Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Kayonza: Abakozi b’akarere barashimirwa uburyo bw’imikoranire bafitanye

$
0
0

Abakozi b’akarere barashimirwa uburyo bw’imikoranire bafitanye

Abakozi bakorera mu nzego zinyuranye mu karere ka Kayonza barashimirwa uburyo bw’imikoranire bafitanye nk’uko byagaragariye mu isuzuma ry’imihigo y’ako karere y’umwaka wa 2012/2013. Ibi tariki 23/07/2013 n’abari bagize ikipe yakoze isuzuma ry’imihigo y’akarere ka Kayonza yari iyobowe na Tumushime Francine, umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’amajyambere rusange muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Mu gihe buri mukozi yasobanuraga uburyo umuhigo yari ashinzwe gukurikirana washyizwe mu bikorwa, bagenzi be baramwunganiraga ibisobanuro atanga bikarushaho kumvikana neza. Ibyo ngo bigaragaza ko abakozi b’akarere ka Kayonza mu nzego zinyuranye bafitanye imikoranire ya hafi.

Akarere ka Kayonza kanashimiwe uburyo kagerageje kuzana impinduka mu mihigo ya 2012/2013, nk’uko byavuzwe n’umwe mu bari bagize ikipe yagakoreye isuzuma, akaba yari no mu ikipe yakoze isuzuma ry’imihigo y’umwaka wa 2011/2012 muri ako karere. Ati “ Umwaka ushize nari naje gukora isuzuma ry’imihigo y’aka karere. Akarere karahindutse cyane haba ku bakozi ubwabo, ibikorwaremezo, ariko by’umwihariko igikorwa cyo kurwanya isuri, ku buryo umuntu utari uhari umwaka washize atabyumva”

Yavuze ko uburyo abakozi basobanuye imihigo ya bo n’uburyo berekanye raporo zigaragaza ibyakozwe bigaragaza impinduka ikomeye, kuko umwaka wabanje hari abakozi bagaragazaga ubwoba budasanzwe bigatuma n’ibyo basobanura bitumvikana uko byakabaye byumvikana. Yanashimye ibikorwa remezo birimo amatara yashyizwe ku mihanda y’umujyi ndetse n’uburyo ubuhinzi bwatejwe imbere harwanywa isuri muri ako karere.

Akarere ka Kayonza kagiriwe inama yo kuzategura neza imihigo y’ubutaha, kugira ngo batazongera kugira imihigo itagaragaza neza intego zihari kuri buri muhigo, nk’uko byagaragaye muri imwe mu mihigo ya 2012/2013.

Imwe mu mihigo ngo yari iteje urujijo ku buryo bitoroshye kugira ngo umuntu yumve igiteganyijwe kugerwaho muri uwo muhigo. Urugero ni nk’umuhigo wo gutanga ibyangombwa ku buryo utagaragazaga aho utangirira n’aho ugarukira, ku buryo bishobora gutuma abasuzuma bakoreshwa n’amarangamutima bagatanga amanota atari akwiye, nk’uko uwari uyoboye ikipe yasuzumye imihigo y’akarere ka Kayonza yabivuze.

Yanabaye nk’unenga abo bayobozi kubera umuhigo wa Biogaz bari bari bahize, kuko n’ubwo wagezweho za biogaz zose zubatswe zidakora.

Ati “Dukora imihigo kubera icyo dushaka ko imarira abanyarwanda. Niba ikintu gikozwe kigomba no kuba fonctionnel (gikora ibyo kigomba gukora), kandi n’umusaruro wa cyo ukagera ku bo cyakorewe. Mbere yo guhiga umuhigo umuntu agomba kubanza kwibaza impinduka uzagira ku bazawukorerwa. Ntacyo byaba bimaze igihe uhize umuhigo ntukurikirane nyuma icyo wahinduye mu buzima bw’abaturage”


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles