Ubwo bibukaga jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 21. Tariki 19/4/2015, mu murenge wa Nyarubaka ho mu karere ka Kamonyi, bunamiye ahiciwe abana b’abahungu batswe ababyeyi ba bo bakavutswa ubuzima bazira ko ari abatutsi.
Abana b’abahungu b’abatutsi 79 biciwe ahitwa mu Gitega bajugunywa mu cyobo. Aha ngo hari ibirindiro by’interahamwe zikuriwe n’umugore witwa Mukangango wakuraga abana mu migongo ya ba nyina akabakuramo imyambaro ngo arebe ko atari abahungu bambitse imyenda y’abakobwa.
Ibi bituma umurenge wa Nyarubaka ugira umwihariko wo kuzirikana abana bazize jenoside mu gihe cyo kwibuka. Ngo mu murenge hose bibuka abana basaga 150 kuko hari n’abandi biciwe kuzindi bariyeri, dore ko hari inzira iva i Musambira cyangwa ku Mugina yerekeza i Kabgayi aho abatutsi bageragezaga guhungira.
Ahereye ku rugero rubi rwatanzwe na Mukangango wiyambuye isura y’ububyeyi ahubwo akagira uruhare mu guhekura u Rwanda, Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi Murenzi Pacifique, arasaba ababyeyi kudashora abana ba bo mu macakubiri ayo ariyo yose.
Aragira ati” Babyeyi tureke kuyobya aba bana. Abana iby’abahutu n’abatutsi ntabyo bazi, kuko nta mwarimu ukibyigisha mu mashuri. Umwana nakubaza impamvu se afunze umusobanurire ko yakoze jenoside ariko ko na we atari we ahubwo yashutswe n’ubuyobozi bubi”.
Umuhango wo kwibuka witabiriye n’umubare munini w’abana. Abibumbiye mu Ishyirahamwe Twiyubake Peace Family rihuje abana barokotse jenoside, abafite ababyeyi bafunze n’abatazi inkomoko kubera jenoside; bakinnye umukino ugaragaza uko abanyarwanda batojwe amacakubiri n’uburyo RPF Inkotanyi yafashe ubutegetsi igaharanira ko habaho ubumwe bw’abanyarwanda.
Depite Rwaka Pierre Claver, yashimye intambwe uru uru rubyiruko rwateye mu kubaka igihugu. Asaba abaturage gukora cyane bagahangana n’ubukene, kuko ari bwo mwanzi w’abanyarwanda. Ngo ibihangano by’amoko biri mu nyungu z’abanyapolitiki ntibigomba kurangaza rubanda.