Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gakenke baravuga ko nubwo batishimiye umwanya wa 30, wanyuma mu turere twose mu kwesa imihigo ya 2014-2015, bitanabatunguye kuko babona nta mbaraga nyinshi zishyirwa mubikorwa remezo kandi usanga ahanini bifasha abaturage muri gahunda zitandukanye z’iterambere.
Babitangaje nyuma y’aho kuwa 13 abayobozi b’uturere bari bahuye na Peresident wa repabulika Paul Kagame bamumurikira imihigo y’ibyo bagezeho nibyo bateganya gukora mu mwaka wa 2015-2016, ari nabwo byagaragaye ko akarere ka Gakenke kaje kumwanya wa nyuma.
Bamwe mu batuye muri aka karere bavuga ko nta kintu kigaragara cyerekeranye n’ibikorwa remezo akarere kakoze muri uriya mwaka kuko iyo biza gukorwa nibura byari kubafasha kuza mu myanya y’imbere, bityo bakabona ko kuba barageze kuri uriya mwanya nta gitunguranye kirimo.
Mbonyimpa Martin wo mu murenge wa Gakenke, asobanura ko kuba nta kintu cy’ibikorwa remezo cyakozwe arimwe mu mpamvu zatumye akarere kabo kaza kumwanya wanyuma bityo akaba ataratunguwe
Agira ati “icyo nabonye cyatumye akarere kaba akanyuma kandi kitatunguranye, nta kintu cy’ibikorwa remezo bakoze kigaragara, urebye nk’utundi turere twagiye dukora nk’amagare (Tax park),utundi tugakora Stade, wenda Gakenke yo stade ntabwo yihutirwaga ariko gare ubona ko ntayo, nibura iyo baza kuba barakoze gare cyangwa hari umuhanda bakoze kuburyo bugaragara haricyo byari gutanga”
Hagumimana Venuste n’umuturage wo mu murenge wa Busengo, we Ati “byaratubabaje kabisa ariko dushobora kuba twarasigaye inyuma bitewe nibyo bikorwa remezo byabuze, ikintu dukennye cyane n’umuhanda, nk’umuntu iyo yejeje imyaka ye ntakugirango azabone imodoka ibikurayo ibigeze kw’isoko mu Gakenke n’ikibazo”
Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buvuga ko kuba baravuye kumwanya wa 15 bakagera kumwanya wa nyuma byabatunguye gusa ngo bakaba hari impamvu bakeka zirimo ibikorwa bitarangiye
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, avuga ko hari ibikorwa bigera kuri bitatu bitarangiye, birimo umuhigo wa Biyogaze byatumye baza mu myanya y’inyuma
Ati “turatekerezako hari ibikorwa bimwe bitari byakarangiye, harimo umuhigo w’amazi wo mu murenge wa Minazi ngirango waratunaniye, hari biyogazi za purasitike twagombaga guha abaturage undi muhigo wa gatatu watunaniye n’amashanyarazi kuburyo twari tugeze nko kuri 50% gusa”
Umuyobozi w’akarere avuga ko nubwo byabananiye ariko atari ikosa ryabo kuko ari irya’bafatanyabikorwa babo batubahirije inshingano zabo bityo bikaba bitararangiye
Nubwo ari iyi mihigo itatu gusa ivugwa n’umuyobozi w’akarere, ariko hari n’indi mihigo akarere kari karahize ntiyeswe 100% harimo nk’inyubako y’ibagiro, agaciriro, umuhigo wa Girinka ndetse n’imwe mu mihanda yagombaga gutunganwa ariko ntibikorwe nkuko byari byateganyijwe.