Imbyino zaranze ibirori
Bakoze umutambagiro bafite amafoto y’intwari z’inyange
Abaturage bo mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Iburengerazuba basanga kuzirikana intwari bigomba kujyana no kuzireberaho baharanira kugera ikirenge mu cyazo
Ibi byagaragarijwe mu birori byo kwizihiza umunsi ngarukamwaka w’intwari, muri rusange waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo imbyino, imivugo, guhemba indashyikirwa, ubuhamya ndetse n’ubusabane.
Mu Karere ka Rusizi: Mu birori byabereye mu Murenge wa Nkanka ababyeyi basabwe kwigisha abana umuco w’ubutwari kugira ngo bazakure batarangwa n’amateka mabi nk’ayaranze u Rwanda rwo hambere.
Mu ijambo rye Mushimiyimana Euphrem, umuyobozi w’Akarere w’agateganyo yavuze ko Leta itanga ubushobozi, arikoabayobozi bakabukoresha baryamira abaturage, aho yabasabye kubyirinda kuko aribyo byasenye igihugu. Aha ni naho yahereye asaba ababyeyi n’abayobozi muri rusange kwirinda kubwira abana ibibi ahubwo bakabatoza umuco w’ubutwari bakiri bato kugira ngo bazakurane uburere bwo kubaka igihugu cyabo no kucyitangira.
Mu Karere ka Karongi: Abafashe ijambo bagiye bagaragaza ko abantu bakwiye kuzirikana intwari ariko bashakisha n’uburyo zababera urugero rwo kwigiraho.
Ntashavu Laurent, umuyobozi w’Umudugudu wa Kamwijagi, Akagari ka Gacaca mu Murenge wa Rubengera ati:”Nicyo gihe ngo abatumye igihugu kigera aho kigeze, batubere urugero, bityo turasabwa natwe guharanira kuba intwari n’ubwo bitoroshye.”
Akimanizanye Virginie wo mu Murenge wa Rubengera ati:” Ntaho twaba tugana tudafashe igihe ngo dutekereze ku batumye tubayeho uko tumeze uku kuko ntaho igihugu kiba kiri.”
Mu Karere ka Ngororero: Uyu muhango wihirijwe wa Nyange ahumviswe ubuhamya bwa Murigande Aloys wo mu Murenge wa Nyange wagaragaje ko kwigisha abatoya amateka ari inkingi ikomeye y’ubutwari.
Uyu mugabo ufite imyaka 68 yari ashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri muri 1997 ubwo abacengezi bicaga intwari z’Inyange.
Yagize ati:” Burya guha abana uburere bakiri bato ni inkingi ikomeye y’ubutwari. Aba bana bakundaga kuganirizwa no gusobanurirwa ko ikibi gikwiye kwimwa agaciro, nabo barabikurikiza.”
Uyu mugabo akaba yavuze ko ababazwa n’abantu batita ku burere bw’abana babo kuko ntacyo bazageraho. Intwari z’i Nyange zahiciwe ni abanyeshuli 7.
Mu Karere ka Rubavu: Uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Rugerero ku rwego rw’Akarere. Indirimbo, imivugo ndetse n’imikino byagarutse ku bikorwa by’ubutwari bw’Abanyarwanda. Aha hashimwe abantu bagiye bakora ibikorwa bitandukanye birimo kwitangira abatishoboye, ahanahebwe abantu b’indashyikirwa.