Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Bugesera: Abikorera basinyanye amasezerano y’ubufatanye n’akarere

$
0
0

Bugesera: Abikorera basinyanye amasezerano y’ubufatanye n’akarere

Umuyobozi w’akarere n’uhagarariye abikorera nyuma yo gushyira umukono ku masezerano

Abikorera bo mu karere ka Bugesera, basinyanye amasezerano y’imyaka ibiri n’ubuyobozi bw’akarere, amasezerano impande zombi zemeza ko azacyemura ibibazo abikorera bajyaga bahura nabyo.

Ni amazeserano yashyizweho umukono kuwa 2/12/2015, ni amasezerano Abatoni Bety ushinzwe guhuza ibikorwa by’urugaga rw’abikorera mu turere n’intara ku rwego rw’igihugu, avuga ko ari kugenda asinywa hagati y’uturere n’abikorera.

Ati “ azacyemura ibibazo abacuruzi bahuraga nabyo, cyane ko umufatanyabikorwa wa mbere ari akarere. Ubu abacuruzi ntibazongera kugira ibibazo kuko bazicara hamwe maze babishakire ibisubizo byityo bitume iterambere rigerwaho”.

Niyonsaba Theoneste akuriye urugaga rw’abikorera mu karere ka Bugesera, avuga ko amasezerano nk’aya aje asanga andi yari amaze imyaka ibiri.

“ amasezerano ya mbere yacyemuye ibibazo abacuruzi bajyaga bahura nabyo nko gutegekwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gufunga mu gihe habaye inama ntibacuruze, nkaba  nizeye ko n’ibindi bizagenda bicyemuka”.

Ngo uretse ibyo kandi ayo masezerano yacyemeye ikibazo kijyanye n’amahoro ku isuku ndetse n’ibijyanye n’ipatante kuko hari aho wasangaga bidakorwa neza maze bikadindiza abacuruzi.

Bugesera: Abikorera basinyanye amasezerano y’ubufatanye n’akarere

Uhagarariye abikorera atanga impanuro mbere y’uko basinyana amasezerano

Umuyobozi w’akarere ka Bugesera Rwagaju Louis, asanga aya masezerano azafasha mu kuzamura iterambere ry’akarere, aho avuga ko iyo abikorera bagize imikorere myiza ibateza imbere binazamura akarere muri rusange.

Ati “ twifuza ko aya masezerano yafasha abikorera gushinga amasosiyete akomeye azafasha kujya bapiganirwa amasoko akomeye akenshi akarere gatanga aho kugirango atsindirwe n’abavuye ahandi maze amafaranga bakuyemo akajya gutezimbere ahandi kandi yakabaye atezimbere akarere”.

Aya masezerano akubiyemo ingingo enye, zirimo kubaka ubushobozi bw’abikorera, gushyigikira inzego z’abikorera mu karere, ubufatanye mu gucyemura ibibazo abikorera bahuraga nabyo no guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi mu karere. Kugeza ubu imibare igaragaza ko mu karere ka Bugesera habarizwa abikorera basaga ibihumbi bine maganabiri.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles