
Abadepite bijeje abaturage ba Shyira ko ibyifuzo byabo bazabigeza kubo bigenewe,dore ko buri cyose ngo baba bacyanditse
Muzehe Mujyarugamba Filipo,atuye mu Kagari ka Kimanzovu mu murenge wa Shyira. Avuga ko kuva yabaho,yariye ingoma nyinshi ahereye kuri Rudahigwa,ariko ngo atigeze abona ubuyobozi nk’ubwa Leta y’ubumwe kuva avutse mu 1926.
Yagize ati “ muri izo ngoma zose,umunyarwanda yabwiraga undi ngo yamwica akaburana n’intumbi. Ngo yamwica agatanga amafaranga,ariko ibyo byose umukuru w’igihugu yabidukuriyeho”.
Yongeraho ko muri iki gihe nta n’uwatunga undi urutoki ngo byemerwe kuko mu Rwanda hari ubutabera.
Muzehe Mujyarugamba agira ati “kugeza ubu nta muntu ugihambira impamba ku maguru ajya gushaka ubuyobozi”.
Avuga ko cyera umuntu yarengaga imisozi n’imisozi ajya gushaka ubuyobozi,akitwaza impamba kuko yagombaga gukora urugendo rurerure.
Ikindi ashimira Perezida Kagame ngo ni uko yagize neza cyane akabakura muri Congo,aho abanzi babo bari babamereye nabi kandi abagejeje mu Rwanda ngo indamutso yabahaye ni ukubaha inka.
Yongeyeho ko Perezida Kagame yakoze byinshi bituma bamwifuza ubuziraherezo. Kimwe mu byamushimishije cyane ngo ni uko ubuyobozi bwegerejwe abaturage,ibyo gukora ingendo ndende abaturage bajya gushaka ubuyobozi bikaba bitakiriho. Avuga ko kuri ubu ubuyobozi buri hafi y’abaturage kandi bwitabira kubakemurira ibibazo.
Kuba Kagame asigaye ahemba abasaza,nabyo ngo bikabi biri mubyo bamushimira cyane ,bakifuza ko yabayobora ubuziraherezo.