Umuyobozi bw’akarere ka Burera burashishikariza abikorera bo muri ako karere ndetse n’abanyaburera muri rusange gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere u Rwanda batanga umusanzu wabo mu gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund.
Ubu buyobozi busaba abo baturage gukomeza gushyiramo imbaraga, batanga umusanzu wabo nk’uko byari bimeze ubwo gahunda yo gutanga umusanzu muri icyo kigega yatangizwaga mu karere ka Burera, mu mwaka wa 2012.
Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ubwo tariki ya 28/05/2015, yaganiraga n’abikorera bahagarariye abandi muri ako karere, yabasabye kongera kubitekerezaho.
Yagize ati “Turashima intambwe mwateyemo mugitangira. Ariko uyu munsi nanone turongera kubasaba: mwongere iwanyu mukiganireho, mu nzego z’abikorera….mugire n’uruhare rukomeye, rugaragara mu kigega Agaciro Development Fund.”
Uyu muyobozi akomeza abwira abo bikorera ko ayo mafaranga bashyira mu kigega AgDF azajya akoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere. Aho yabahaye urugero rw’umuhanda wa kaburimbo Base-Butaro-Kidaho, wo mu karere ka Burera, ugiye gutangira kubakwa.
Agira ati “Uyu muhanda mwumva bagiye gukora wa kaburimbo, nta mafaranga Leta izakoresha yandi atari amafaranga yayo bwite. Ubundi twakoraga imihanda duciye mu gufata inguzanyo, muri Banki y’Isi cyangwa ya Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD).
Ariko uriya muhanda wo uburyo tugiye kuwukoramo, ni ugushaka rwiyemezamirimo ushoboye, bagatangira bagakora. Noneho tukazajya tumwishyura ku mafaranga aturuka mu misoro, dushobora no gukoresha ayo mu Gaciro (AgDF).”
Ikigega Agaciro Development Fund cyatangijwe mu karere ka Burera ku mugaragaro, mu kwezi kwa Nzeli 2012.
Icyo gihe hakusanyijwe amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 459 ibihumbi 320 n’amafaranga 401 yaturutse mu baturage ubwabo n’abafatanya bikorwa.
Icyo gihe nabwo ubuyobozi bwatangarije abaturage ko bidahafarariye aho ko ahubwo bazajya bakomeza gutanga umusanzu wabo muri icyo kigega, bibavuye ku mutima, bumva ko bari kubaka u Rwanda.