Bimaze kugaragara ko mu karere ka Ruhango hakiri ikibazo cy’ amakimbirane mu bantu ku giti cyabo cyangwa ayo mu miryango, aterwa n’ ubuharike, rimwe na rimwe bikabyara ubwicanyi , hakaba kandi hagaragara n’ ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura bw’ imyaka n’ amatungo, gukoresha ibiyobyabwenge, urugomo n’ ibindi, akarere ka Ruhango kafashe ingamba zo kuzenguruka mu mirenge igize aka karere mu guhwiturira abaturage kwita ku mutekano wabo.
Ibi bibaye nyuma yuko kuwa kane, tariki 30 Nyakanga , mu ma saa moya z’ umugoroba , aribwo habonetse umurambo w’ uwitwa Munyakazi Katigaya w’ imyaka 43 mu murenge wa Ntongwe, hafi y’ akarere ka Ruhango na Nyanza, ahari iteme rya Gashyushyu, ubu hakaba hari gukorwa iperereza k’uwaba yarishe uwo mugabo.
Si uyu gusa kuko mu minsi ya vuba hari n’ undi mugabo wishwe mu murenge wa Kinazi kubera ikibazo cy’ ubuharike, nkuko bisobanurwa n’inzego zishinzwe umutekano mu karere ka Ruhango.
Hamaze gukorwa ubuhwituzi mu murenge wa Ntongwe na Mwendo, inama y’ umutekano y’ akarere yasuye inama y’ umurenge wa Byimana yaguye, aho yabonanye n’ inzego zitandukanye zirimo iz’ abunzi, abakuru b’ imidugudu, abajyanama b’ ubuzima , abahagararariye inama y’ igihugu y’ abagore ndetse n’ imiryango yigeze kugirana amakimbirane nyuma ikaza kubana neza, baganira kandi hakorwa ubusesenguzi ku bibazo bikigaragara biri guhungabanya umutekano.
Muri ubu buhwituzi bukorwa, umuyobozi w’akarere ka Ruhango MbabaziFarancois Xavier, akaba yarasabye abayobozi mu nzego z’ ibanze bagirwa inama yo kwigisha no kwegera abaturage kugira ngo n’ ingo cyangwa abantu bafitanye amakimbirane abe yahoshwa.
Mu buhamya bwatanzwe n’ umuryango wa Fidele Munyankindi na Mukandekezi Ewurariya, bo mu kagali ka Kirengeri, mu murenge wa Byimana, bavuga ko bari babanye nabi, umugabo yarabaswe n’ inzoga, atita ku rugo rwe n’ imitungo bari bafite akayimara ayigurisha.
Umugore ati”umugabo yarantereranaga, nkavunika jyenyine, tugahora turwana kuburyo n’ abana bacu wabonaga tubaha uburere bubi, ntitwajyaga inama, byose tukabikora mu ibanga ryacu, ariko ngahohoterwa.
Umugabo we avuga ko yari umugaragu w’ akabari, akaza yasinze areba nabi umugore akanamukubita,…
Kubera kwegerwa n’ ubuyobozi ndetse n’ umuryango “Care” amakimbirane yarashize, babana neza, ubu ngo bagenda bigisha indi miryango nkuko babivuga.
Nubwo nta mibare itangwa n’ ubuyobozi muri aka karere ku byaha bihakorerwa, buvuga ko muri rusange umutekano uhagaze neza.