Quantcast
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Rulindo: Mu cyumweru cyahariwe intwari abaturage Basabwe kutaba ibigwari.

Image may be NSFW.
Clik here to view.
m_4a

Abaturage mu rugendo rwo kuzirikana ubutwari bw’abanyarwanda

Tariki 22/01/2016 hatangijwe Icyumweru cyahariwe ibikorwa by’indashyikirwa by’intwari z’uRwanda, ku rwego rw’Akarere ka Rulindo, ibirori byizihirijwe mu Murenge wa Shyorongi.

Image may be NSFW.
Clik here to view.
m_4b

Abaturage mu rugendo rwo kuzirikana ubutwari bw’abanyarwanda

Insanganyamatsiko y’uwo munsi igira iti ‘‘Duharanire ubutwari twubaka ejo hazaza’’. Abayobozi n’abaturage bitabiriye icyo gikorwa bakoze urugendo rwo kuzirikana ubutwari bw’Abanyarwanda, rwatangiye saa 12h: 00 kugeza saa 13h00.

Baturutse ku kigo Nderabuzima cya Shyorongi rusorezwa ku biro by’Umurenge wa Shyorongi, aho abaturage baherewe ubutumwa bw’icyumweru cyahariwe ubutwari. Urugendo rwaranzwe n’indirimbo ziranga ubutwari bw’Abanyarwanda rwarimo abasaza, abakecuru, abasore n’inkumi bagenze urugendo n’amaguru.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kangwagye Justus yabasabye kuba maso. Yagize ati ‘‘Intwari ni abantu nkamwe, inzira barimo namwe muyirimo, abanyarurindo turabasaba kwitandukanya n’ibigwari, ntimukabe ba ntibindeba, kuko ubutwari buraharanirwa,  nubwo bwahura n’inzitizi ariko ntibugomba gucika”.

Yakomeje agira ati “nta ngo zaremewe kubyara ibigwari, ahubwo ubutwari  bw’Abanyarwanda bubarimo kandi babwonse mu mashereka”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi Sebagabo Nkunzingoma Zazou, yavuze ko muri iki cyumweru abaturage bazajya bakora ibiganiro bijyanye n’ubutwari mu midugudu.

Bakazibanda mu ruhare rw’umuturage mu kwiteza imbere mu bukungu, baharanira kugira imibereho myiza no kwimakaza imiyoborere myiza, kuko aribwo butwari ngo bufite icyo buvuze. Muri uwo Murenge barateganya koroza abatishoboye inka 5 Bakazatanga n’amatungo magufi 15 harimo ihene n’intama.

Ntabyera Yozefu wimyaka 67, yavuze ko kuva kera hahozeho intwari n’ibigwari . Yagize ati ‘‘Intwari ntiyiganda itabara vuba, ijya inama n’izindi ikarangwa no gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda’’.

Uwo musaza yavuze ko bamwe mu bakurambere babaye intwari harimo Umwami Rudahigwa, abandi nabo abonamo ubutwari ari abasirikari bitangiye uRwanda barimo Jenerali Fred Gisa Rwigema, n’umusirikari utazwi hakaba n’abandi banyarwanda bagiye bakora ibikorwa by’ubutwari bakarokora abandi batitaye ku ingoma mbi yariho icyo gihe.

Abaturage basabwe gukomeza guharanira ejo hazaza heza, bakarwanya indwara  yitwa ubunebwe ituma hari bamwe badashobora gukora ngo biteze imbere. Icyo cyumweru cyatangiye kuwa 22/Mutarama, kikazarangira kuwa 31 Mutarama 2016.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088