
Impunzi z’abarundi zicumbitse mu bice bitandukanye by’umujyi wa Nyanza mu karere ka Nyanza zibukijwe ko uruhare rwazo rukenewe mu kubumbatira umutekano waho ziherereye.
Bamwe muri izi mpunzi babisabwe mu nama yabahuje n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 10 Kanama 2015.
Mu gihe urujya n’uruza rw’izi mpunzi z’abarundi rukiriho mu mujyi wa Nyanza hasabwe ko zajya zitanga amakuru ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bukamenya abakiri ku butaka bw’aka karere n’ababa bambutse basubiye i Burundi.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah abibutsa uruhare bafite mu kubumbatira umutekano yavuze ko hagati yabo bagomba kumenya ufite ibyangombwa by’ubuhunzi n’utabifite.
Yagize ati: “Uwitwa ko ari impunzi ariko ntagire ibyangombwa bimuranga hari uburenganzira adafite kuko ntinuwamenya ikiba cyamuzanye”.
Bimwe mu bibazo izi mpunzi z’abarundi zivuga ko zifite birimo ibirebana no kwivuza, amashuli y’abana babo n’ibindi ngo bizajya bikemurwa hamaze kurebwa ko bafite ibyangombwa by’ubuhunzi nk’uko umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah abivuga.
Ati: “Ntawe mugomba guha urwaho ngo abinjiremo yitwaje uburenganzira bw’ubuhinzi maze adutokoreze umutekano. Mufite uruhare mukuduha amakuru tukabikurikirana nk’uko n’undi munyarwanda wese abifite mu nshingano ze gutanga amakuru arebana n’ikitagenda neza”.
Uyu muyobozi w’Akarere ka Nyanza kandi yabasabye kugira imyitarire myiza bakirinda kwishora mu ngeso mbi n’ibiyobyabwenge ngo kuko uzafatwa azabihanirwa nk’uko amategeko y’u Rwanda abiteganya.
Mu magambo ye bwite yabivuze atya: “ Muri mwe hagize ukorera icyaha ku butaka bw’u Rwanda yabihanirwa ndetse n’igihe mwaba musubiye iwanyu we twamusigarana. Kuba impunzi ntibyatuma amategeko y’u Rwanda atubahirizwa mu gihe hakozwe icyaha”.
Ku birebana n’ibibazo bafite birimo ko bamwe bahunze batwite bakaba bari hafi kubyara cyangwa abana bamwe mubo baje bafite bakaba bakeneye inkingo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwabijeje ubuvugizi mu nzego zibishinzwe.
Mu mujyi wa Nyanza kugeza ubu hari imiryango 25 y’impunzi z’abarundi zitari mu nkambi ahubwo zikaba zicumbikiye.