Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Nyaruguru: Umurenge wa Ngera wahize iyindi mu muganda

$
0
0

1a

1b

Umurenge wa Ngera mu karere ka Nyaruguru washimiwe kuba warahize indi mu bikorwa by’umuganda mu mwaka wa 2014-2015.

Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheik Musa Fazil Harerimana niwe washyikirije ubuyobozi bw’uyu murenge icyemezo cy’imikorere myiza.

Yashimiye cyane abaturage b’uyu murenge ku bwitange bagaragaza mu gutegura no gushyira mu bikorwa umuganda.

Minisitiri Fazil yavuze ko ibikorwa abaturage bakora mu miganda bifasha igihugu mu iterambere, kuko ngo ubibariye agaciro usanga byatwara amafaranga menshi.

Minisitiri Fazil kandi yagaye abantu batitabira ibikorwa by’umuganda, aboneraho no gusaba abayobozi kujya babakurikirana kandi hakabaho inyigisho kugirango bahinduke.

Yagize ati:”Abo bantu badakora umuganda nimubarebe umwe umwe, n’iyo baba bakize gute uzasanga bafite ibibazo by’imyumvire. Nimubasange mubigishe nabo bitabire bafatanye n’abandi kubaka u Rwanda”.

Abaturage b’umurenge wa Ngera bishimiye cyane ko bahawe icyemezo kigaragaza imikorere myiza, bavuga ko batajyaga bita ku bikorwa bakora ngo bumve ko bihabwa agaciro.

Hakizimana wo mu kagari ka Nyamirama yagize ati:”Nabonaga dukora imiganda ariko simenye ko ibikorwa dukora mu miganda bihabwa agaciro kuburyo abantu banabishimirwa”.

Abaturage kandi bavuze ko bagiye gushyiramo imbaraga zirenze izo bajyaga bakoresha kuburyo ngo buri mwaka bazajya begukana ishimwe mu karere ndetse bakazanaharenga.

Ibikorwa by’imiganda mu mwaka wa 2014-2015 byahawe agaciro ka miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda.

Igikorwa cyo gutoranya imirenge yabaye indashyikirwa mu bikorwa by’imiganda cyakozwe mu gihugu hose.

Imirenge 3 yabaye iya mbere muri buri Ntara n’umujyi wa Kigali yegukanye ibyemezo by’imikorere myiza biherekejwe n’amafaranga, naho 3 ya mbere mu gihugu yegukana ibyemezo, amafaranga ndetse n’ibikombe.

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles