Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Rusizi: Abaturage barifuza ko bagira uruhare mubibakorerwa

$
0
0

Rusizi: Abaturage barifuza ko bagira uruhare mubibakorerwa

Nyuma y’aho Leta y’ URwanda yagiye ishyiraho inzego zitandukanye hagamijwe kunoza imiyoborere myiza ibereye abaturage kuva habaho amakomine kugeza magingo aya hariho uturere, abaturage bo mu karere ka Rusizi bavugako bashima imivugururire Leta yagiye ishyiraho kuko hari icyo byagiye bihindura mu mibereho myiza y’abaturage.

Munyurangabo Theogene ni umwe mubaturage bo mu karere ka Rusizi avuga ko mugihe cy’amakomine ibintu byari bikiri hasi cyane kuko ntamafaranga zagiraga aho ngo zari zitunzwe n’amafaranga make bakuraga mu misoro y’abaturage cyangwa amande zacibwaga abaturage bityo ugasanga hari byinshi bitagenda neza.

Kayumba Sebastien ni umusaza winararibonye mu karere ka Rusizi we avuga ko kuva aho uturere twashyiriweho akarere karagutse kaba kanini n’abakozi bariyongera, ibyo ngo byatumye ibibazo abaturage bahuraga nabyo byaburaga ababisubiza bibonerwa igisubizo kuburyo nibura abaturage batagisiragira cyane kimwe nuko basiragiraga mu ma komine.

Uyu musaza akomeza kuvuga ko hahindutse byinshi mu kwegereza abaturage ubuyobozi harimo ibikorwa Remezo, imihanda , ubuvuzi, ubwisungane mu kwivuza , abajyanama b’ubuzima nibindi byose byaje bisubiza ibibazo by’abaturage

Nubwo Kayumba avuga ko hari ibyahindutse mubuyobozi bifasha mu gukemura ibibazo by’abaturage ngo ntiyabishima ngo avuge ko bihagije kuko hari aho abakozi bagihuzagurika birimo gukoresha nabi amafaranga Leta iha akarere aho haboneka abanyereza umutungo wa Leta ibyo byose bigakomeza kudindiza iterambere ry’abaturage.

Kayumba avuga ko kugirango hagire ibitungana ngo uturere twakora uko dushoboye tugahamagara abaturage tukabagaragariza uko twakoresheje amafaranga tuba twarahawe kugirango nabo bagire icyo babivugaho nkabagenerwabikorwa kugirango ubwiru bukigaragara bube bwacika.

Aha Kayumba atanga urugero kubijyanye n’umuco aho agaragaza ko hari ingengo y’imari igenerwa Siporo n’umuco ariko nyamara wajya kugenzura ugasanga ayo mafaranga ntamusaruro atanga kuko siporo itava aho iri aha akaba yibaza aho ayomafaranga ajya agasaba ko hakongerwamo imbaraga muri serivisi zimwe nazimwe.

Abaturage bo mu karere ka Rusizi bavuga ko muri manda zabayobozi zizakurikiraho hashyirwa imbaraga mu kwegera abaturage kugirango bamenye niba serivisi bahabwa bazishimiye avuga ko abaturage ngo batagira uruhare mubibakorerwa aho agira ati”urwobo ruri hagati y’abayobozi n’abaturage ruracyari rurerure” aha akaba asaba abayobozi kujya begera abaturage kugirango nabo bagaragaze uruhare rwabo mu iterambere.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles