Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Cyanika: Ba Gitifu b’utugari barasabwa kurara mu tugari bakorera mo

$
0
0

BureraDist

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, asaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize uwo murenge kuba ndetse bakarara mu tugari bakoreramo kugira ngo abaturage bayobora nibabakenera bajye bababona igihe cyose.
Nkanika Jean Marie Vianney avuga ibi agendeye ku mabwiriza yatanzwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu avuga ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagomba kuba, bakanarara aho bakorera.
Bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bakunze gutungwa agatoki ko batarara aho bakorera, kubera ko wenda ari mu cyaro. Bene abo bayobozi ngo baba aho bakorera ku manya gusa ubundi ni mugoroba bakajya kurara ahandi, cyane cyane mu mujyi, kure y’aho bayobora.
Ngo ibyo bituma abaturage iyo bakeneye umuyobozi mu masaha ya nijoro bamubura maze ikibazo bari bafite ntikibe kigikemutse.
Nkanika asaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize umurenge wa Cyanika, ayoboye, kurara aho bakorera.
Agira ati “Ni byiza ko umuntu arara aho akorera, akaba aho akorera, bityo abaturage baba bamushaka haba nijoro, haba mu masaha akuze, bakamubonera aho hafi.”
“Ni ukugira ngo abaturage begerwe ho n’abayobozi babo, babane n’abayobozi babo, bityo wa muturage nabona umuyobozi, amushakire hafi, amubonere hafi, kandi umuyobozi nawe amufashe mu kibazo bari kumwe.”
Nkanika akomeza avuga ko ayo ari amabwiriza buri muyobozi yahawe ngo igisigaye ni ugukora igenzura kugira ngo barebe niba koko yubahirizwa.
Umurenge wa Cyanika uri ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda ndetse n’ugabanya u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Uwo murenge unyurwa mo n’umuhanda wa kaburimbo uva mu mujyiwa wa Musanze ujya ku mupaka wa Cyanika.
Kubera ko muri uwo muhanda byoroshye kubona taxi ibyo bituma bamwe mu bayobozi n’abandi bakozi bakorera muri uwo murenge batarara aho bakorera maze bagatega izo taxi bakajya kurara mu mujyi wa Musanze.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles