Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buributsa abakuru b’imidugudu ko batorwa nta mushahara basezeranyijwe, bityo bakirinda guhemukira abo bashinzwe kuyobora babaka ruswa kugirango bakunde babahe serivise.
Ubuyobozi buvuga ko hari bamwe mu bayobozi b’imidugudu bateshutse ku nshingano zabo z’ubukorerabushake, bakitwaza ko badahembwa maze ngo bakaka abaturage ruswa.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko umuyobozi waka ruswa abaturage aba yataye ubunyangamugayo, ko ahubwo uwumva ubwitange yatorewe bumunaniye yasezera ku mirimo igakorwa n’ababishoboye aho gukomeza guhemukira abaturage ayobora.
Ati:” Ibyo ni ukubura ubunyangamugayo jye niko mbyita. Ni ukubigisha tukabumvisha ko igihe yatorwaga nta gihembo yasezeranyijwe. Iki gihugu iyo kitagira abantu bitanga, ntikiba kigeze aho kigeze.Ntabwo rero ukwiye kugira urwitwazo ngo ubwo ntahembwa reka nkore nabi, ahubwo ubonye bikunaniye wavuga hakajyaho ababishoboye”.
Nzirumbanje Innocent uyobora umudugudu wa Bukinga mu kagari ka Shororo ho mu murenge wa Busanze, avuga ko batowe nta gihembo basezeranyijwe, kuri we akagira inama abakuru b’imidugudu ko inshingano zabo ari ugukorera abaturage nta gihembo bategereje.
Ati:”Ubundi umukuru w’umudugudu atorwa nta gihembo yatowe azi agiye guhembwa. Abakora ibyo rero ni babandi batuzuza inshingano zabo. Ubundi umukuru w’umudugudu agomba gukora azi ko inshingano ze ari ugukorera umuturage nta gihembo ategereje”.
Mukarugwiza Eugenie ni umukuru w’umudugudu wa Kabuye, akagari ka Mariba ho mu murenge wa Rusenge. We avuga ko mbere y’uko umuntu yiyemeza kujya gutorerwa kuyobora umudugudu akwiye kubanza akibuka ko nta mushahara azahembwa bityo akajya gukora akazi azi neza ko agiye gukorera abaturage nta gihembo.
Ati:”ubundi umuntu niwe wimenya ku giti cye. Nkanjye iyi ni manda ya 2 nyoboye umudugudu kandi jye nagiyeho mbizi ko nta gihembo ntegereje, ko ahubwo ngomba gukorera abaturage. Bityo rero abakora ibyo bakwiye kubireka”.
Kugeza ubu nta mukuru w’umudugudu wari wafatwa azira kwaka ruswa umuturage, icyakora ubuyobozi bukavuga ko hagize ubifatirwamo nawe yahanwa by’intangarugero.