Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Amajyaruguru: Abaturage barasabwa ubufatanye n’abayobozi mu guhigura imihigo yabo neza.

$
0
0

Amajyaruguru: Abaturage barasabwa ubufatanye n’abayobozi mu guhigura imihigo yabo neza.

Tariki ya 12/12/2014, mu murenge wa Bushoki ho mu karere ka Rulindo,mu  ntara y’amajyaruguru habereye inama yahuje abayobozi mu ntara y’amajyaruguru ,inama yari igamije kurebera hamwe uko igenzura ry’imihigo ryakozwe n’urwego rw’intara mu cyumweru gishize yagenze n’ibyavuye muri iyo mihigo y’uturere.

Amajyaruguru: Abaturage barasabwa ubufatanye n’abayobozi mu guhigura imihigo yabo neza.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aimee,yavuze ko agereranije n’ibyo uturere tumaze kugeraho mu mezi atandatu ashize, ngo asanga imihigo hafi ya yose ihagaze neza mu ntara y’amajyaruguru ,akaba avuga ko bafite icyizere cy’uko intara y’amajyaruguru izaza mu myamya myiza .

Muri iyi nama kandi umukuru w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe yashimiye abayobozi bakoze neza kurusha abandi muri iyi ntara  ,abashimira umurava n’ubwitange bakorana muri gahunda zo gushyira mu bikorwa ibyo bahize ,no gushyira mu bikorwa gahunda za leta ku bw’inyungu z’abaturage.

Yagize ati ”Ndashimira abayobozi bakomeje kugaragaza ubwitange mu kazi kabo,baharanira guhigura neza imihigo bahize. Ikindi nabashimira ni umurava mugira mu gushyira gahunda za leta mu bikorwa hagamijwe cyane cyane inyungu rusange z’umuturage”

Bosenibamwe akomeza avuga ko imihigo itarashyirwa mu bikorwa nta kibazo iteye, ngo ahubwo birasaba ubufatanye haba ku bayobozi n’abaturage ubwabo.

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru akaba asaba abaturage batuye iyi ntara gushyira imbaraga mu bikorwa bimwe na bimwe, mu rwego rwo gufasha abayobozi babo kugera ku mihigo biyemeje nta mbogamizi.

Bosenibamwe Yagize ”Icyo nasaba abatuye iyi ntara ni ubufatanye n’abayobozi mu gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje Kugeza mu kwezi kwa kane umwaka utaha hazaba hasigaye kunogereza gusa no kureba ibyo iyo mihigo yahizwe izakemura mu bijyanye n’ibyifuzo by’abaturage.”

Bimwe mu byo uyu muyobozi w’intara y’amajyaruguru asanga abaturage bakwiye kwibandaho bafasha abayobozi babo gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje birimo, kwitabira umuganda, kugira isuku, gutanga ubwisungane mu kwivuza, gutangira imisoro ku gihe, kimwe no kwirinda ko abana babo bata ishuri, ngo kuko byagaragaye ko iyi mihigo ari yo ikiri inyuma ugereranije n’iyindi mihigo yahizwe  mu ntara yose.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles