Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Ngororero: Inama Njyanama y’akarere irasaba ko gutanga amasoko byakorwa mumucyo

$
0
0

Inama Njyanama

Mugihe hari hamaze iminsi hakemangwa ukutabogama mu gutanga amasoko ya Leta mu karere ka Ngororero, Abajyanama bagize inama njanama y’akarere barasaba ko n’amakosa make yabashije kugaragara mumwaka ushize atazasubira muri iyi ngengo y’imari yatangiye.

Nyuma yo kugaragarizwa imihigo y’Akarere 2013/3014 no kuyitangaho ibitekerezo ndetse ikaba yaranamaze kwemezwa hafashwe umwanzuro ko buri mujyanama atunga kopi y’iyo mihigo akazajya akurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo mu murenge ahagarariye.

Gahunda y’amasoko (procurement plan) 2013/2014 nayo yeretswe abajyanama. Nyuma yo kuyikorera  ubugororangingo yeremejwe ikaba ikubiyemo amasoko 45 azatwara amafaranga agera kuri miliyari 1 na miliyoni120y’u Rwanda.

Bose hamwe, abagize Inama Njyanama bakaba basaba ko amatangazo y’amasoko atagarukira mu Imvaho Nshya ko ahubwo yajya amanikwa mu ma centres y’ubucuruzi, agatangazwa no mu nsengero zitandukanye kandi ibikorwa byose bigakorwa mumucyo.

Nk’uko byasobanuwe n’umukozi w’akarere ushinzwe igenamigambi Birorimana Jean Paul akarere gafite amahirwe yo kwihutisha iterambere cyane cyane ayo mahirwe agaragarira mu buhinzi, ibikorwa remezo, umutungo kamere nk’amabuye y’agaciro, ingufu z’abaturage ibyo byose ngo bikaba bikeneye gukorwa mumucyo kugira ngo byishimirwe n’ababikora ndetse n’abo bikorerwa.

Urugero atangani nko ku mutungo kamere aho imirenge yose ibonekamo amabuye y’agaciro. Ayo mahirwe aruzuza Gahunda y’Imbaturabukungu ya II (EDPRS II) na Gahunda y’Iterambere ry’Akarere (DDP).


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles