Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Nyanza: Intara yasuzumye akarere isanga hari ibitaragezweho mu mihigo

$
0
0

Mu gikorwa cyo gusuzuma ibyagezweho mu mihigo y’amezi atandatu ashize y’umwaka wa 2014-2015 cyakozwe n’Intara y’Amajyepfo yasanze mu karere ka Nyanza hari bimwe mu byahizwe muri iyo  mihigo ariko bitaragezweho nk’uko byari byijejwe.

Nyanza: Intara yasuzumye akarere isanga hari ibitaragezweho mu mihigo

Madamu Izabiriza Jeanne umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo niwe wari uyoboye itsinda ryabo bari kumwe

Isuzuma ry’imihigo ryabaye tariki 24/02/2015 ryirije amanywa yose hasuzumwa ibyanditswe muri raporo ndetse abagize iri tsinda ryari riturutse ku cyicaro cy’Intara y’Amajyepfo baje mu isuzuma ry’imihigo banerekeje aho ibikorwa biherereye mu mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Nyanza bajya kubisuzuma.

 Nyanza: Intara yasuzumye akarere isanga hari ibitaragezweho mu mihigo

Itsinda ryegeranyije ibyo ryabonye mu mihigo rigira ibyo ryishimira n’ibyo risaba ko byongerwamo imbaraga

Ubwo abari muri iryo tsinda bavaga mu mirenge bagaragaje ishusho rusange y’ibyagezweho n’ibitaragezweho mu mihigo yari yiyemejwe n’akarere ka Nyanza mu mezi atandatu ashize y’imihigo ya 2014-2015.

Bimwe mu karere ka Nyanza byishimiwe n’imbaraga zongerewe mu kwishyuza abangirije abandi imitungo muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko hari abinangiye bakanga kwishyura.

Hanishimiwe kandi ko ibikorwa by’umuganda bikorwa neza ndetse bikanagaragarizwa amaraporo gusa hanengwa ko abagore aribo bawitabira kurusha abagabo.

Madamu Izabiliza Jeanne umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo wari uyoboye iri tsinda ryavuye ku Ntara yishimiye ko abagore bafashe iya mbere bagaragaza uruhare rwabo mu kubaka igihugu.

Isuku nayo yafashe umwanya munini muri iri suzuma ry’imihigo hagaragazwa n’iri tsinda ryavuye ku Ntara y’Amajyepfo ko hakirimo inenge bitewe n’uko hari aho basanze uburwayi bw’amavunja mu murenge wa Rwabicuma.

Mu murenge wa Busasamana ari naho umujyi wa Nyanza uherereye hasanzwe ikimoteri maze iri tsinda rinenga ko kidakwiye kubaha cyane ko ngo kibangamiye imwe muri Moteri ihegereye.

 Nyanza: Intara yasuzumye akarere isanga hari ibitaragezweho mu mihigo

Itsinda ryo ku Ntara ryasabye ko iki kimoteri kivanwa mu mujyi wa Nyanza

Iri tsinda kandi ryanashoboye gutahura ko umurenge wa Cyabakamyi ariwo uri inyuma mu yindi mirenge yose igize akarere ka Nyanza mu kwitabira gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza aho byagize n’ingaruka kuri aka karere kakaba kari ku gipimo cya 68% cy’abitabiriye iyi gahunda.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’iterambere mu karere ka Nyanza Nkurunziza Francis yatubwiye ko bishimiye iri suzuma ry’imihigo bakorewe n’Intara y’Amajyepfo avuga ko aho basanze bitaragezweho ariho bagiye gushyira imbaraga kurusha ahandi.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles