Nyuma yaho imurikwa ry’imihigo ya 2014- 2015 ishyize akarere ka Nyanza ku mwanya wa gatatu mu turere 30 tugize igihugu cy’u Rwanda, ubuyobozi bw’aka karere bwatangaje kuri uyu wa 19 Kanama 2015 ko butewe ishema n’uyu mwanya bajeho mu mihigo.
Ibi umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah yabitangaje ubwo yabazwaga icyo avuga ku mwanya bajeho mu mihigo y’umwaka wa 2014-2015.
Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza yabwiye Kigali Today ko ari ishema kuba baraje mu turere dutatu twa mbere mu gihugu.
Yagize ati: “ Twarabyishimiye cyane kuko twakabije inzozi zacu zo kuza mu turere dutatu twa mbere mu mihigo”.
Avuga ko kuba mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014 bari ku mwanya wa karindwi mu mihigo bakawuvaho bakaza mu myanya itatu ya mbere ari ishema ku bagize uruhare bose mu gutuma ibyo bigerwaho mu karere ka Nyanza.
Mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013 akarere ka Nyanza kari ku mwanya wa 22 ubwo ubuyobozi bw’aka karere bwagaragazaga ko biteye ipfunwe ryo kuba bari muri icyo gihe kuri uwo mwanya mu mihigo.
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah arashimira abafatanyabikorwa bafatanyije ndetse n’abaturage akavuga ko imihigo yeshejwe nabo bari bayifitemo uruhare rukomeye nk’abagenerwabikorwa.
Ati: “ Buriya ibikorwa birivugira iyo bivuga rero bihabwa agaciro kabyo”.
Yakomeje avuga ko ntaho badahiga gusa ngo aho bitandukanira ni ukubishyira mu bikorwa kuko ariho hagaragarira abaza inyuma n’abaza imbere mu byahizwe.
Umuco wo gukorera hamwe, kudacika intege, gutuma abaturage n’abafatanyabikorwa ibintu babigira ibyabo niryo banga akarere ka Nyanza kifashishije muri ubu buryo bwo kwesa imihigo ya 2014 -2015 nk’uko Murenzi Abdallah umuyobozi w’aka karere abivuga.