Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Karongi: Ngo hari abaguma mu buhungiro kubera ubusambo bwa bene wabo bari mu gihugu bigwijeho imitungo yabo

$
0
0

Karongi: Ngo hari abaguma mu buhungiro kubera ubusambo bwa bene wabo bari mu gihugu bigwijeho imitungo yabo

Karongi: Ngo hari abaguma mu buhungiro kubera ubusambo bwa bene wabo bari mu gihugu bigwijeho imitungo yabo

Kuru uyu wa 15 Ukuboboza 2014, mu Karere ka Karongi habaye inama y’umutekano yaguye itegura uburyo abaturage bakwizihiza iminsi mikuru mu mudendezo ndetse yiga no ku bindi bibazo by’umutekano no gushyira mu bikorwa izindi gahunda za Leta maze inzego z’umutekano ziburira abayitabiriye gukurikirana kuko hari bamwe mu Banyarwanda bahungiye muri Congo bashobora kuza kubahungabanyiriza umutekano muri iyi minsi mikuru.

Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Karongi, Rutsiro na Ngororero, Col Kayumba, akaba avuga ko kandi ikibazo cy’umutekano muke ahanini gikururwa na bamwe mu Banyarwanda bari imbere mu gihugu babuza bene wabo gutaha kubera ko bigwijeho imitungo yabo. Agira ati “Hari ingero zagiye zigaragara aho umuntu atinya gutaha kubera ko mwene wabo yibarujeho isambu ye cyangwa inzu ye akajya ambubwira ngo nataha inyenzi zizahita zimwica.” Abantu nk’aba ngo bakaba ari bo ahanini ba nyirabayazana b’umutekano muke kuko ari bo baheza Abanyarwanda bari hanze mu buhunzi.

Uyu Muyobozi w’Ingabo mu turere twa Karongi, Rutsiro na Ngororero akaba yakomeje asaba abashinzwe umutekano n’abayobozi mu nzego z’ibanze gukanguka bagashishikariza abaturage kurara amarondo cyane cyane ko ngo bigaragara muri iyi minsi yadohotse.

Mu gihe iyi nama yaje isanga umutekano muri rusange ngo wifashe neza mu Karere ka Karongi Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu muri ako karere Spt Dieudonné Rwangombwa avuga ibyaha byagaragaye ari ibikunze n’ubundi kugaragara muri buri nama y’umutekano. Yagize ati “Hari ibyaha bikunda kugaruka muri buri nama y’ubutekano ndetse no mu mirenge ariko ugasanga ntagikorwa ngo bikumirwe kandi bishoboka.” Muri ibyo byaha yavuzemo  icyaha cyo gukubita no gukomeretsa n’ibigishamikiyeho birimo urugomo ruva ku businzi n’urugombo ruva ku bantu ku giti cyabo.

Uyu muyobozi wa Polisi mu Karere ka Karongi avuga ko nk’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa inshuro nkeya kiboneka buri kwezi ari incuro nibura cumi n’eshanu. Akomeza avuga ko usanga giteye inkeke kandi kugikumira bishoboka. Agira ati “Impamvu ni twa tubari tudakinga tuvuga buri munsi. Iki abayobozi b’utugari bagombye kugira icyabo.” Iki cyaha ngo ni na cyo kivamo impfu zigaragaza buri munsi ndetse ngo kikaba kinashamikiye ku makimbirane yo mu ngo. Asaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukora ibishoboka imanza zishingiye ku makimbirane yo mu ngo bakazirangiza kugira ngo Abanyarwanda bashobore kubana mu mahoro.

Uretse iki cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ibigishamikiyeho, Spt Dieudonné Rwangombwa avuga ko ibindi byaha bigaragara cyane mu nama zose z’umutekano mu Karere ka Karongi ari ibyaha by’ubujura no gufata ku ngufu abana n’abagore. Ibi byaha na byo ariko akavuga ko usanga bikorwa ahanini n’ababa basanzwe barananiranye. Aha akaba ari ho yahereye asaba abayobozi mu nzego z’ibanze gukora urutonde rw’utubari tudafunga mu masaha yagennwe ndetse anasaba ko hakorwa urutonde rw’abananiranye bigize intakoreka kugira ngo bashobore kubakurikirana bagororwe aho kugira ngo bakomeze kwangiza umudendezo w’abandi.

Spt Dieudonné Rwangombwa ariko na none akaba asaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo kuko ngo uburangare bw’ababyeyi na bwo bushobora guha icyuho iki cyaha cyo gufata ku ngufu. Uyu Muyobozi wa Polisi mu Karere ka Karongi akaba yongeye kwibutsa inzego z’ibanze amaboko zifite ku buryo ziramutse ziyakoresheje neza ibi byaha byose byahagarara. Aha akaba yavugaga Community Policing, inkeragutabara ndetse n’abahoze ari ba local defense. Abibutsa uruhare rwabo ndetse n’urw’abaturage mu kwicungira umutekano yagize ati “Ingabo ntizijya hose, Polisi ntijya hose ariko mu midugudu hari abantu bagomba kudufasha. Ntabwo twakogombye kuba dupfusha abantu biturutse ku businzi. Ntabwo twakagombye kuba buri munsi dusanga imirambo hari mu kivu inzego z’imidugudu zibaye zikurikirana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, akaba yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze ko bagomba gushyira umuturage imbere mu byo bakora byose. Yagize ati “Uriya muturage atariho ntatwe ntitwabaho.” Agaruka ku kudohoka mu kurara amarondo hagamijwe kwicungira umutekano, Kayumba Bernard, akaba yababwiye bigaragaza ukunanirana kwa bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze badakurikirana neza ngo bamenye ko gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa. Yagize ati “Nta muturage unanirana habaho umuyobozi wananiranye.”

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama hari higanjemo iyo gufasha abaturage kwizihiza iminsi mikuru neza mu mahoro n’umutekano aho Umuyobozi w’Akarere ka Karongi yasabye abari bayitabiriye gukora ibishoboka byose umuturage akazishima ntawe umubangamiye. Ku bw’izo mpamvu bakaba bategetse ko abanyamabanga nshingwabikorwa baba bugufi cyane y’abaturage bakifatanya n’inzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano muri iki gihe cy’iminsi mikuru. Ibi bikaba byatumye basaba n’abari bari muri konji kugaruka mu kazi iminsi bari basigaje bakazayiyishyura mu Mutarama 2015.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles