Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero bavuga ko kuba hari ibikorwa cyane cyane ibikorwaremezo byubakwa n’akarere bigatwara akayabo ariko ntibigere ku ntego yabyo ngo ni igenamigambi basanga ridakorwa neza. Bavuga ko ubuyobozi bwihutira kwemeza igikorwa butagishije inama abaturage kandi aribo bazi ukuri kw’ibikenewe.Muri aka karere uhasanga bimwe mu bikorwa byatwaye ingengo y’imari nini nyamara ntibikoreshwe icyo byubakiwe. Aha havugwa cyane uruganda ngoruzatunganya imyumbati n’ibigori rwatwaye miliyoni 500, rwagombaga gutangira gukora mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2012-2013, ariko ubu rukaba rutaratangira.
Uruganda rwagombye kuba rumaze imyaka 2 rukora ruracyafunze
Havugwa isoko rya Mutake naryo ryatwaye miliyoni magana atanu rimaze imyaka irenga 5 abaturage batararikoresha, ubu ngo rikaba rigiye guhindurwa shuli ry’imyuga, hamwe n’agakiriro nako katwaye nkayo mafaranga nyamara abakora imyuga itandukanye bakaba baranze kujya kugakoreramo, kubera ko ngo kubatswe ahantu habi. Hari kandi ahantu nyaburanga hitwa ku mukore wa rwabugiri naho hadindiye.Kabanda Emmanuel, umuturage utuye mu murenge wa Gatumba ahamya ko basanga ari igenamigambi ridatunganye ku batekereza ibyo bikorwa. Avuga ko abayobozi bakora ibyo bumva bashaka ariko badatekereje ingaruka zabyo. Musine Juvenal, umukozi w’urugaga Imbaraga mu Rwanda naweyemeza ko akenshi abayobizi batekereza imishinga nkiyo bibereye mu biro bakibwira ko batekerereje abaturage nyamara bagombye kubegera bakabagisha inama.
Agakiriro katitabirwa nako ngo ni igihombo
Uwihoreye Patric, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa gatumba mu karere ka Ngororero avuga ko hakwiye kongerwa imbaraga mwigenamigambi kuko aribyo byakemura icyo kibazo. Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu muri aka karere Emmanuel Mazimpaka avuga ko igenamigambi baba barikoze ariko bagahura n’imbogamizi zitungurana igihe cyo gushyira mu bikorwa ibyo bateganyije.Avuga ko akenshi ari ba rwiyemezamirimo batinza imirimo cyangwa se imyumvire y’abaturage banga guhinduka, ariko ngo bazakomeza kongera imbaraga mu gutegura neza ibikorwa.