Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Gahini: Barashaka Ko Kagame akomeza kuyobora, ariko ntibahuriza ku buryo ingingo ya 101 yahindurwa

$
0
0

Gahini: Barashaka Ko Kagame akomeza kuyobora, ariko ntibahuriza ku buryo ingingo ya 101 yahindurwa

Abaturage bo mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza baravuga ko badashobora kwitesha Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuko yabayoboye neza bagatera imbere.

Rwabugande Celestin utuye mu kagari ka Juru avuga ko tumwe mu tugari twa wo twatangiye guturwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahatuye bakavuga ko icyo gihe bitari biboroheye kuko basaga n’abatuye mu bihuru.

Gahini: Barashaka Ko Kagame akomeza kuyobora, ariko ntibahuriza ku buryo ingingo ya 101 yahindurwa

Gusa ahahoze ari mu bihuru ngo hamaze guturwa ndetse n’abahatuye begerezwa ibikorwaremezo birimo n’amashanyarazi. Ibi ni byo bashingiyeho bavuga ko batakwitesha Perezida Kagame ubwo batangaga ibitekerezo bya bo ku ivugururwa ry’ingingo ya 101 y’itegeko nshinga kuri uyu wa 03 Kanama 2015.

Benshi mu baturage bo mu murenge wa Gahini bavuze ko batifuza ko Perezida Kagame yabarekura. Bamwe basabye ko yayobora igihe cyose azaba agifite ubuzima, abandi bavuga ko ari we wenyine ukwiye kuzabwira Abanyarwanda ko atagishoboye kuyobora nk’uko Habakurema Yozefu yabivuze.

N’ubwo benshi bagaragaje ko bifuza ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga yahinduka Perezida Kagame akayobora u Rwanda burundu, hari abasaba ko iyo ngingo itahinduka n’ubwo na bo bifuza ko akomeza kuyobora.

Tuyisenge Damien yavuze ko yifuza ko Perezida Kagame akomeza kuyobora, ariko ngo atewe impungenge n’uko uwazamusimbura yazitwaza ko iyo ngingo y’itegeko nshinga yahinduwe na we agashaka kwiyamamaza igihe cyose kandi adashakira ineza Abanyarwanda nka Perezida Kagame.

Ati “Njye numva iriya ngingo tutayihindura Perezida wacu tukamwongeza izindi manda ebyiri nyuma n’aba agifite imbaraga tuzongere tumwongeze ariko iriya ngingo tukayireka hatazaza umuyobozi mubi akatuzonga”

Abaturage bo mu murenge wa Gahini bavuga ko nta wundi muntu bashobora gutora ngo ayobore u Rwanda basize uwabagejeje ku iterambere rifatika ari we Perezida Paul Kagame.

Ngo bumva akwiye guhabwa igihe akagerana n’Abanyarwanda mu cyerekezo 2020 kugira abashe kurangiza ibyo yabasezeranyije, nyuma ya ho azanabahe ikindi cyerekezo cy’imyaka iri imbere.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles