Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buributsa abaturage bo muri ako karere ko amatora atagomba kubabuza gukomeza gukora indi mirimo bityo bakaba basabwa kuzayitabira bakurikije igihe cyagenwe kugira ngo nibayavamo bajye bakomeza indi mirimo yabo.
Amatora y’abadepite ateganyijwe hagati ya tariki ya 16 na 18 z’ukwezi kwa 09/2013. Muri uko kwezi hazaba aribwo igihe cy’ihinga mu karere ka Burera kizaba gitangiye. Ikindi ni uko kandi mbere y’uko amatora nyir’izina aba muri ako karere hazanyura abiyamamaza batandukanye.
Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, asaba abanyaburera ndetse anabibutsa kuzajya bakoresha igihe neza kugira ngo bakomeze gukora indi mirimo yabo bwite.
Agira ati “Ntabwo amatora agomba kutubuza gukora indi mirimo. Ariyo mpamvu ngira ngo mbasabe ko niba hari igihe cyatanzwe, ko kwiyamamaza biri butangire saa yine tube twahageze. Igihe birangirira dusubire mu yindi mirimo.”
Akomeza avuga ko kandi igihe cy’amatora kije mu gihe mu karere ka Burera batangiye igihe cy’ihinga. Yibutsa abanyaburera ko bagomba kwiha gahunda kugira ngo wenda niba abiyamamaza bari bwiyamamaze nyuma ya saa sita bize gutuma bari buge kubareba barangije imirimo.
Agira ati “…jyewe mbyuke nkora akazi gasanzwe, niba umwana ajya ku ishri ajye yo, niba njye guhinga njye guhinga, niba ndi umurezi njye kwigisha, nubahirize ya saha mpagerere igihe kugira ngo nze kubasha kumva ibyo umukandida ariko na kakazi nshinzwe ko gukorera ubuzima bwanjye mbe nagakoze.”
Zaraduhaye kandi akomeza asaba abanyaburera kuzarangwa n’ituze mu gihe cy’amatora birinda amakimbirane cyangwa n’ikindi cyose cyabateranya.
Amatora y’abadepite azaba mu gihe cy’iminsi itatu mu Rwanda hose. Tariki ya 16/09/2013 ni amatora rusange. Tariki ya 17/09 ni amatora y’abagore naho tariki ya 18/09 ni amatora y’urubyiruko n’abafite ubumuga.