Bimaze kugaragara ko hirya no hino mu gihugu hagenda hagaragara inyubako zishya, rimwe na rimwe abantu ntibabashe kuzizimya kandi hari n’igihe haba hari ibikoresho by’ibanze byo kuzimya umuriro, nka za kizimyamoto (fire extinguisher ), ni muri urwo rwego polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Huye yatangiye igikorwa cyo kwigisha ibijyanye no kwirinda inkongi.
IP Clément Mberamiheto, ushinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’izindi nzego mu Karere ka Huye (DCLO), avuga ko bahereye ku kwigisha abakora mu bitaro bya Kabutare harimo abaganga, abaforomo, abakora isuku, … aho bagenda bigisha abantu bake bake, bitewe n’ababonetse.
Ku ikubitiro, ni ukuvuga ku itariki ya 26/11/2014, ngo bigishije abakozi 75, kandi ngo abakozi ba Kabutare bose hamwe ni 182, bakaba bazigishwa uko bakabaye.
Ngo bigisha amasomo asobanura amoko y’inkongi z’imiriro n’ibizimya izo nkongi, uko zirindwa, ingaruka ziterwa n’izo nkongi muri rusange haba ku baturage, ku bidukikije no ku bukungu bw’igihugu. Bigisha kandi uko bakoresha za kizimyamoto abantu bashishikarizwa kuri iki gihe kugira mu mazu yabo.
Aya masomo kandi ngo yabagiriye akamaro. Mediatrice Uwamwezi, umwe mu bakozi bakora ku bitaro bya Kabutare avuga ko nyuma yo kuyakurikirana yasanze hari icyuho mu myubakire y’ibi bitaro, kuko amazu menshi adafite aho abantu basohokera bahunga umuriro.
Ikindi, ngo yajyaga abona za kizimyamoto atazi uko bazikoresha, ariko aho abyigiye ngo yasanze abantu bashobora kwirwanaho bazifashishije igihe habaye inkongi.
IP Mberamiheto avuga kandi ko uretse ibitaro bya Kabutare, biteguye kuba bakwigisha n’abandi bose babyifuza yaba amahoteri, ibigo bya Leta n’ahandi hose hari inyubako zihuriramo abantu benshi. Barateganya kandi no kuzajya bigisha abaturage muri rusange, cyane cyane nyuma y’umuganda.