tariki ya 27/4/2015, mu karere ka Rulindo habereye umuhango wo gutaha inyubako izajya ikoreramo polisi y’igihugu, iyi nzu ikaba iherereye mu mudugudu wa Buhande ,Akagari ka Gasiza murenge wa Bushoki.
Ataha iyi nyubako nshya ku mugaragaro ,Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yavuze ko ku bufatanye hagati ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’ Igihugu na Polisi y’u Rwanda,ubu hagiye kubakwa inyubako zizajya zikoreramo sitasiyo za polisi muri buri murenge w’u Rwanda ,nibura bitarenze tariki ya 1 /7/2015, imirenge yose mu gihugu ikazaba ifite Sitasiyo za Polisi.
Ibi ngo bikazaba biri muri gahunda yo kurushaho kwegereza abaturage seririsi nziza kandi zihuta ,nk’uko Polisi y’u Rwanda ibikora
IGP Emmanuel Gasana yavuze ko ibi bikorwa byose biba biri muri gahunda zo kwishakamo ibisubizo n’ubushobozi, hagamijwe iterambere n’umutekano urambye by’igihugu.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aimé nawe wari uri muri uyu muhango ,akaba yavuze ko bazakomeza kunganira na Polisi mu bikorwa bitandukanye ,birimo gucunga umutekano n’ibindi ,kubera uruhare rwayo rukomeye mu kubungabunga mutekano w’igihugu.
Ubusanzwe abakekwagaho ibyaha bitandukanye mu mirenge mu karere ka Rulindo ,bafatwaga bakarara mu biro by’imirenge , bakagezwa kuri sitasiyo za Polisi nyuma kubera ko akenshi biba bisaba gukora ingendo babajyana kuri sitasiyo ya polisi iri nko mu wundi murenge.
Kugeza ubu mu karere ka Rulindo habarizwa imirenge igera kuri 17, naho sitasiyo za Polisi zikaba ziri mu mirenge itatu ari yo Murambi,Shyorongi na Kinihira.