Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu bavuga ko mu gihe cy’iminsi mikuru hakunze kugaragara ibyaha bitandukanye bishingiye akanini ku businzi n’urugomo. Iyi akaba ariyo mpamvu basaba abashinzwe umutekano kurushaho kuwukaza muri ibi bihe bagiye kwinjiramo by’iminsi mikuru hakumirwa ibyaha.
Ildephonse avuga ko usanga ahanini hari abanywa bakarenza urugero mu gihe cy’iminsi mikuru bitwaje ko ngo mu gihe cy’iminsi mikuru bagomba kwishimisha.Ugasanga uwanywaga nk’amacupa abiri akaba ahagije, anyweye nk’amacupa atandatu agasinda,yagenda mu nzira ugasanga ateje ibibazo by’urugomo cyangwa ibindi kubo bahuye.
Naho Kayisire Anastase we avuga ko ashimira Leta y’ubumwe kuko usanga ibyaha by’urugomo byakorwaga mu minsi mikuru n’ikindi gihe byaragabanutse bitewe n’uko usanga umutekano ubungabunzwe. Nyamara akomeza avuga ko usanga mu bihe by’iminsi mikuru hakunze kuboneka ibyaha bishingiye ku rugomo n’ubusinzi.
Ibi akaba asanga biterwa no kunywa bakarenza urugero,abo banyweye muri ubwo buryo bagakurura ibibazo ku bandi baturage. Yongeraho ko usanga hari n’abashumba bakunze guteza ibibazo by’urugomo muri ibi bihe by’iminsi mikuru aho asaba ko umutekano ukwiriye gukazwa hakumirwa ko ibi bibazo byazagaragara.
Ndayisaba nawe avuga ko hari abizihiza iminsi mikuru mu buryo butari bwo ugasanga bibakururiye umurengwe,aribo usanga banyweye bagasinda,abandi bakishora mu ngeso zitandukanye mbi z’ubusambanyi n’ibindi ndetse ugasanga hari n’abashoferi batwara banyweye bikaba byakongera impanuka.
Izi mbogamizi zose,abaturage bakaba basaba abashinzwe umutekano ko bazazikumira muri iyi minsi mikuru isoza umwaka bityo ikazarushaho kwizihizwa mu mahoro.
Kuri iki kibazo, ushinzwe umutekano mu karere ka Nyabihu Mugabo Jonson akaba avuga ko hari ingamba zafashwe hagamijwe gukumira bene ibi byaha bikunze kuboneka mu minsi mikuru.
Mu rwego rwo guca urugomo,ubusinzi n’amakimbirane,kuri ubu hakozwe ubukangurambaga ku baturage bakangurirwa kwirinda ibiyoga by’ibikorano kuko byakwangiza ubuzima bwabo. Hakozwe kandi igenzura rikinakomeje ku buryo ahazajya haboneka hose inzoga z’inkorano zitemewe zizajya zimenwa.
Yongeraho ko uretse n’ibyo kugira ngo urugomo rugabanuke,hakozwe igenzura bamenya abateza urugomo bose n’aho babarizwa,ku buryo bamwe bajyanwa ahabugenewe “transit center” aho bigishirizwa amasomo y’ indangagaciro z’umuco nyarwanda n’imitwarire myiza.
Ikindi cyakozwe n’uko utubari yavuze ko dukunze kwitwa muri“Ndagaswi” tutizewe neza umutekano watwo,hashyizweho amasaha tuzajya dufungira,ariko utubari dusanzwe dufite umutekano kandi tuzwi neza turi “standard” tutazajya tubuzwa gukora.
Akomeza avuga ko ikindi cyafatiwe ingamba ari ukurushaho gukaza amarondo hirinda ibindi byateza umutekano muke nk’ubujura n’ibindi. Hakaba harashyizweho uburyo bwo kugenzura uko amarondo akorwa mu mirenge yose mu buryo budasanzwe,nubwo yari asanzwe akorwa. Byose bikaba bikorwa hagamijwe kubungabunga umutekano muri ibi bihe by’iminsi mikuru.
Buri wese akaba asabwa kwicungira umutekano ,gutanga amakuru ku gihe kucyo abona cyawuhungabanya kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi mu guharanira kuwusegasira.