Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

DASSO yasabwe kubaha umwambaro yahawe yirinda ruswa n’ubusinzi

$
0
0

Aba DASSO 30 bashya basabwe kubaha umurimo bashinzwe baha agaciro umwambaro wabo birinda ruswa n’ubusinzi,basabwa kubaha abaturage bagiye kurinda.

m_3

Ngo ntibazatatira indahiro

Babisabwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe n’inzego zishinzwe umutekano mu muhango wo kurahira wabaye kuwa17/03/2016.

Mu nyigisho z’abayobozi batandukanye basabwe kugira ikinyabupfura mu nshingano bahawe bahesha agaciro umwambaro bambitswe birinda ruswa,ubusinzi no guhutaza abo bagiye kurinda.

SPT James Tutaremara umuyobozi wa Polisi i Kirehe agira ati“Uwo mwambaro wanyu urakomeye cyane ni wo uzabaranga mu bikorwa byanyu, byaba bibabaje muranzwe n’ubusinzi muri uwo mwambaro wa Leta, mwakira ruswa…nta muturage uzabubaha igihe ababona muri izo ngeso zitabubahisha,mu girire isuku uwo  mwambaro”.

Lt Col Richard Mundori umuyobozi w’ingabo mu karere ka Kirehe yasabye DASSOguhesha igihugu ishema.

Ati“Ibyo mwize mubishyire mu bikorwa,mumenye ko muje gufasha abaturage,murabizi icyizere u Rwanda ruhabwa mu kurinda umutekano hanze,ako gaciro mugakomereho mwereke abaturage ko uwo mwambaro utandukanye n’uwabo,mube intangarugero mwirinde ruswa mutaziyandagaza abaturage bakabasuzugura”.

Aba DASSO bashya baganiye na Kigalitoday bijeje abaturage kubarindira neza umutekano bafatanyije n’izindi nzego.

Mutimukeye Frorentine agira ati“ingamba tuzanye ni ugufatanya na bagenzi bacu dusanze gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo kugira ngo igihugu cyacu kirusheho kugira umutekano unoze abanyarwanda bakomeze kubaho mu mahoro”.

Munyaburanga Boniface avuga ko bagiye kunganira abasanzwe barwanya ibikorwa bibi bidindiza umutekano w’abaturage ati“kurwanya amakosa si uguhohotera uwakoze ikosa kandi ntidushaka kubona ikosa,tugiye kurirwanya mbere yuko riba”.

Muzungu Gerald umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yaburiye DASSO nshya abereka ibyo bakwiye kwirinda ati“Inshingano muhawe zirakomeye ariko nk’uko mwabihuguriwe bizaborohera,uyu mwambaro waguzwe mu misoro y’abaturage, ntibikwiye ko mujya kurira imineke mu isoko mwirenza suruduwire mu tubari muhutaza abaturage, muzahura n’ibishuko bya ruswa muzabyirinde ejo mutagwa muri uwo mutego tukabirikana mugakorwa n’isoni”.

Yabasabye kubaha inzego bagiye gukorana nazo bubaha n’abaturage bagiye kurinda.

Mu ba DASSO 30 bashya harimo abakobwa 3 basanze 64 basanzwe muri ako kazi mu Karere kose ka Kirehe.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles