyanye n’ibikorwa (Program manager) avuga mubushakashatsi bakoze basanze uruhare rw’umuturage rukira hasi kuko usanga nka 30% by’abaturage aribo bashobora kuba bagira uruhare mubibakorerwa

Ati “twifuza ko habaho kwongeraho kurushaho kugira imyitwarire n’imyifatire bibe nkaho arigahunda ikenewe kandi buri muturage afiteho uburenganzira kandi agomba no kugiramo uruhare, igikorwa rero nuko natwe ubwacu mu rwego rw’ubuyobozi tuvuga ko tubirimo tunabizi turushaho gushishikariza umuturage kugirango wa muturage agire uruhare mu gutegura igenamigambi n’ingengo y’imari bihereye hasi”

Ubushakashatsi bwakoze mu turere dutandatu n’impuzamiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu umwaka ushize hagamijwe kureba uruhare rw’abaturage mu igenamigambi n’ingengo y’imari bwasanze mu karere ka Gakenke bari ku kigero cya 81.3%.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles