Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Nyaruguru: Umurenge wa Nyagisozi ku isonga mu mihigo ya 2014-2015

$
0
0

Nyaruguru: Umurenge wa Nyagisozi ku isonga mu mihigo ya 2014-2015

Mu isuzuma ry’imihigo y’imirenge mu mwaka wa 2014-2015, harebwa uko yeshejwe, umurenge wa Nyagisozi niwo waje ku isonga n’ijanisha ry’amanota 89,8%.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 18 Kanama ubwo imirenge ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere basinyanaga imihigo y’ibizagerwaho mu mwaka wa 2015-2016 n’umuyobozi w’akarere.

Uyu murenge wa Nyagisozi uje ku mwanya wa mbere mu gihe mu mihigo y’umwaka wabanje wa 2013-2014 wari waje ku mwanya wa 5.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Nyagisozi Assoumpta Byukusenge avuga ko nta rindi banga bakoresheje ngo bagere ku mwanya wa mbere, uretse imikoranire myiza y’inzego ndetse n’ubufatanye n’abaturage.

Ati:” Ikintu ahanini twakoze ni uko umuntu wese yabigize ibye, ariko cyane cyane imbaraga zashyizwemo n’abaturage”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko kuba uyu murenge wavuye ku mwanya wa 5 ukaba uwa mbere, we n’abo bafatanyije kuwuyobora bagiye gukora ibishoboka byose uyu mwanya bakazawugumaho, kandi agahamya ko yizeye ko bizashoboka.

Nyaruguru: Umurenge wa Nyagisozi ku isonga mu mihigo ya 2014-2015

Yungamo ati:” Tugiye kongera kurushaho. Aya manota twabonye ni meza, ariko no kugira 100% ntibyatugwa nabi, niyo mpamvu ubu twiyemeje kutazava kuri uyu mwanya kandi tuzabishobora”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yashimiye muri rusange imirenge yose uburyo yagerageje kwesa imihigo, kuko nta murenge n’umwe waje munsi y’ijanisha ry’amanota 70%.

Habitegeko yasabye abagize imyanya myiza gukomeza gukora neza, ariko by’umwihariko asaba abagize imyanya y’inyuma kwikosora nabo bakagerageza kugaragara mu myanya ya hafi.

Ati:” Ababaye aba mbere bakomeze bongere imbaraga, naho abaje mu myanya itari myiza ntibacike integer ahubwo barebe aho bagize integer nke hanyuma bongeremo imbaraga barebe uko bazaza mu myanya y’imbere”.

Imirenge itatu ya mbere ariyo Nyagisozi, Muganza na Ngoma yahawe ibikombe biherekejwe n’amabaruwa arimo amafaranga ndetse n’ibyemezo by’ishimwe, naho imirenge yose muri rusange nayo ihabwa ibyemezo by’ishimwe.


Viewing all articles
Browse latest Browse all 1088

Trending Articles