Abakozi bashya bagize urwego rwunganira Akarere ka Nyaruguru mu gucunga umutekano”DASSO” barasabwa kwita ku mutekano w’umuturage n’umutungo we.
Ubwo barahiriraga inshingano zabo kuri uyu wa 15 Werurwe 2016,ubuyobozi bw’Akarere bwabasabye kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w’umuturage ndetse n’umutungo we.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habigeko François, yasabye aba bakozi bashinzwe umutekano gukorana n’inzego z’ibanze, polisi,ingabo ndetse n’inkeragutabara mu kurushaho kubungabunga umutekano w’abaturage ndetse n’umutungo wabo kugira ngo abaturage babone uko biteza imbere.
Yagize ati:”Mushinzwe umutekano w’abaturage ndetse n’umutungowabo. Murasabwa kuwurinda, kuwubungabunga no kuwusigasira aho muzakorera hirya no kino mu mirenge kandi byose mukabikora ku bufatanye n’inzego z’ibanze, iz’umutekano zose ndetse n’abaturage kugira ngo mubone uko mufasha kubungabunga ibyagezweho”.
Yabasabye kujya batangira amakuru ku gihe ndetse bakarangwa n’ikinyabufura n’indangagaciro Nyarwanda.
Ati:”Mukwiriye kujya mutanga amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba kuko burya kwirinda biruta kwivuza”.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyaruguru SP Twahirwa Thomas yasabye aba bakozi bashya ba DASSO kuzuza inshingano zabo bakumira uwo ari wese washaka kwangiza ibidukikije kandi bakanarwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kuko ari bimwe mu biteza umutekano muke.
Yagize ati:”Turabasaba kuzuza inshingano zanyu nk’uko mwabitojwe. Inshingano zanyu ni ugukumira icyatuma habaho ibyaha n’ibyangiza umutekano birimo abashaka kwangiza amashyamba, abakora n’abacuruza ibikwangari n’ibindi biyobyabwenge. Tugomba gufatanya tukarinda umutekano w’umuturage n’umutungo we”.
Uyu muyobozi kandi yabasabye kurangwa n’ikinyabupfura barushaho guhesha ishema umwambaro bambaye.
Akarere ka Nyaruguru kungutse aba DASSO bashya 20, barimo 2 b’igitsina gore, baje basanga abandi 56 baje mu cyiciro cya mbere, gusa 4 bakaba bari baravuyemo bajya mu yindi mirimo.