Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Rutsiro: Abayobozi Bashashe inzobe bemerera abadepite kwesa imihigo.

$
0
0

2a

Abayobozi b’akarere n’abimirenge mu karere ka Rutsiro bagaragaje imbogamizi zababuzaga kwesa imihigo bemerera abadepite kuzaza mu myanya 5 uyu mwaka.

Babitangaje  kuwa 25 Nzeli 2015 ubwo itsinda ry’abadepite  ryabasuraga  mu rwego rwo kurebera hamwe n’abayobozi igituma batesa imihigo ,abayobozi bakaba bagaragaje zimwe mu mbogamizi zirimo kutumvikana mu nzego ndetse n’igenamigambi ritizweho neza ariko ngo uyu mwaka izo mbogamizi zizavaho.

2b

Byukusenge Gaspard umuyobozi w’akarere atangaza impamvu biyemeje kuza mu myanya 5 yagize ati” twiyemeje kuza mu myanya ya mbere 5 kuko dufite ubushake kandi imbogamizi twagaragaje twiyemeje kuzazivanaho ku buryo tuzabigeraho”.

Uwari ukuriye iri tsinda ry’abadepite Hon Jean Nepo Sindikubwabo yabagiriye inama agira ati” ubundi icyangombwa ni uko bashyira hamwe as a Team(nk’ikipe) kandi bagakurikirana umuhigo runaka kugeza ku ndunduro kuko n’ababa abambere ni cyo kibafasha”

Hon Sindikubwabo yongeyeho ko ubwumvikane bucye bugaragara muri aka karere nk’uko bamwe mu bakozi babigaragaje butaba urwitwazo n’ubwo nabyo byagira rimwe na rimwe ingaruka ahubwo ko buri muyobozi uzi inshingano ze azubahirije nta kabuza imihigo yakweswa.

Itsinda  ry’abadepite ryemerewe n’abayobozi b’akarere kuza mu myanya 5 ya mbere ryari rigizwe na Hon Jeas Nepo Sindikubwabo,Hon Mureshyankwano Marie ,Hon Uwiringiyimana Philbert  n’abakozi bo mu bunyamabanga bukuru bw’inteko Hon Polisi Denis na Hon.Agnes Karijire.

Akarere ka Rutsiro umwaka ushize kaje ku mwanya wa 23 mu gihe mu myaka itanu ishize umwanya mwiza kabonye ari uwa 10 mu mwaka wa 2010.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles