Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all 1088 articles
Browse latest View live

Rulindo: abarokotse jenoside yakorewe abatutsi barashima abasirikare bahoze ari aba APR.

$
0
0

m_Rulindo-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-barashima-abasirikare-bahoze-ari-aba-APR1

Muri iki gihe u Rwanda rukomeje kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 20, jenoside yakozwe muri  mata 1994, bamwe mu batutsi bayirokotse bakomeje gutanga ubuhamya butandukanye, bagaragaza ubutwari n’impuhwe bagiriwe n’abasikare b’inkotanyi mu gihe cya Jenoside.

Aba baturage bacitse ku icumu muri aka karere, bavuga ko iyo inkotanyi zitahaba baba baranashize burundu ngo kuko zagerageje kubatabara, zikabavura ibikomere bari bafite, kandi zikanabahungisha interahamwe zibajyana hirya no hino aho babahungishaga interahamwe zabaga zibahiga ngo zibamarire ku icumu.

Bemeyinkiko Ladislas utuye mu murenge wa Murambi,yarokowe n’inkotanyi ,avuga ko yabashije kurokorwa mu batutsi barenga igihumbi na 600 bari kumwe bose bagapfa we akagira amahirwe akabarokamo.

Ibi ngo akaba abikesha inkotanyi zamuvanye aho yari yihishe zikamuhumuriza zikamugarurira ubuzima mu gihe yari amaze kunva ko ubuzima bugiye kumucika.

Yagize ati”Ndashima cyane abahoze ari abasikare ba APR,kuko iyo batandokora mba nanjye narapfanye n’abandi batutsi bene wacu bishwe mu gihe cya jenoside.”

Rubayita Eric uhagariye abacitse ku icumu muri aka  karere ka Rulindo nawe  ku bwe ngo asanga ko abo basirikare b’ikotanyi bakoze umurimo utoroshye bakabasha kurokora bamwe mu batutsi bari hirya no hino mu bishanga,mu misarane n’ahandi.

Rubayita agira ati”Mu izina rya bagenzi banjye bacitse ku icumu turashima uburyo inkotanyi zaturokoye aho twari twihishe hirya no hino,zikadusubiza ubuzima twarimo twamburwa nta cyaha twakoze mu byukuri.”

Rubayita akaba avuga ko nk’abacitse ku icumu ngo nabo batazatenguha ababarokoye,ngo ahubwo bakomeje urugamba rwo gukora ngo babafashe guteza igihugu imbere muri gahunda nziza zijyanye n’iterambere.

Abacitse ku icumu mu karere ka Rulindo nyuma ya jenoside ,ntibakomeje guheranwa n’agahinda ,ahubwo kuri ubu bahagurukiye gukora kimwe n’abandi banyarwanda basanzwe aho usanga bamwe ari  abahinzi ,aborozi,abandi ari   abaracuruzi abandi nabo bakaba bari mu yindi mirimo ibateza imbere ku buryo bushimishije.

Ibi kandi ngo basanga kugira ngo babigereho babikesha kuba bafite umutekano usesuye.


Kwibuka urubyiruko n’abana bazize Jenoside ni uburyo bwo gukomeza kubaha agaciro bambuwe – Nyiramatama

$
0
0

m_Kwibuka-urubyiruko-n’abana-bazize-Jenoside-ni-uburyo-bwo-gukomeza-kubaha-agaciro-bambuwe-–-Nyiramatama

tariki 10/04/2014, ubwo mu karere ka Kirehe haberega igikorwa cyo kwibuka urubyiruko n’abana bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994,abacyitabiriye basanga bikwiye kubaha agaciro. iki gikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kubibuka ruva ku rwibutso rwa Kavuzo ruherereye mu murenge wa Kigina rugana ku rwibutso rwa Nyakarambi ahabereye ibiganiro byo kwibuka byibutsa urubyiruko amacakubiri yaranze u Rwanda bityo abatutsi benshi bakahagwa harimo urubyiruko n’abana bato.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka urubyiruko n’abana bazize Jenoside mu mwaka w’1994 umwana wavuze mu izina ry’abandi bana Mushimiyimana Jeannette, yibukije abana n’urubyiruko muri rusange ko urubyiruko kimwe n’abana basigaye bagomba gukoresha imbaraga zabo mu kubaka igihugu kuruta uko bakoresha imbaraga basenya iki gihugu, akaba yakomeje abwira urubyiruko guhora bagaragaza ko bashoboye mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Uyu mwana yibukije urubyiruko rwacitse ku icumu ko bagomba guharanira kusa ikivi ababyeyi babo basize mu rwego rwo kwigira barushaho kwiyubaka mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko bigaragara ko aribo mbaraga z’ejo hazaza.

Umwe mu rubyiruko utarahigwaga mu gihe cya Jenoside yatanze ubuhamya bw’uko akiri umwana yabonye Jenoside iba n’uko abayikoraga babaga bavuga,aho yavuze ko yabonye bambaye ibishara n’ibikoma mu gihe yababonaga muri Jenoside akaba avuga ko ibikorwa byakorewe urubyiruko bidakwiye kongera kuba ukundi kuko Jenoside yishe abana n’urubyiruko benshi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu y’abana Zaina Nyiramatama yavuze ko impamvu bashyizeho gahunda yo kwibuka abana n’urubyiruko muri rusange bazize Jenoside ari uko mbere abanyarwanda babanaga neza umuntu aha undi agaciro bikaba ari nayo mpamvu yibutsa urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo kwimakaza indangagaciro nyarwanda mu rwego rwo kubaka ejo hazaza hazira Jenoside.

Nyiramatama yibukije urubyiruko ko mbere y’ubukoroni abanyarwanda babanaga neza, akaba abibutsa ko byatewe n’abakoroni bazanye amacakubiri mu banyarwanda

Umuhuzabikorwa w’urubyiruko mu karere ka Kirehe Mukunzi Emile akaba yibukije urubyiruko ko basabwa gukora kugira ngo biteze imbere mu byo bakora byose bya buri munsi,akaba yakomeje abasaba gukorera hamwe kandi nk’urubyiruko bagakundana mu rwego rwo kugira ngo bakorere hamwe biteza imbere.

Iki gikorwa cyo kwibuka abana n’urubyiruko bazize Jenoside cyabereye mu karere ka Kirehe aho bateganya ko cyakorwa mu Rwanda rwose mu rwego rwo kubibuka by’umwihariko.

Kamonyi: Mu murenge wa Runda bibutse abatutsi bashyira indabo muri Nyabarongo

$
0
0

Mu murenge wa Runda bibutse abatutsi bashyira indabo muri Nyabarongo

Mu murenge wa Runda, buri mwaka imihango yo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi, ikorwa hashyirwa indabo muri Nyabarongo mu rwego rwo kunamira abayijugunywemo. Kuri uyu wa Kabiri tariki 15/4/2014, abahatuye bibutse ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi.

 Mu murenge wa Runda bibutse abatutsi bashyira indabo muri 2

Ku nshuro ya 20 hibuka jenoside yakorewe abatutsi, abatuye umurenge wa Runda n’inshuti zabo bakoze urugendo ruva ku murenge rugana ku kiraro cya Nyabarongo, banahashyira indabo, nyuma bagaruka mu nzu mberabyombi y’ishuri ryisumbuye rya Runda ISETAR, bacana urumuli rw’icyizere bumva n’ubuhamya  ku mateka ya jenoside.

Ngo Ku itariki 15/4/1994, niho abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Gihara n’abari abakozi mu cyahoze ari Komini Runda, bapakiwe imodoka bakajyanwa muri Nyabarongo, bamwe bajugunwamo ari bazima, abandi babakubise babagize intere.

Iyi nyabarongo ibitse abatutsi benshi kuko abo mu makomini yose ayituriye ndetse n’abanyakigali bafatirwaga kuri bariyeri bahunze, bajugunywemo. Umurenge wa Runda wo rero ukaba warahisemo kuba ariyo ugira urwibutso ukazajya ariho usura mu gihe cyo kubunamira.

Nyirandayisabye Christine, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko abajugunywe muri Nyabarongo batababona ngo babashyingure mu cyubahiro, akaba ariyo mpamvu bashyiramo indabo.

Mu butumwa bwe, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, yasabye abaturage ko igikorwa cyo kwibuka, baharanira kugikuramo amasomo yo guha agaciro ikiremwa muntu. Bakabona ko amacakubiri abanyarwanda bazanywemo nta kiza bayakuyemo uretse kubura abantu benshi.

Aha muri ISETAR, urubyiruko rwacitse ku icumu rwo muri uyu murenge, rwateguye ikiriyo rucanira urumuri rw’icyizere ku bitabiriye uyu muhango, rusaba abacitse ku icumu kugira icyizere cyo kubaho no kubaka ejo hazaza biteza imbere.

Kizito asks for legal assistance in his first court appearance

$
0
0
Kizito asks for legal assistance in his first court appearance

Kizito Mihigo and co-accused before the Nyarugenge Primary Court Judge

 The case of Kizito Mihigo’s and his accomplices was today postponed after they requested court to grant them more time to look for legal assistance in order to stand the pre- trial hearing

Mihigo pleaded guilty of all the charges leveled against him but the rest of the accomplices pleaded guilty to part of the charges.

Kizito Mihigo was last week arrested together with a demomibilised soldier, a radio journalist and another woman over suspected subversive acts against state Security.

See also: http://www.newsofrwanda.com/featured1/23060/local-artiste-kizito-mihigo-arrested-over-suspected-terrorist-activities/

In his case, Mihigo told court that he needs at least a week to look for a lawyer who will represent him in court. Cassien Ntamuhanga asked court for three days, while the rest were okay to have the case proceedings as soon as possible.

The musician told court that this is because his lawyer had recently informed him that he had dropped his earlier commitment of representing the musician in court.

Prosecution led by Boniface Budengeri said that the group can be granted their request since it’s their legal right and asked court that the time should be within the shortest period possible so as to have the case going.

A handful of anxious residents were at the Kacyiru primary court by 2pm today, and courtroom was fully packed to the extent that the presiding judge had to wait for police to clear the corridor for fresh air before the hearing started.

See also: http://www.newsofrwanda.com/featured1/23084/kizito-mihigo-and-accomplices-admit-to-carrying-out-subversive-activities/

Residents used their phones to record and shot photographs of the suspects as they arrived at the court premises, making it almost impossible for Journalists and human rights observers from embassies and local organizations to follow the court proceedings.

The prosecution asked court to have the case moved to a more convenient and wider place, so that residents can follow the case to avoid the inconveniences.

After considering all pleas, the presiding judge, Jean Damascene Gasana, adjourned the case hearing postponing it to the April 23, at 2pm, and noted that the next venue would be communicated after relevant consultation is done.

Burera: Barasabwa kwitandukanya n’ikibi banatanga amakuru yafasha gutahura umwanzi

$
0
0
m_Barasabwa kwitandukanya n’ikibi banatanga amakuru yafasha gutahura umwanzi

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, arashishikariza abaturage bo muri ako karere kwitabira umurimo, bakitandukanye n’ikibi icyo aricyo cyose bityo bagakomeza urugamba rw’iterambere.

Sembagare avuga ibi mu gihe mu Rwanda hari bamwe mu bantu batabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umuteno kubera ko bagaragaweho ibikorwa byo kugambanira igihugu ndetse no gukorana n’imitwe irwanya leta y’u Rwanda.

Uyu muyobozi ahumuriza Abanyaburera ababwira ko bidakwiye kubabera urujijo kuba uwashakaga kugambanira igihugu yatawe muri yombi.

Agira ati “Abantu boye gutwarwa n’ibihuha biri hanze aha…abantu bashyire ubwenge ku gihe. Niba umuntu w’umugizi wa nabi amenyekanye, akaba yari afite “grenades” zo kurimbura Abanyarwanda, kuki uvuga ngo biragutangaje? Akami ka muntu ni umutima we!”

Akomeza asaba abanyaburera kudaheranwa n’ibyo ahubwo bagashishikarira gukora kandi bakitandukanya n’ikibi.

Agira ati “Abantu bitabire imirimo yabo, abiga bige, abacuruza bacuruse, abayobora bayobore, buri muntu wese ashishikarire umurimo, uzajya mu kugambanira igihugu ibyo azabiryozwa, uwo ariwe wese!

“Kuko ntabwo twifuza ko u Rwanda rwasubira mu mabi rwabayemo. Ibyo ndabihamagarira abanyaburera ngo bitandukanye n’ikibi. Kandi uwamenya amakuru wese yatuma dutahura umwanzi, amarembo arakinguye: hari inzego z’umutekano, hari iz’ubuyobozi, n’umuyobozi w’umudugudu wamubwira.”

Sembagare akomeza asaba abanyaburera gukomeza gushyira hamwe nk’uko babisanganywe bityo bakarwanya ibikorwa by’umwanzi aho byaba biri hose kandi bagakomeza urugamba rw’iterambere.

Rulindo: hafashwe ingamba mu kubungabunga umutekano.

$
0
0

m_hafashwe ingamba mu kubungabunga umutekano

Kuri uyu wa mbere tariki ya 21/4/2014, mu murenge wa Shyorongi ho mu karere ka Rulindo hateraniye inama yaguye y’akarere, inama yari igamije kunoza ingamba zidasanzwe mu kubungabunga umutekano w’aka karere n’uw’igihugu cyose muri rusange.

Iyi nama ikaba yari yitabiriwe na bamwe mu bakozi b’akarere, abayobozi b’imirenge, umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rulindo  supertendent Musangwa Marc   n’umuyobozi w’ingabo muri Brigade ya 408 jean damascene Sekamana, ikaba yari iyobowe n’umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kangwagye Justus.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje byinshi mu bikunze guhungabanya umutekano muri aka karere, hafatwa n’ingamba zo kubikumira, binyuze mu bufatanye bw’inzego zose uhereye ku rwego rw’umudugudu ukageza ku rwego rw’akarere.

Umuyobozi w’akarere, Kangwagye yasabye abayobozi kumenyana hagati yabo no kumenya uburyo babana mu rwego rwo kudaha urwaho uwaba ashaka guhungabanya umutekano anyuze mu bayobozi nk’uko bimaze iminsi bivugwa muri iyi ntara y’amajyaruru.

Muri iyi nama hagarutswe ku bayobozi biga mu bihugu by’ibituranya bya RDC na Uganda,  yababwiye abayobozi ko nta muyobozi wemerewe kwiga muri ibi bihugu, kandi ko n’abaturage babyigamo hagomba kumenyekana koko niba baba bagiye kwiga, cyangwa nta bindi bikorwa byo guhungabanya umutekano  baba bagiyemo.

Abayobozi mu nzego z’ibanze bakaba banasabwe kumenya abaturage bakora mu tuzi dutandukanye hirya no hino mu karere bahembwa, uburyo bahembwa n’icyakorwa ngo amafaranga bahembwa arusheho kuba yabagirira akamaro.

Havuzwe kandi cyane ikijyanye n’ukuntu hari bamwe mu bakozi bahemberwa mu ntoki, kandi bisabwa ko bahemberwa mu mabanki nka sacco ngo kuko ari bwo aya mafaranga bahembwa abasha kubagirira akamaro.

Urugero rwatanzwe ni nk’aho hari bamwe mu bakozi bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bahemberwa mu ntoki, kandi bagahemberwa imbere y’utubari aho byagaragajwe ko hari  bamwe bayasiga aho.

Ikindi ngo ni uko usanga nta bwishingizi bamwe baba bafite, kimwe  n’ibikoresho bihagije.

Abayobozi b’imirenge icukurwamo amabuye y’agaciro cyane cyane umurenge wa Murambi na Masoro, basabwe gukurikirana ibi bibazo by’abakozi bigakemuka vuba na bwangu, ngo kuko biri mu bihungabanya umutekano.

Komine ya Gashikanwa irifuza ko yagirana umubano wihariye n’akarere ka Ruhango

$
0
0
m_Komine ya Gashikanwa irifuza ko yagirana umubano wihariye n’akarere ka Ruhango

Ndayiragije Jeanne Francoise umuyobozi wa komine Gashikanwa agaragaza ko bifuza kugirana umubano wihariye n’akarere ka Ruhango

Komine ya Gashikanwa yo mu ntara ya Ngozi mu gihugu cy’Uburundi, irifuza ko yagirana umubano wighariye “jumelage “ n’akarere ka Ruhango, kuko ngo ibona yakigiraho byinshi byafasha abaturage b’iyi komine mu gutera imbere.

Ni nyuma y’aho ubuyobozi bw’iyi komini ya Gashikanwa bugiriye urizinduko mu karere ka Ruhango tariki 14/4/2014, bakirebera ibikorwa by’iterambere bimaze kugera muri aka karere nyuma y’imyaka 20 jenoside ikorewe Abatutsi, bakifuza ko bagirana umubano wihariye hagati y’uturere twombi.

Ndayiragije Jeanne Francoise umuyobozi wa komine Gashikanwa, agaragaza ko baramutse bemerewe kugirana umubano wihariye, iyi komine ya kungukira byinshi ku karere ka Ruhango byafasha abaturage ayoboye.

Agira ati “mugabo twazengurutse imihingo yose, twabonye ibitaro byiza mufite, amashuri meza, ubuhinzi bugezweho. Twemerewe rero, abana bacu bajyabaza kwiga hano, tukagirana ubuhahira mu bintu bitandukanye. Kandi burya icya mbere n’uwo mubano mwiza waba uri hagati yacu.”

Gusa nubwo ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bugaragaza ko butari bwamenya icyo bwakwigira kuri iyi komine, ariko ngo abahuye ari babiri ntibabura kungurana inama.

 Mbabazi Francois Xavier n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango, avuga ko batazi neza ubikorwa by’iyi komine niba hari icyo bayigira, ariko yizeye neza ko kitabura ngo kuko iyo abantu bahuye bakaganira aribyo byibanze ibindi bikunguranwaho mu nama zibahuza.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango, buvuga ko iki gitekerezo cya komine Gashikanwa, kizabanza kwigwaho n’inama njyanama y’akarere ka Ruhango, yabyemeza ubundi imigenderanire hagati yabo bombi igatangira.

Mutendeli: Kwibuka nyako ni ukwibuka wiyubaka mu mutima-Padiri Viateur

$
0
0

Nyuma y’aho abakirisitu yayoboraga ari padiri mukuru wa paruwase Bare iri mu mu renge wa mutendeli, akarere ka Ngoma  bamwiciye abakiristu bagenzi babo imbere, padiri Bizimana Viateur abona ko kwibuka nyako gushingiye ku kwiyubaka mu mutima.

m_Kwibuka nyako ni ukwibuka wiyubaka mu mutima-Padiri Viateur

urwibutso rwa mutendeli

Padiri Viateur yarokoye abatutsi bagera kuri 20 yari yahishe mu macumbi y’abapadiri, nubwo avuga ko ababazwa n’abandi benshi biciwe mu kiriziya abyirebera bicwa n’abakiristu bagenzi babo.

Akomoza kunsanganyamatsiko y’uyu mwaka wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ubwo yatangaga ubuhamya mu muhango wo kwibuka abatutsi biciwe muri kiliziya ya Paruwase ya Bare, Padiri Viateur yavuze ko ibyo yabonye bidasanzwe.

Kubijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2014 yo kwibuka Jenoside ikangurira abantu kwibuka biyubaka, Padiri yashimangiye ukwiyubaka nyako kwatuma jenoside itongera kuba ari ugushingiye ku mutima wiyubaka uva mu kibi ugana icyiza.

Yagize ati ”Ari ukwiyubaka ko kubaka amazu n’ibindi bikorwa gusa n’ubundi twakongera tukabisenya kuko nubundi byarasenywe muri Jenoside, ukwiyubaka nyako ni ukwiyubaka ku mutima uva mu kibi ugana ku cyiza abantu bakamenya Imana nyabyo.”

Mu bundi buhamya bwatanzwe na Vestine wari umwana mugihe cya Jenoside  warokokeye  kuri iyi paruwase ahishwe n’uyu mu padiri, yavuze inzira ndende y’umusaraba yanyuzemo ndetse n’uburyo ashima Imana yamurokoye ndetse n’ingabo zahoze ari iza RPF inkotanyi  zabatabaye none bakaba bariho kandi bakomeye.

Yakomeje asaba urubyiruko kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyabinjiza mu macakubili kuko ariyo yazanye ubugome bw’indengakamere bwagejeje kuri Jenoside.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma, ushinzwe imibereho myiza Kirenga Providence yashimye ko abarokotse Jenoside muri uyu murenge wa Mutendeli ndetse n’ahandi mu karere ka Ngoma, bataheranwe n’agahinda ahubwo ngo bakomeje kwiteza imbere biyubaka bakunda igihugu banagikorera.

Yagize ati ”Turashima ko nubwo mwaciye mu mateka akomeye cyane mwabashije no kudaheranwa n’agahinda none ubu mukaba mumaze kwiteza imbere abandi ari abayobozi bakorera abanyarwanda kandi bakabayobora neza.”

Abatuye umurenge wa Mutendeli bashimwe mu gikorwa cyo kwiyubakira urwibutso rwa Jenoside bageze kure aho bamaze kurusakara maze bashimwa uburyo bitanga mu byo baba biyemeje.

Uru rwibutso  rushyinguwemo abatutsi bazize Jenoside mu 1994 nkuko byavuzwe ngo rusigaje imirimo irimo gufata amazi aruvaho hubakwa ibigega biyafata, kubakira imva n’amakaro ndetse n’indi mirimo yatanzweho ibyivuzo n’abari baje kuhibukira bahafite ababo bahashyinguye. urwibutso rwa jenoside rwa mutendeli rushyinguyemo imibiri  y’abatusti igera kuri 4150


Nyamasheke- Imibiri 73 yashyinguwe mucyubahiro mu rwibutso rwa jenoside rwa Gihombo

$
0
0

 m_Nyamasheke- Imibiri 73 yashyinguwe mucyubahiro mu rwibutso rwa jenoside rwa Gihombo

Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Mata 2014, ku rwibutso rwa Gihombo  mu karere ka Nyamasheke hashyinguwe imibiri 73 y’abantu bazize jenoside yakorewe abatutsi. Uretse 11 mu mibiri yashyinguwe, abandi bari baragiye bashyingurwa   ahantu hatameze neza bituma bazanwa gushyingurwa mu rwibutso rwa Gihombo, 11 bandi bagiye bakurwa ahantu hatandukanye bari baragiye bajugunywa.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Habyarimana Jean Baptiste yavuze ko abaturage bakwiye gukura amasomo akomeye mu byabaye mu Rwanda , ko jenoside yakorewe abatutsi  yateguwe kandi ikanigishwa igihe  kirekire, bikaba bisaba imbaraga za buri wese mu kwamagana no kurandura imizi y’ingengabitekerezo ya jenoside aho iva ikagera.

Yagize ati “u Rwanda rwarapfuye ariko ntabwo twakwemera ko rwongera gupfa ukundi, dufite ubushobozi bwose nk’igihugu cyimaze kwiyubaka , birasaba buri wese kuzana umuganda we, tukarandura ibisigisigi by’ingengabitekerezo ya jenoside  aho ikiri kuko nta cyiza yazaniye abanyarwanda uretse kubica gusa”.

Umwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi watanze ubuhamya, Butobwintobo  yavuze ko  interahamwe zabahigaga zifite umugambi wo kubamarira ku icumu, baca mu nzira y’umusaraba , baricwa kandi bicwa rubi, nyamara  Imana yerekanye ko ishobora byose kuko ngo kuba uko abicanyi bifuzaga ko nta n’uwo kubara inkuru uzaboneka Atari ko byagenze ko Imana yagiye ikoresha bamwe mu bakozi bayo bakabasha kubarokora ndetse igakorera no mu ngabo zari iza FPR maze bake mu batutsi bari mu Rwanda bakgacika ku icumu.

Yagize ati “ndashimira umuntu wese witanze akaba yarabashije kuturokora, bizaba byiza igihe kimwe twumvise umuntu warokoye abantu atanga ubuhamya , twebwe bizatunezeza kuko ni uwo gushimira. Ingabo zahoze ari iza FPR zikwiye ishimwe n’umugisha w’Imana”.

Uru rwibutso rwa Gihombo rushyinguyemo abatutsi barenga ibihumbi 46, ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Nyamasheke bukaba bukomeza gukangurira abantu bose gutanga amakuru kugira ngo abantu bataraboneka baboneke bashyingurwe mu cyubahiro  ndetse n’abashyinguye mu buryo butaboneye nabo bakazanwa mu nzibutso.

Nyamasheke ni kamwe mu turere jenoside yatinze kurangira kubera ko hari zone turquoise y’abafaransa bivugwa ko ariyo yakingiye ikibaba abicanyi bagakora jenoside igihe kinini mu gihe ahandi mu bindi bice by’igihugu  yari yarahagaritswe.

Rulindo: buri wese arasabwa kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’igihugu cye.

$
0
0

m_Gucuruza imbuto byatumye bava munzu z’ibyatsi biyubakira iz’amabati3

Mu nzego zitandukanye, buri wese arasabwa kugira uruhare mu kugaragaza ubushake bwo kuziba  icyuho ku washaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ibi ni ibyasabwe n’abayobozi mu karere ka Rulindo mu nama y’umutekano y’Akarere yaguye, yateranye kuri uyu wa 21 /4/ 2014.

Nk’uko bimaze iminsi bivugwa mu bice bitandukanye by’igihugu ko hari abafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu, umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ,Kangwagye Justus arasaba buri wese muri aka karere mu rwego arimo,guhagurukira  kurwanya uwaba afite umugambi wo guhungabanya umutekano.

Umuyobozi w’aka karere kandi avuga  ko hariho abashobora gutiza umurindi abanzi b’igihugu ku bushake bwabo babigambiriye, cyangwa bakaba banabikora  batabizi kubera amayeri y’umwanzi.

Uyu muyobozi akaba asaba ko mu rwego rwo kurushaho kunoza umutekano, buri wese mu bayobozi mu karere ayobora, yarushaho kunoza akazi  ashinzwe hibandwa ku guca akarengane mu baturage, guca icyaha cya ruswa, gutanga serivisi nziza ku baturage kandi bakabafata kimwe.

Uyu muyobozi akaba yanasabye ko hagenzurwa abinjira mu karere ka Rulindo,cyane cyane baje mu kazi k’ubucukuzi bw’amabuye n’indi mirimo itandukanye ikorerwa muri aka karere.

Abari muri iyi nama kandi bafashe umwanzuro wo kunoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu mirenge ya Burega, Ntarabana na Masoro,mu rwego rwo guca akajagari muri uyu mwuga.

Yasabye ko abakora iyi mirimo bazashakirwa ibikoresho byabugenewe,bityo ubucukuzi  ubu bucukuzi bukorwe bitangije ibidukikije.

Aha abari mu nama bakaba baramaganye uburyo bukoreshwa mu gutwika amabuye bashaka guhondamo Konkase bakoresheje uburyo bwo kuyatwikisha  amapine.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo akaba yaboneyeho gusaba abayobozi mu nzego z’ibanze kurushaho gukorana neza n’abafite amakampani acukura amabuye y’agaciro ku bw’inyungu z’umutekano w’abakozi bayakoramo n’uw’’igihugu cyose muri rusange.

Rwamagana: Bibutse jenoside bunamira abajugunywe mu mazi

$
0
0

m_Bibutse jenoside bunamira abajugunywe mu mazi

Abaturage b’akarere ka Rwamagana, ku wa Kabiri, tariki ya 22/04/2014 bibutse ku nshuro ya 20 abishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi bakajugunywa mu mazi, maze basabwa ko bakwiriye guhora bibuka ibyabaye kugira ngo babashe gutegura ahazaza h’u Rwanda heza.

 m_Bibutse jenoside bunamira abajugunywe mu mazi1

Uyu muhango ukaba wabereye ku mwaro wa Muhondo wo ku gice cy’ikiyaga cya Muhazi gikora ku murenge wa Munyiginya muri aka karere ka Rwamagana.

 m_Bibutse jenoside bunamira abajugunywe mu mazi2

Kwibuka by’umwihariko Abatutsi bajugunywe mu mazi muri jenoside yakorewe Abatutsi yo mu mwaka w’1994 ngo ni ukongera guha agaciro iyo mibiri itarabashije kuboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

 m_Bibutse jenoside bunamira abajugunywe mu mazi3

Abarokokeye kuri uyu mwaro wa Muhondo w’ikiyaga cya Muhazi barimo n’abajugunywemo ariko Imana ikabakingira ukuboko, bavuga ko nyuma yo kurokoka bataheranwe n’agahinda ahubwo ko bagenda biyubaka umunsi ku wundi babikesha ubuyobozi bwiza.

Umukecuru Uwimana Coleta ni umwe mu baroshywe muri iki kiyaga cya Muhazi cyakora ku bw’amahirwe y’Imana, nk’uko abivuga, abasha kuyavamo. Avuga ko nyuma yo kurokoka, Imana yabahaye leta y’ubumwe, abapfakazi bakarera abana babo, none bakaba barakuze bakubaka ndetse bakaba bakorera ingo zabo.

Yagize ati «Abarokotse jenoside turibuka kandi twariyubatse, tubana n’abaturage bose tumeze neza.»

Depite Mukayuhi Rwaka Constance wari waje kwifatanya n’Abanyarwamagana muri uyu muhango yagaragaje ko u Rwanda rwanyuze mu mateka ya kinyamaswa yagejeje kuri jenoside yakorewe Abatutsi, ariko yerekana ko nyuma y’imyaka 20 iyi jenoside ihagaritswe, u Rwanda rugeze ku ntambwe yo kwiyubaka ndetse no gushimwa n’abanyamahanga.

Kugira ngo iyi ntambwe idasubira inyuma, ababyeyi bakaba basabwa kwigisha abana babo icyiza kugira ngo amateka mabi nk’aya atazongera kubaho ukundi.

Depite Mukayuhi yagize ati «Icyo ukora buri munsi ujye ugikorera umwana wawe kugira ngo azabeho. Niba tumutegura kutabana n’abandi, tuba tumutegurira bya byago n’akandi kaga. Twibuke buri munsi twibaza tuti ‘ubu turubakira abana bacu kugira ngo batazaba muri ka kaga nanjye nabayemo kuko ingaruka za jenoside n’amacakubiri zatugezeho twese’.»

Umubare uzwi neza w’Abatutsi baburiye ubuzima kuri uyu mwaro wa Muhondo wo mu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana ugera ku 136 ariko uyu mubare ukaba ushobora kwiyongera kuko hari abahicirwaga bakajugunwa muri iki kiyaga baturutse impande zitandukanye. Abaharokokeye bifuza ko hashyirwa urwibutso rugaragaza amateka mabi yaharanze.

Nyamagabe: Inzego z’ibanze zirasabwa kubyaza umusaruro inkeragutabara.

$
0
0

Jean Bosco arasaba

Umuyobozi w’inkeragutabara mu ntara y’amajyepfo Colonel Kananga Jean Bosco arasaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu karere ka Nyamagabe gukoresha inkeragutabara mu bikorwa bitandukanye no kubungabunga umutekano by’umwihariko.

Ibi Colonel Kananga yabisabye abayobozi ku nzego zitandukanye zo mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa gatatu tariki ya 23/04/2014, mu nama y’umutekano yaguye yari yanatumiwemo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bose.

Inkeragutabara ngo zifite inshingano zo gucunga umutekano ndetse no guharanira iterambere, bityo ngo zikaba zigomba kubyazwa umusaruro iwabo aho zituye, nk’uko Colonel Kananga akomeza abivuga.

Ati “Ubundi rero inshingano za reserve force (inkeragutabara) ni defence and development (kurinda n’iterambere). Iyo umutekano usesuye zikora ibintu bya development (iterambere) zifatanyije n’izindi nzego. Ariko iyo hakenewe umutekano niyo mpamvu bazita inkeragutabara. Ni ugutabara ahantu hose hakenewe umutekano”.

Akomeza avuga ko inkeragutabara zifite ubumenyi mu gucunga umutekano zikesha amasomo ya gisirikari zize, bityo akazi zahabwa mu gucunga umutekano kose zikaba zagakora neza.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwagiriwe inama yo gukoresha inkeragutabara mu gucunga ko amarondo akorwa neza, bakagira uruhare mu kwita ku mutekano kuva ku rwego rw’akarere kugera ku midugudu.

Umuyobozi w’inkeragutabara mu ntara y’amajyepfo yasabye abayobozi kwegera inkeragutabara zikabyazwa umusaruro kandi abizeza ko n’ubuyobozi bwazo buzabafasha kuzikurikirana.

Janja: Abayobozi b’inzego z’ibanze baraburirwa kudakorana n’imitwe irwanya Leta y’uRawnda

$
0
0

Janja: Abayobozi b’inzego z’ibanze baraburirwa kudakorana n’imitwe irwanya Leta y’uRawnda

Ubwo umuyobozi w’intara y’amajyaruguru bwana Aime Bosenibamwe yasuraga umurenge wa Janja kuri uyu wa 24 mata 2014, yagiranye ikiganiro n’abayobozi b’inzego z’ibanze bakorera muri uyu murenge abashishikariza kwitandukanya n’ibikorwa byose byabahuza n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda kuko ari ibyo kubasubiza inyuma mu majyambere.

 Janja: Abayobozi b’inzego z’ibanze baraburirwa kudakorana n’imitwe irwanya Leta y’uRawnda

Abayobozi b’inzego z’ibanze bagaragarijwe ko gukorana n’imitwe nka FDLR nta keza byabagezaho uretse kubasubiza mubihe bikomeye by’umwihariko byagiye biranga intara y’amajyaruguru kandi ngo umuyobozi wagambaniye igihugu cye ntishobora kumugwa amahoro nkuko Aime Bosenibamwe yabibatangarije.

Aganira n’itangazamakuru Aime Bosenibamwe yavuze ko kugirana ikiganiro n’abayobozi by’umwihariko ari uko byagaragaye ko bamwe mubihishe inyuma y’ibikorwa byo gufatanya n’imitwe irwanya leta nka FDLR ari abayobozi atari abaturage.

Ati “ abamaze gufatwa bose uko ari 15 ntabwo ari abaturage basanzwe ahubwo ni abayobozi, nagirango mbibutse ko abafashwe bose bari bayobowe n’uwahoze ari umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Cyuve Alfred Nsengimana   harimo n’abayobozi b’utugari hamwe n’umupasiteri witwa Rukera”.

Akomeza avuga ko bimaze kugaragara ko umwanzi w’igihugu areba abantu bazi kandi bafite amabanga y’igihugu, akaba ariyo mpamvu barimo gukangurira abayobozi cyane cyane ab’inzego z’ibanze kwitandukanya n’ikibi.

Ati “ byumwihariko kuko umwanzi akoresha amayeri yo kwizeza abayobozi ibitangaza, abizeza imyanya runaka mu gihe ubuyobozi bwahindutse nkuko Alfred yari yijejwe ko niyica mayor wa Musanze azamusimbura ndetse FDRL yafata ubutegetsi akaba umuyobozi w’intara y’amajyaruguru”.

Asoza avuga ko bitewe n’uburyo abayobozi bavuga rikijyana bivuze ko ibyo biyemeje n’abaturage babikurikiza, bityo ngo bakaba bakwiye kwirinda cyane

Ati “ abayobozi nirwo rumuri rw’abaturage, n’abavuga rikijyana, nukuvuga ngo ibyo abayobozi biyemeje n’abaturage hari igihe bashobora kwigana urugero rwabo”.

Bamwe mubayobozi b’inzego zibanze bagiranye ikiganiro n’umuyobozi w’intara y’amajyaguru, bamwijeje ko nta kintu na kimwe kigomba kubahungabanyiriza umutekano bamaze kugeraho kuko aho intambara yabagejeje bahazi kandi badakeneye gusubirayo.

Faustin Gashumba, inkeragutabara mu murenge wa Janja akaba yarahoze muri FDLR kuva mu mwaka wa 1994 kugeza 2009 ubwo yitandukanyaga nabo agataha, avuga ko umwanya yataye mu mashyamba ya Congo uhagije bityo ngo nta wundi mwanya afite wo kwangiza.

Ati “ tuzaharanira ibishoboka byose kugirango ntihagire ikibi kigaragara muri uyu murenge kuko njye nzi byinshi kuntambara zagiye zibaho”.

Euphrasie Nyirabahutu wari uhagarariye abagore avuga ko aho umucengezi yabagejeje bahazi kandi bataranahibagirwa bityo akaba yijeje umuyobozi w’intara y’amajyaruguru ko nta mutekano mucye uzaturuka kubagore.

Umurenge wa Janja uri ahahoze ari muri komine Bukonya ukaba utuwe n’abaturage 15476 batuye mu tugari 4 n’imidugudu 26.

Kamonyi: Gushyingura imibiri y’abazize jenoside, bifasha ababuze ababo gushira intimba

$
0
0

Ubwo mu mirenge ya Mugina na Nyamiyaga bibukaga ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe abatutsi, kuri iki cyumweru tariki 27/4/2014, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 21 y’abatutsi bazize jenoside harimo 15 yari ishyinguwe mu matongo n’indi 6 yatangiwe amakuru y’aho yajugunywe muri iyi minsi. 

 Kamonyi: Gushyingura imibiri y’abazize jenoside, bifasha ababuze ababo gushira intimba

Uwanyirigira Betty, wo mu kagari ka Bibungo umurenge wa Nyamiyaga, yashyinguye se wari umaze imyaka 20 nta uzi irengero rye, ariko kubw’amakuru bahawe n’uwamwishe babashije kumukura mu musarani wa metero 15 yari yarajugunywemo.

 Kamonyi: Gushyingura imibiri y’abazize jenoside, bifasha ababuze ababo gushira intimba

Uyu mukobwa wabaye imfubyi afite imyaka 6, aratangaza ko ashimishijwe no kuba yashyinguye umubyeyi we kuko yabuze abantu benshi muri jenoside, ariko akaba ataramenye irengero ryabo. Ngo uretse se, na nyina yarapfuye ariko ntazi aho yaguye.

Arasaba n’abandi bantu bafite amakuru y’aho abishwe muri jenoside  batarashyingurwa baherereye, kuharanga kuko biruhutsa ababuze ababo.

Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango, nabo basabye abanyamugina kugaragaza aho imibiri itarashyingurwa iherereye. Nkuranga Egide, umuyobozi wungirije wa Ibuka yabatangarije ko atari ngombwa kwiyerekana ahubwo ko bashobora gutanga amakuru mu ibanga. Atanga urugero rwo kwandika agapapuro kadasinye bakakageza ku buyobozi.

Depite Mukakarangwa Clotilde, ahamya ko kugaragaza ukuri aribyo bizashimangira gahunda ya Ndi umunyarwanda. Aragira ati” tugomba gukomeza gutekereza ku mvano ya jenoside. Kwibuka niwo musingi w’amahoro n’iterambere rirambye. Tugomba guharanira gushyira hamwe twishyiramo ubunyarwanda”.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques arashima abanyamugina uburyo bakomeza kuba hafi abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye cyane cyane abakecuru b’incike, iyi ikaba ari intego y’akarere kose.

Umuhango wo kunamira abatutsi bazize jenoside bo mu mirenge ya Nyamiyaga na Mugina ndetse n’abandi bari bahahungiye, wabanjirijwe n’ijoro ry’ikiriyo ndetse n’igitambo cya Misa cyabereye kuri Paruwasi Gaturika ya Mugina, ahaguye abatutsi basaga 30, akaba ari naho hari urwibutso rushyinguwemo abasaga ibihumbi 34.

Janja: Amateka mabi y’intambara y’abacengezi babayemo ntibagomba kuyasubiramo

$
0
0

Mu rugendo yagiriye mu murenge wa Janja uri mu karere ka Gakenke tariki  24 mata 2014, umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, yabwiye abatuye uyu murenge ko badakwiye kwirengagiza ibyo bamaze kugeraho ngo bahindukire bakorana n’abahoze barababujije umutekano mubihe bya nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Janja: Amateka mabi y’intambara y’abacengezi babayemo ntibagomba kuyasubiramo

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Aime Bosenibamwe aganira n’abaturage

Abatuye umurenge wa Janja babwiwe ko nta kuri na kumwe kuri mubyo imitwe irwanya ubutegetsi bw’uRwanda ibizeza ko izabagezaho kuko nayo ubwayo itishoboye kandi nta hantu na hamwe ubwabo bashobora kwigeza uretse kwirirwa babeshya abanyarwanda.

Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Aime Bosenibamwe yashishikarije buri muntu uzi neza ko agifite benewabo bakiri mu mashyamba ya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo cyangwa n’ahandi hose hanze y’igihugu kubabwira bagataha kugirango bifatanye n’abandi banyarwanda kwubaka urwababyaye.

Janja: Amateka mabi y’intambara y’abacengezi babayemo ntibagomba kuyasubiramo

Umwe mubitandukanije na FDRL, ubu ni inkeragutabara

Bosenibamwe akomeza avuga ko aho bari nta mahoro bafite kuko nk’abari mu mashyamba ya Repabulika iharanira demokarasi ya Congo barimo guhigwa n’ingabo za Monusco.

Ati “ ese abantu barimo bahigwa, abantu badafite ibikoresha kandi batarenze 2000, barakwizeza gute ngo bazafata igihugu nizihe mbaraga bazakoresha? Urumva ko ari ikinyoma uretse ko iyo ikinyoma kigeze kubantu badasobanukiwe usanga hari ukuntu baheze mu rujijo”.

Bosenibamwe asoza yizeza abatuye umurenge wa Janja ko mu ntara y’amajyaruguru hari umutekano usesuye kandi ko n’uwagerageza gukora ikibi yafatwa nkuko abandi byabagendekeye.

Ati “ intara y’amajyaruguru umutekano wabo urabungabunzwe, n’ikimenyimenyi nuko tugira ubushobozi bwo gufata uwo ariwe wese ducyeka ko akorana n’umwanzi kandi ubwo bushobozi bukaba budafitwe n’uwo ariwe wese kuko bitoroshe gufata umuntu ukorana na haduyi agacengera ukamufata mpiri ukamushyikiriza ubutabera”

Bamwe mubaturage baganiriye n’umuyobozi w’intara bamwemereye ko badashobora gutuma hari icyabasubiza mubihe bikomeye banyuzemo kuko amateka bagiye banyuramo yose bayazi kandi nta cyiza bakuyemo nk’ibyo barimo kubona ubu.

Laurencia Nyirambabazi utuye mu murenge wa Janja ni umukecuru w’imyaka 83 y’amavuko , avuga ko mu ngoma zose yabonye ntayo imeze nk’iya perezida Paul Kagame kuko yabagejeje ku iterambere rifatika.

Ati “ uyu mukuru waje buno, yaratwubahirije aradufasha, aduha mituweri maze ampa n’udufanga dore nitwo tungejeje hano ahubwo aragahorana urugwiro n’umutekano mu gihugu”.

Ntamarorero we avuga ko badakeneye gusubira mu ntambara bahozemo aho birirwaga biruka bikagera n’aho bamwe muri bo bicwa n’inzara kubera kubura icyo barya.

Ati “ jyewe nk’umuntu wo muri Buhanga, ikintu mbona twese dukwiye kwemera ni uguharanira amahoro, ntidusubire muri ya ntambara y’abacengezi n’uburyo twirirwaga twiruka bigera nigihe inzara iratwica, aho uwaburaga icyo arya yapfaga nuhuye n’isasu nawe agapfa maze ibintu biragenda birayoba”.

Uretse kandi umuyobozi w’intara waganiriye n’abaturage, inama bagiranye yari yanitabiriwe n’abayobozi ku rwego rw’akarere hamwe n’ abayobozi b’inzego zishinzwe umutekano ku rwego rw’akarere hamwe n’intara.

 


Huye: Karama urubyiruko rurasaba kuganirizwa ku mateka yo hambere

$
0
0

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 genocide yakorewe abatutsi mu 1994 mu murenge wa Karama mu Karere ka Huye wabaye kuri uyu wa 27/04/2014 ,urubyiruko rwarokotse iyi genocide, rwasabye ko rwakwegerwa, rukaganirizwa ku mateka yaranze ababyeyi babo bishwe bityo nabo bakagira icyo bazajya bibukira ku bababyaye.

Hibukwa ku nshuro ya 20 abazize Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 bo mu murenge wa Karama mu karere ka Huye, hagarutswe ku mateka akomeye abatutsi banyuzemo muri icyo gihe ndetse abatagira ingano bakahasiga ubuzima.

Huye: Karama urubyiruko rurasaba kuganirizwa ku mateka yo hambere

Senateur Antoine Mugesera uvuka mu murenge wa Karama

Jacqueline Uwabagira warokokeye muri aka gace, mu buhamya bwe yasabye ababyeyi bariho mbere y’icyo gihe kujya begera abana barokotse, bakabaganiriza bakabafasha kumenya ibyarangaga ababyeyi babo mbere y’uko bahitanwa na genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Ati “Abenshi twari bato, icyo dusaba ababyeyi basigaye ni uko batuganiriza bakatubwira uko ababyeyi bacu babagaho, tukamenya uko mu Rwanda rwo hambere byagendaga kuko ntabyo tuzi ntabyo twabonye”

Senateur Antoine Mugesera nawe warokotse Genocide yo 1994 akaba avuka muri uyu murenge, avuga ko imibereho y’ abarokotse genocide itari kimwe hose,  bityo bakaba bakwiriye guhuriza hamwe imbaraga , bakiteza imbere.

Ati “Abarokotse bacye bari mu Rwanda bose nti bariho kimwe, hari abari ahantu hari ibikorwa by’iterambere bikabafasha gushakisha, ariko hari n’abandi bari ahantu nk’aha I Karama, nti hatera imbere ku buryo bwihuse, ni ngombwa ko bihinduka”

Umuyobozi w’ akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene,  agaruka ku kibazo cy’ imibili itaraboneka ngo ishyingurwe, yasabye abanyakarama gutanga amakuru kugira ngo iyo mibiri iboneke kandi ishyingurwe mu cyubahiro.

Honorable Depite Gahondogo Athanasie  nawe wari witabiriye uyu muhango yasabye ko abarokotse genocide batarubakirwa bakubakirwa, ariko bakanafashwa kubona imilimo yabunganira mu mibereho yabo.

Ati “Turabizi ko hari abo Genocide yasize iheruheru bakiri mu bukene bukabije, dukomeze turebe ko ukeneye icumbi yaribonye kandi ko afite n’icyo kurya, ariko kandi bafashwe kubona umulimo wajya ubafasha gutera imbere”

Mu muhango wo kwibuka genocide ku nshuro ya 20 muri uyu murenge wa karama, hanashyinguwe imibiri igera kuri 19, ubusanzwe urwibutso rwa Karama rukaba rwari rushyinguyemo abasaga 45.000.

Iburasirazuba: Abayobozi barasabwa kuba indorerwamo mu kubungabunga umutekano

$
0
0

Iburasirazuba Abayobozi barasabwa kuba indorerwamo mu kubungabunga umutekano

Abayobozi bose bo mu Ntara y’Iburasirazuba barasabwa kuba aba mbere mu kurinda umutekano no kubikangurira abaturage bashinzwe kuyobora kandi bakumva neza ko ari bo ndorerwamo za leta imbere y’abaturage, bityo bakaba intangarugero muri byose kugira ngo umutekano urusheho kubungabungwa.

Ibi byatangajwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madame Uwamariya Odette, ubwo yari ashoje inama y’umutekano yaguye y’Intara y’Iburasirazuba yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30/04/2014.

Iyi nama y’Umutekano yaguye y’Intara y’Iburasirazuba, yagiriwe ku bagize inzego z’umutekano, abayobozi b’uturere turindwi tuyigize ndetse n’ab’imirenge yose yo muri iyi Ntara, yibanze ku kubakangurira uruhare rwabo mu kuzamura imyumvire y’abaturage ijyanye no kwirindira umutekano ndetse no kudaha icyuho uwo ari we wese washaka kuwuhungabanya.

By’umwihariko, abayobozi b’imirenge bibukijwe ko bakwiriye kwegera abaturage umunsi ku wundi kugira ngo bafate ingamba zihamye zo kurinda umutekano ndetse nihagaragara ikibazo, gishakirwe umuti hakiri kare.

Mu gihe hari ibice by’igihugu biherutse kugaragaramo ibikorwa byo guhungabanya umutekano ndetse bigatangazwa ko byarimo na bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yavuze ko ibikorwa byo guhungabanya umutekano nk’ibi ntaho biragaragara muri iyi Ntara.

Cyakora, yaburiye abayobozi bo muri iyi Ntara kwirinda ko hagira ugaragara muri ibyo bikorwa; ndetse bagafasha n’abaturage kugira ngo hatazagira ubigaragaramo.

Guverineri Uwamariya yibukije ko ibikorwa byo guhungabanya umutekano ari bibi cyane ariko ngo bigakabya ubukana iyo bikozwe n’umuyobozi wagakwiye kuyobora abaturage ku byiza by’igihugu, anabatoza umuco wo kugikunda.

Yagize ati “Ubundi umuyobozi ni indorerwamo ya leta imbere y’umuturage. Ni ugukomeza kubasaba kuba intangarugero ndetse no kumva gahunda igihugu kiganamo. Abantu bakibutswa neza ko kugira ngo iki gihugu tukibone, tube dufite umutekano usesuye ndetse dusagurira amahanga, kugira ngo abantu babe bishyira bakizana, babe bakora nta wubahungabanyije; hari ikiguzi iki gihugu cyatanze kugira ngo uwo mutekano tuwugereho.”

Yakomeje agira ati “Kuba rero (guhungabanya umutekano) byagirwamo uruhare n’abayobozi, urumva ko byaba ari ikintu gica intege abaturage.”

Abayobozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bari bitabiriye iyi nama y’umutekano, bahamije ko ntaho bahuriye n’ibikorwa byo guhungabanya umutekano ndetse abayobozi b’imirenge bafata umwanzuro w’uko bagiye kurushaho kwegera abayobozi mu tugari kugira ngo bafatanye kwirindira umutekano bafatanyije n’abaturage.

Abayobozi bo mu nzego z’ibanze bongeye kwibutswa ko bakwiriye kumenya neza imiterere y’aho bayobora kandi bakajya bagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’amarondo hirya no hino no gukurikirana ko amakayi y’imidugudu agaragaza abinjiye n’abasohoka akoreshwa neza.

Iyi nama kandi yafashe umwanzuro w’uko abayobozi ku rwego rw’umudugudu bagiye kongererwa ubushobozi mu itumanaho kugira ngo bajye batanga amakuru ku gihe y’aho bakeka icyahungabanya umutekano, bigafasha ko gikumirwa kitaraba.

Karongi: Bizihije umunsi w’umurimo bisuzuma banareba aho bageze mu guhanga imirimo mishya

$
0
0

Karongi Bizihije umunsi w’umurimo bisuzuma banareba aho bageze mu guhanga imirimo mishya

Kuri uyu wa 1 Gicurasi, 2014 umunsi mpuzamahanga w’umurimo, abakozi b’Akarere ka Karongi basubije amaso inyuma bareba aho bageze mu kuzuza inshingano za bo mu kazi, ibyo bemererwa n’amategeko, ibyo abasaba ndetse n’aho bageze muri gahunda zo guteza imbere umurimo bahanga ndetse no guhanga imirimo mishya.

Atanga ikiganiro ku iterambere ry’umurimo mu Karere ka Karongi, Bitegetsimana Déo, Umugenzuzi w’umurimo muri ako karere avuga ko imibare bafite yo kuva mu 2011, akarere kari kariyemeje guhanga imirimo ibihumbi bitandatu na magana atandatu na mirongo itandatu n’itandatu (6,666). Nyamara ariko ngo ubu kakaba kageze ku gipimo cya 32% mu guhanga imirimo mishya kandi ngo bagombye kuba nibura bageze ku kigero cya 90%.

Iyi mirimo mishya byari byitezwe ko yagombye guturuka muri gahunda ya “Hanga umurimo”,  muri gahunda zo kuremera urubyiruko n’abagore ndetse no mu mashuri y’ubumenyingiro n’imyuga. Mu gihe kugeza ubu, Akarere ka Karongi gafite ibigo bitatu byigisha ubumenyingiro n’imyuga bitatu (IPRC na TVTs),Umugenzuzi w’Umurimo, Bitegetsimana Déo, avuga ko bagifite ikibazo cy’amabanki abadindiza muri gahunda ya “Hanga umurimo” kuko ngo abantu bakora imishinga noneho ikigo gitera inkunga imishinga y’iterambere (BDF) kikabemerera kubishingira ariko amabanki akagenda biguru ntege mu gutanga inguzanyo.

Gahunda ya “Hanga umurimo” kimwe na gahunda yo kuremera urubyiruko n’abagore yatangiye mu mwaka wa 2011. Cyakora ariko gahunda yo kuremera urubyiruko n’abagore yo, ikaba ngo mu Karere ka Karongi yaratangijwe ku mugaragaro mu mwaka ushize wa 2013. Kugeza ubu, mu Karere ka Karongi, bakaba bamaze kuremera imirimo abaturage bagera kuri magana atatu na morongo irindwi n’icyenda (379) biganjemo urubyiruko n’abagore ngo binyuze mu nkunga zitangwa na Minisiteri y’Ubucuruzi (Minicom) na Minisiteri y’abakozi (Mifotra). Hakaba kandi hamaze gutangizwa ibigo biciriritse bigera kuri magana abiri na bitandatu byatanze imirimo ku bakozi babarirwa mu 1693. Naho abamaze kwihangira imirimo binyuze muri “Hanga umurmo” bon go akaba ari mirongo ine na batatu gusa.

Kugira ngo bashobore kugera ku nshingano biyemeje mu guhanga imiromo mishya no kuremera urubyiruko n’abagore imirimo, uyu Mugenzuzi w’Umurimo mu Karere ka Karongi, akaba avuga ko akarere gakwiye gushyira ingufu mu gushishikariza ibigo byikorera, inganda n’amashuri kurushaho gufasha urubyiruko, abagore n’abandi kwimenyereza imyuga. Mu bindi bagomba gukora ngo hakaba harimo kunoza gahunda yo kuremera urubyiruko n’abagore, gukusanya no gutanga amakuru ku murimo, gutinyura urubyiruko n’abagore gufata inguzanyo  n’ibindi.

Mu rwego rwo guhangana n’ibura ry’akazi n’ibibazo by’ubukungu, ku busanzwe Leta y’u Rwanda ikaba yari yimeje kujya ihanga nibura imirimo mishya ibihumbi magana abiri buri mwaka.

Muri ibi biganiro by’umuhango wo kwizihiza umunsi w’umurimo, Mukama Libert, Umuyobozi ushinzwe amategeko n’ubutegetsi  mu Karere ka Karongi, akaba yanaganirije aba bakozi akarere ka ku itegeko rishya rigenga abakozi ba Leta, aho yagarutse cyane ku burenganzira bw’umukozi ariko kandi n’ibihano bafatirwa mu gihe batannye mu kazi.

Burera: Abayobozi barasabwa kuba hafi y’abaturage bayobora

$
0
0

Burera Abayobozi barasabwa kuba hafi y’abaturage bayobora

Minisitiri w’ubutegetsi w’igihigu, Musoni James, arasaba abayobozi bo mu karere ka Burera kuba hafi y’abaturage bayobora kugira ngo hatagira ubashyiramo ibihuha bityo ntibakomeze inzira y’iterambere.

Ubwo, tariki ya 29/04/2014, Minisitiri Musoni yasuraga akarere ka Burera akagirana ikiganiro n’abagize inteko y’abaturage y’ako karere, yavuze ko mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye abayobozi ndetse n’abaturage bagomba guhora iteka bari maso.

Agira ati “Kugira ngo dukomeze iyo ntambwe y’iterambere, cyane cyane ko hari ahantu hagiye hagaragara abafite imigambi mibi yo gusenya igihugu, tugomba guhora iteka turi maso, ntihagire akantu na kamwe katwisoba…”

Minisitiri Musoni akomeza asaba abayobozi gukomeza kuba hafi y’abaturage kugira ngo hatagira undi ubayobya.

Agira ati “…tugakomeza kuba turi hafi y’abaturage, tukabegera, ntihagire umuntu ubashyiramo ibihuha, kugira ngo tugume kuri wa murongo w’iterambere.”

Akomeza abwira kandi abanyaburera ko mu rwego rwo gukomeza gutera indi ntambwe igana ku iterambere rirambye bagomba gutekereza bugari.

Agira ati “Burera ifite amahirwe yo gutera imbere, tugomba wishakamo ibisubizo, tugashaka uko dutera imbere.”

Benshi mu baturage bo mu karere ka Burera batunzwe n’ubuhinzi. Aho bahinga ibihingwa bitandukanye birimo ibirayi, ibishyimbo ndetse n’ibigori. Ibyo bihingwa bitanga umusaruro mwinshi muri ako karere bityo bakihaza mu biribwa kandi bagasagurira n’amasoko.

Akarere ka Burera gaturiye umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Ibyo bituma abanyaburera bitabira ibijyanye n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Minisitiri Musoni asaba abayobozi bo muri ako karere guhora hafi y’abo baturage kugira ngo iyo mirimo yose bakora bakiteza imbere itazahungabanywa n’umutekano muke ushobora guterwa umwanzi.

Rwanda condemns Judge Theodor Meron’s decision to free Ntakirutimana

$
0
0

 Rwanda condemns Judge Theodor Meron’s decision to free Ntakirutimana

The Association of Genocide survivors in Rwanda (Ibuka) and The National Commission against Genocide (CNLG) have no kind words for ICTR Judge Theodor Meron following his decision to release Genocide convict, Dr Ntakirutimana Gérard.

Dr Ntakirutimana had been earlier on sentenced to 25 years in jail for his role in the 1994 genocide. The release comes at a time when Rwandans are marking 100 days of commemoration of genocide against the Tutsi that claimed over a million lives.

During the 1994 Genocide, Gérard Ntakirutimana was a physician and medical director in Mugonero hospital in the Mugonero complex, Kibyue préfecture.

For his actions in April 1994 at the complex, where hundreds of Tutsi civilians taking refuge were killed or seriously wounded, Ntakirutimana was charged in October 2000, with genocide complicity and conspiracy to commit genocide and crimes against humanity.

A second indictment was also issued against Ntakirutimana on 7 July 1998, charging him with seven counts of Genocide, complicity to Genocide, conspiracy to commit genocide, crimes against humanity and serious violations of human rights.

In a press statement released by the Executive Secretary of CNLG Jean de Dieu Mucyo, he said that the commission is saddened by the judge’s action of taking decisions without considering the views of the prosecution team and other judges.

In the same reaction, Egide Nkuranga, the Ibuka Vice president, shunned the move made by Theodor Meron to release the convicted suspect, and described it as a way of trivializing genocide and denying the suspects involvement in the killings.

Nkuranga said that the genocide survivors in Rwanda will not stop rebuking such action by jugde Meron even when he (Meron) has over the years continued to release convicted genocide suspects.

Experts at an international conference on Genocide, held in Kigali this April, condemned the international community for not coming clear on their role in the 1994 Genocide against the Tusti and recommend the need to bring to justice suspects who live freely in the west, especially France, after committing genocide crimes.

The experts also said that the ICTR has been slow in doing its job and should do more in bringing to justice the suspects who have not been tried and live to its mandate of prosecuting the already arrested suspects.

Viewing all 1088 articles
Browse latest View live