Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Rulindo: Inama njyanama yemeje ingengo y’imari ivuguruye y’igihembwe cya kabiri

$
0
0

m_5a

Abitabiriye inama njyanama

Inama njyanama y’Akarere ka Rulindo icyuye igihe, ku itariki ya 24/01/2016, yateraniye mu cyumba cy’inama cy’Akarere hagamijwe kureba ibyagezweho.

Inama njyanama y’Akarere ka Rulindo imaze gusuzuma uko icyiciro cya mbere cy’imari cyagenze hanogejwe uburyo icyiciro cya 2 gisigaje amezi atandatu cyazashyirwa mu bikorwa yemeza ingengo y’imari ivuguruye.

m_5b

Abitabiriye inama njyanama

Perezida w’Inama njyanama Eng.Gatabazi Pascal yavuze ko Inamanjyanama y’Akarere ka Rulindo yateranye inshuro 28, hagafatwa ibyemezo 430, mu bukungu hafashwe: 242, mu mibereho myiza 58, mu miyoborere myiza hafatwa ibyemezo130.

Mu byemezo byagiye bifatwa hagiye hagarukamo cyane ibyemezo birebana n’ingingo ziteganywa n’amategeko agenga imikorere y’inzego n’imicungire y’umutungo wa Leta.

Ku ngingo ijyanye no gusuzuma aho ingengo y’imari y’Akarere y’umwaka wa 2015-2016 igeze ishyirwa mu bikorwa, no kwemeza ingengo y’imari y’umwaka wa 2015-2016 ivuguruye; Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo Munyarukato Jean Baptiste yerekanye uko bihagaze.

Yavuze ko Ingengo y’imari yari iteganyijwe mu mwaka wa 2015-2016 yanganaga n’amafaranga y’uRwanda (13,820,707,503 Frw).

Amaze kugaragariza Inama Njyanama ko ikibazo Akarere kari gafite cyo kwinjiza amafaranga kubera ko yanyuraga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), ariko hakaba harabayeho amasezerano azafasha mu gukemura icyo kibazo, Inama Njyanama yashimye uburyo ingengo y’imari yakoreshejwe.

Inama Njyanama yasabye ko iyo ngengo y’imari yazakomeza gukoreshwa neza bityo ibyateganyijwe bigakorwa uko bikwiye. Inama Njyanama kandi imaze kugaragarizwa ko ku ngengo y’imari yari isanzwe hiyongereyeho 0,31% aho yageze ku mafaranga (13,863,082,714 Frw), Inama Njyanama yemeje ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2015-2016.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere yavuze ko kandi Ikigo cya Leta gishyashya cyitwa “Ngali Holdings” kizafasha uturere kuzamura umubare w’Imisoro n’amahoro kuko kizongera abakozi babizobereyemo bazakora mu gikorwa cyo gukusanya Imisoro hirya no hino mu Mirenge kandi hakazakoreshwa ikoranabuhanga.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles