Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Gicumbi – Komite nyobozi icyuye igihe yanenzwe kudashyira hamwe

$
0
0

m_4a

Abitabiriye umuhango wo guhererekanya ububasha

Komite Nyobozi y’Akarere ka Gicumbi mu gikorwa cyo gusoza imirimo yayo, ikazasimburwa n’abazatorwa mu matora arimo gutegurwa  yanenzwe kudashyira hamwe.

Tariki ya 28 Mutarama 2016, abagize Inama Njyanama na Komite Nyobozi y’Akarere ka Gicumbi bamurikiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako karere Byiringiro Fidele na bamwe mu bakozi bako ibyagezweho mu gihe cy’imyaka itanu bamaze bayobora, ariko Uwaruhagarariye inama njyanama Bizima Jean Baptiste anenga imyitwarire imwe yaranze iyi komite nyobozi yo kudashyira hamwe.

m_4b

Umuyobozi ucyuye ighe aherere

Bizimana avuga ko hari igihe inama njyanama y’akarere yarigiye guseswa kubera guhangana n’abagize komite nyobozi mu kutumvikana mu byemezo bimwe na bimwe byafatwaga bidaciye mu mucyo.

Yagize ati “ nubwo hari byinshi byiza iyi komite icyuye igihe yakoze birimo ibikorwa remezo, imibireho myiza y’abaturage, ndetse iterambere ntitwabura kunenga ibitaragenze neza kugirango abazabasimbura batazakora amakosa nkayo bakoze yo kudashyira hamwe umwe agakurura yishyira mu nyungu ze.”

Bizima avuga ko Inama Njyanama yabafashije gukemura iki kibazo igenda ibahuza kugirango babashe kuzuzanya no gukorera hamwe.

Ikindi Bizimana yanenze ariko cyaje gukosoka nyuma n’ibice bibiri byarangaga akarere ka Gicumbi aho wasangaga hari igice kimwe cy’abantu biyita ko ari Abanyabuganza abandi bakiyita ko ari abo mu Rukiga.

Ibi bibazo byose inama njyanama niyo yabafashije kubikemura bagira imikoranire myiza kandi yanasabye ko abazatorwa kuyobora aka karere bazakorera hamwe kugirango bagere ku iterambere.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi ucyuye igihe Mvuyekure Alexandre yashimiye inzego zitandukanye bafatanyije kuyobora aka karere ndetse yibuka no gushimira Imana kuko hari ibibazo bikomeye baburiraga ibisubizo ariko Imana yabafasha bikaza gukemuka.

Ati “ Mwese twakoranye hamwe n’inzego zitandukanye ndabashimira ubwitange bwanyu ntabwo ibi twagezeho nari kubigeraho tudafatanyije sinibagirwa no gushimira Imana nayo ko hari ibyatunaniraga nayo ikaduha ibisubizo bigakemuk mu mahoro nayo ihabwe icyubahiro.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gicumbi Byiringiro Fidele.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles