Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Nyamagabe: Abayobozi barasabwa gukaza umutekano ku nyubako z’ubuyobozi n’ahantu hahurira abantu benshi

$
0
0

Abayobozi barasabwa gukaza umutekano

Mu nama y’umutekano yaguye idasanzwe y’akarere ka Nyamagabe yateranye tariki ya 14/08/2013 igatumirwamo n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize aka karere, abayobozi basabwe gukaza umutekano ku nyubako z’ubuyobozi ndetse n’ahantu hahurira abantu benshi nko mu dusantere tw’ubucuruzi n’ahandi.

Ibi umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe, Mugisha Philbert yabisabye abitabiriye iyi nama y’umutekano idasanzwe nyuma y’uko hagiye hagaragara amabiro y’utugari yagiye ahungabanyirizwa umutekano hakibwa kashi z’abunzi n’amabendera, ndetse mu gihe gishize abantu batamenyekanye bakaba bari bagiye kwiba ibendera ku Murenge wa Mbazi ariko bakabatesha batararitwara.

Abayobozi ku nzego zitandukanye basabwe gukoresha abantu bafite uburambe n’ubumenyi mu gucunga umutekano urugero nk’inkeragutabara hagamijwe gukaza umutekano, amasanteri y’ubucuruzi agashyirwaho abacunga umutekano mu buryo buhoraho ndetse n’amarondo akarushaho gukorwa.

Umuyobozi w’akarere yabibukije ko inkeragutabara zitabereyeho gusimbura amarondo akorwa n’abaturage, ahubwo ko zibereyeho gutanga umusanzu mu gucunga umutekano mu buryo bunoze.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari basabwe gukorana n’inzego zose zibarizwa mu tugari bayobora, bagakoresha imirongo ya terefoni bahamagarana batishyura iriho kugera ku nzego z’imidugudu bakurikirana ko amarondo yarawe koko.

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge nabo bibukijwe ko batagomba guterera iyo ahubwo ko bagomba gukurikirana ko amarondo yakozwe ku nzego z’utugari bityo buri rwego rugakurikirana urwo rukuriye.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles