Quantcast
Channel: National – News Of Rwanda – Rwanda News
Viewing all 1088 articles
Browse latest View live

Gatsibo: Abafatanyabikorwa b’Akarere barasabwa kurushaho gukorana n’amakoperative

$
0
0
m_Abafatanyabikorwa b’Akarere barasabwa kurushaho gukorana n’amakoperative

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo n’abanyamakoperative mu mahugurwa

Abafatanyabikjorwa b’Akarere ka Gatsibo mu iterambere ryako barashishikarizwa kurushaho gukorana n’abibumbiye mu makoperative mu rwego rwo kurushaho guteza imbere gahunda yashyizweho na Leta yo kwihangira imirimo.

Ibi aba bafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo bibumbiye muri JADF babisabwe kuri uyu wa 26 Gashyantare uyu mwaka wa 2014, ubwo basozaga umwiherero bari bamazemo iminsi ibiri waberaga mu Murenge wa Rugarama, uyu mwiherero ukaba wari ubahuje n’abayobozi b’amakoperatibe yose akorera mu karere ka Gatsibo, abayobozi b’ibigo by’imali ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo.

Muri uyu mwiherero hagarutsweho cyane ku bijyanye n’amategeko agenga za koperative, imikorere n’imicungire ya za koperative hamwe n’uburenganzira bwa za koperative n’abazibumbiyemo ku bijyanye n’inguzanyo mu bigo by’imali.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Habarurema Isaie, asoza uyu mwiherero yavuze ko amakoperative akorera mu Karere ka Gatsibo amaze gutera imbere ku buryo bushimishije, asaba abafatanyabikorwa b’Akarere kurushaho guteza imbere izi koperative.

Habarurema yagize ati: ”Mu minsi yashize wasangaga abaturage b’Akarere ka Gatsibo batinya kwibumbira muri za koperative, twasanze icyabiteraga akenshi ari uko wasangaga abenshi batazi uburenganzira bwabo mu gihe bafite imigabane muri koperative runaka”.

Mu biganiro byatangiwe muri uyu mwiherero, byagarutse no kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda aho abitabiriye umwiherero babwiwe ko bakwiye gushyira hamwe bakumva ko bunze ubumwe nk’abanyarwanda kugira ngo barusheho gutera imbere.

Muri iki gikorwa abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo bashimiwe ibikorwa bakora by’iterambere ry’Akarere mu kazi kabo ka buri munsi, ariko banibutswa ko ahakigaragara intege nke mubyo baba bariyemeje hakosorwa.


U Rwanda rutanga ubunyarwanda, amoko agatanga ibikomere

$
0
0

m_U Rwanda rutanga ubunyarwanda, amoko agatanga ibikomere

Ubwo yaganiriraga abanyehuye kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda, Hon. Edouard Bamporiki  yababwiye ko u Rwanda rutanga ubunyarwanda naho amoko agatanga ibikomere. Hari ku itariki ya 26/2/2014, muri Ndi Umunyarwanda mpuzamatorero na mpuzamadini yabereye kuri sitade ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye.

Hon. Bamporiki yasobanuye ko kubakira ku moko byatangiye mu Rwanda mu mwaka w’1959 ari byo byaturutseho ibibazo by’amacakubiri byagushije u Rwanda muri jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’ 1994, none ubu Abanyarwanda bakaba bafite ibikomere mu mitima yabo.

Uku kubakira ku moko kwanatumye u Rwanda rudatera imbere. Hon. Bamporiki ati “kuva mu mwaka w’1959 kugera 1994 twagize ubuyobozi burwana intambara ariko burwana muri sisiteme (système) ya gihutu. Murebe ibyo twagezeho : twarishakishije gutera imbere biratunanira, turagerageza nyine tugira duke tugeraho, ariko bisozwa no kumena amaraso y’Abanyarwanda.”

Na none ati “Kuva mu 1994 abantu bishakamo ubwiyunge butoroshye kugera uyu munsi, umuntu wese yabona ko mu gihe noneho Abanyarwanda bahisemo kurwana Kinyarwanda, batarwana gihutu, gitwa cyangwa gitutsi, hari ibimenyetso bigaragara byemeza ko kurwana kinyarwanda bifite umumaro munini kuruta kurwana gihutu.”

Ngo n’iyo inkotanyi zitaza guhitamo kurwana kinyarwanda ahubwo zikarwana gitutsi, na n’ubu u Rwanda ruba rukiri mu ntambara.

Hon. Bamporiki rero  yagiriye inama abanyehuye guharanira ko abana babo bazakurira mu Rwanda rumeze neza, ruzira amacakubiri. Nuko abana babo ntibazajye baterwa isoni no kuvuga ababyeyi babo  nk’abana bakomoka ku bakoze jenoside bagira isoni zo kuvuga inkomoko yabo.

Mu gusoza ati  “Umenye ko nukora nabi uzatera abana bawe kwibaza impamvu bavutse kuri wowe kandi nyuma yawe.”

Rutsiro : Mu kwezi kwa kabiri ibyaha byaragabanutse

$
0
0

m_u kwezi kwa kabiri ibyaha byaragabanutse

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Rutsiro, Superintendent Gerard Habiyambere, yagaragaje ishusho y’umutekano uko uhagaze mu karere ka Rutsiro muri uku kwezi kwa kabiri, muri rusange ibyaha ngo bikaba byaragabanutse ugereranyije n’ibyagaragaye mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka wa 2014.

 m_Mu kwezi kwa kabiri ibyaha byaragabanutse1

Ibyaha umuyobozi wa polisi mu karere ka Rutsiro yagaragaje ni ibyo polisi iba yarabonye, ikabigenza, ikabishyikiriza inkiko kugira ngo ababikoze bakurikiranwe, abo bihama bahanwe.

Mu kwezi kwa mbere habonetse ibyaha 27, mu gihe muri uku kwezi kwa kabiri bigaragara ko ibyaha byagabanutse bikagera kuri 22 mu karere kose.

Supt. Habiyambere ati “ibyaha bitanu byavuyeho ni ibyo kwishimirwa.”

Ukwezi kwa kabiri polisi igaragazamo ibyaha byakozwe guhera tariki 23/01 kugeza tariki 23/02/2014.

Uko imirenge igenda irushanwa gukora ibyaha :

Mu murenge wa Gihango hagaragaye ibyaha bitatu ari byo ubujura buciye icyuho, aho mu kagari ka Congo Nil mu mudugudu wa Nduba abajura bibye moto. Mu kagari ka Bugina na ho hagaragaye ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Hari uwo bafatanye udupfunyika turindwi tw’urumogi, akaba afunze.

Mu kagari ka Mataba muri uwo murenge wa Gihango na ho hagaragaye umuntu wafashe umuhoro yirukankana abari bamuhamagaye ngo ajye gusobanura ibintu avugwaho ko yangije muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Na we yarafashwe arafungwa.

Mu murenge wa Mushubati hagaragaye ibyaha bitandatu. Gukubita no gukomeretsa byagaragaye mu kagari ka Bumba na Gitwa inshuro ebyiri. Muri uwo murenge hagaragaye n’icyaha cy’urukozasoni no gutukana mu ruhame, aho umusore yashatse gusambanya umukecuru ku ngufu ku manywa y’ihangu.

Hari ubujura buciye icyuho bwagaragaye muri Gitwa, kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge na byo bigaragara mu kagari ka Bumba, polisi ikaba yarahafatiye udupfunyika 711 tw’urumogi.

Supt. Habiyambere asanga ibiyobyabwenge muri Rutsiro bigenda byiyongera, dore ko hari n’ahandi mu murenge wa Kivumu bigeze gufata udupfunyika 1825 tw’urumogi twapimaga ibiro 25, agasanga hagomba gufatwa ingamba ku buryo ubucuruzi bw’urumogi muri aka karere bwacika.

Mu murenge wa Manihira mu kagari ka Muyira habayeho icyaha cyo gusambanya umwana. Muri uwo murenge hari n’uwafatanywe ibiro bibiri by’amabuye y’agaciro yacukuraga mu buryo butemewe, na we arafatwa arafungwa.

Mu murenge wa Rusebeya mu kagari ka Remera hagaragaye ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro inshuro ebyiri. Muri ako kagari ka Remera hagaragaye n’abantu baremye umutwe w’abagizi ba nabi biyita “Nyatura” bajya gutera abarinze ibirombe bitwaje inkoni n’amahiri, bashaka kubicukuramo amabuye ku ngufu. Na bo barafashwe bakorerwa dosiye.

Mu murenge wa Musasa na ho hagaragaye icyaha cyo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, hakaba harafatiwe abasore babiri umwe afite udupfunyika 181, undi afatanywa udupfunyika 66 tw’urumogi.

Mu murenge wa Kivumu na ho hagaragaye icyaha kimwe cyo kunywa ibiyobyabwenge, hakaba hari uwafatanywe udupfunyika tune.

Mu murenge wa Mushonyi hagaragaye gukubita no gukomeretsa, kwica amatungo no kuyakomeretsa, aha akaba ari umuntu wagiye kuragira inka mu isambu y’undi. Abarinze iyo sambu bateranye amagambo n’uwari uragiye iyo nka, isubiyemo bwa kabiri barayifata barayikubita bayitera n’amabuye, igenda yanegekaye igeze aho iba irapfa. Ababikoze barafashwe barafungwa, ariko nyuma barekurwa mu buryo umuyobozi wa polisi mu karere na we avuga ko atabashije gusobanukirwa, ariko agomba gukurikirana akamenya uko byagenze.

Mu murenge wa Kigeyo habonetse ubujura bwitwaje intwaro. Icyo gihe abantu bari mu Kivu barimo kuroba, haza abandi bitwaje imipanga, barabafata barabakubita, umwe bamutema n’akaboko, ariko na bo baje gufatwa barafungwa.

Mu murenge wa Ruhango habaye ubujura buciye icyuho, aho umugabo yagiye mu rugo asanze ba nyiri urugo badahari yiba Radiyo arayirukankana, ariko abantu bamwirukaho arafatwa arafungwa. Muri Ruhango habaye n’icyaha cyo kwica amatungo no kuyakomeretsa, aho umworozi w’inka atahembye umushumba we ibihumbi bitanu bituma yica imwe muri izo nka yaragiraga.

Mu murenge wa Nyabirasi hagaragaye icyaha kimwe cyo gukubita no gukomeretsa, aho umugabo witwa Ismael yagiye gusura inshuti ye y’umukobwa yitwa Nirere, agezeyo araharara noneho bigeze saa saba za mugicuku, nyina w’uwo mukobwa na basaza be baraza bahondagura uwo musore benda kumwica.

Hari ibindi byahungabanyije umutekano mu karere

Mu karere ka Rutsiro hagaragaye ibindi byagiye bibaho bigafatwa nk’ibyahungabanyije umutekano. Inka  enye zakubiswe n’inkuba zirapfa mu bihe no mu bice bitandukanye. Tariki 04/02/2014 mu kagari ka Muyira mu murenge wa Manihira, abaturage bateye amabuye abasirikari.

Mu murenge wa Murunda mu kagari ka Kirwa, inkuba yakubise umugore w’imyaka 27 ajyanwa kwa muganga, nyuma aza kuzanzamuka, muu gihe mu murenge wa Manihira mu kagari ka Muyira inkuba yakubise uwitwa Kanyanzira Anastase w’imyaka 62 we agahita apfa.

Tariki 07/02/2014 mu murenge wa Gihango mu kagari ka Congo Nil hibwe moto yari iy’umushinga wa Caritas. Tariki 21/02/2014 ku biro by’akarere ka Rutsiro na ho hibwe moto ku manywa y’ihangu. Iyo moto yibwe nyirayo yari asize ayirindishije Local Defense wari uhari, ajya muri siporo agarutse asanga bayitwaye.

Umuyobozi wa polisi mu karere yavuze ko moto zimaze iminsi zibwa ku karere mu buryo budasobanutse zituma umuntu yakeka ko harimo abantu babyihishe inyuma, dore ko hamaze kwibwa izigera kuri eshanu, zimwe zikabura burundu izindi zikaboneka.

Tariki 19/02/2014 mu murenge wa Murunda mu kagari ka Mburamazi hibwe inka eshatu zari mu kiraro cy’uwitwa Mukantagara Olive.

Mu murenge wa Ruhango mu kagari ka Gihira, umugabo witwa Bizimana Jean w’imyaka 34 yasanzwe mu nzu yapfuye iruhande rwe harambitse uducupa turindwi tw’inzoga ya African Gin turimo ubusa, ashobora kuba yariyahuje nyuma yo gutongana n’umugore.

Hari ingamba umuyobozi wa polisi mu karere ka Rutsiro avuga ko ziramutse zikurikijwe byagira icyo bitanga mu rwego rwo kuburizamo ibyaha bitaraba. Abayobozi mu nzego z’ibanze barasabwa kugena umunsi w’inama y’umutekano, hakavugwa ku mutekano gusa, atari ukubivanga n’ibya SACCO, Mituweli, inyubako z’amashuri, n’ibindi. Muri izo nama z’umutekano, abaturage ngo batangiramo amakurumenshi baba bazi yafasha mu gukumira ibyaha bitaraba.

Abakora amarondo mu midugudu na bon go bagomba kugabanywamo ibice, buri tsinda rikagira amazu rishinzwe gucungira umutekano, rikaba ryanabazwa n’icyahabaye muri iryo joro ryarayemo irondo, noneho mu gitondo bagakora raporo y’ibyabaye n’amakuru babonye y’ibishobora kuba, bakabiha abaza kubasimbura kugira ngo bahere ahongaho na bo bakomerezeho gucunga umutekano.

Ikindi ngo ni ugukangurira abaturage gutangira amakuru ku gihe, hakabaho ubufatanye bwa hafi hagati y’inzego z‘umutekano n’abaturage mugutahura ibyaha byabaye n’ibishobora kuba.

Ruhango: Biyemeje ubufatanye hagati y’inzego zose kugirango hatangwe serivise nziza

$
0
0
m_Biyemeje ubufatanye hagati y’inzego zose kugirango hatangwe serivise nziza

Abayobozi mu nzego zitandukanye baremeza ko bagiye gufatanya kugirango batanjye service nziza

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buravuga ko bugiye gushyira imbaraga mu gufatanya n’inzego zose mu rwego rwo kugirango hanozwe imitangire ya serivise inoze, bityo birusheho kwihutisha iterambere ry’abaturage.

Ibi bakaba bibatangaje mu gihe uturere twose tw’igihugu turi mu cyumweru cyahariwe serivise zinoze, aho hagenda hakorwa ibikorwa bitandukanye bigamije kureba ahatari imitangire ya serivise nziza, bigakosorwa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Ruhango Kambayire Annonciata, ashima cyane itsinda ryaturutse muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, ryaje kugenzura imitangire ya serivise mu nzego zitandukanye muri aka karere.

Akavuga ko aho iri tsinda ryabatungiye agatoki mu mitangire mibi ya serivisi, ngo bagiye gufatanya n’izo nzego bashakira umuti ikibazo cy’imitangire mibi ya serivise, ngo kuko bidindiza iterambere.

Iri tsinda ryaturutse muri Minaloc, rivuga ko mu igenzura ryakoze, mu byo basanze bitagenda neza birimo kuba hamwe hatari inyandiko ngenderwaho mu mitangingire ya serivisi, uburyo bwo kwakira abantu butaranoga, gahunda z’ibikorwa zitagaragaza amakuru yose akenewe ku baturage bakenera serivisi.

Ibindi ngo n’ ibibazo by’abaturage bitagira aho bigaragara, kuba hari hamwe batagira  umukozi ushinzwe kwakira no kuyobora abaturage, kuba hari ahatari udusanduku tw’ibitekerezo hakaba n’aho turi  hari hamwe  imicungire yatwo itanoze.

Twagirayezu J. Baptiste akaba ari intumwa ya komisiyo y’abakozi  ba Leta muri iki gikorwa, avuga ko imitangire ya serivisi ari ikibazo cy’ingutu mu nzego za Leta no mu bikorera, ibi bikaba bigira ingaruka ku iterambere ry’igihugu.

Akavuga ko abanyamahanga bashima byinshi byagezweho mu gihugu cy’u Rwanda ariko byagera ku mitangire ya serivisi bakayinenga.

Aha agasaba abakuriye inzego z’imirimo n’abayobozi b’ibigo bya Leta basabwe guhindura imitekerereze  mu gutanga serivisi no gutoza abo bayobora kunoza seivisi  bita ku kwakira neza abaturage.

Ku gutanga serivisi yihuse, kubaha ababagana, kwitwararika ku kazi, kwakirana umuntu akanyamuneza, kutavugira kuri telefoni bakira ababagana no kumenya uburyo bakwitwara ku mukiriya ugaragaje imyitwarire itari myiza.

Gicumbi – Mu kwezi kwahariwe imiyoberere myiza abaturage bahawe umwanya wo gukemurirwa ibibazo

$
0
0

Akarere ka Gicumbi kamurikiye abaturage bako ibibakorerwa mu rwego rwo kubegereza ubuyozi no kubafasha kugira uruhare mu bibakorerwa kugirango akarere karusheho gutera imbere ndetse bahabwe n’umwanya wo gukemurirwa ibibazo.

Umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe imiyoborere myiza Munyezamu Joseph atangaza ko impamvu bateguye uyu munsi wo kumurikira abaturage ibibakorerwa ari uburyo bwo kubafasha kwisanzura bakabaza ibibazo bafite bijyanye n’iterambere n’ibindi bibazo byabo bwite.

m_Mu kwezi kwahariwe imiyoberere myiza abaturage bahawe umwanya wo gukemurirwa ibibazo

Umuybozi w’akarere abamenyesha ibyo ubuyobozi bubakorera

Abafatanyabikorwa b’akarere nabo babonye umwanya wo gusobanurira abaturage ibyo bakorera mu karere, aho uhagarariye Save the Children mu karere ka Gicumbi yagaragaje ko bafasha abana kubakura mu mirimo y’imvune babashishikariza gusubira mu mashuri ndetse bakabigira n’imishinga mito ibyara inyungu.

Abaturage bavuga ko nubwo bahabwa serivise nziza hari aho usanga hamwe mu karere abakozi bo mu nzego z’ibanze nko ku rwego rw’umudugudu usanga badakemura ibibazo by’umuturage nk’uko baba yabibasabye.

Ikindi ngo no ku rwego rw’akagari usanga hari abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari badatanga serivise mu masaha ya nyuma ya sa sita ngo baba bajyiye murugo nk’uko bigarukwaho na Ndayisenga Jerome.

Ibi ariko umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre yabwiye abaturage ko bagomba gutanga amakuru ku bayobozi bica akazi kandi badatanga serivise nziza kubaturage ku buryo buri wese yatahanye numero ya terefone y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge ndetse na numero y’umukozi ushinzwe gutanga servise ku karere (customer care).

m_Mu kwezi kwahariwe imiyoberere myiza abaturage bahawe umwanya wo gukemurirwa ibibazo1

Bitabiriye ari benshi

bashimye ibyo abafatanyabikorwa babakorera  ndetse basanga bagira uruhare runini mu iterambere ry’akarere rikomeye kuko ubona ko binjira no mu bikorwa byo gufasha abaturage.

Abaturage bahawe ijambo barinigura mubibazo bafite ndetse banasaba ubuyobozi bw’akarere kubibakemurira.

Bizumutima Jean Claude wambuwe na rwiyemezamirimo witwa Mufora wari warapatanye gukora aho bategera imodoka (gare) yasabye ko akarere kabafasha ng babashe kwishyurwa.

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mvuyekure Alexandre yamusubije ko ari bujye mubashinzwe imari y’akarere bamurebere ko uwo rwiyemezamirimo yarangije kwishyurwa kugirango akarere kazabashe kwishyura abambuwe.

Ibi kandi ngo ntabwo biteganywa gukorwa gusa muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza ngo kuko ubuyobozi bw’akarere ari inshingano zako gukomeza kwita kumiyoborere myiza y’abaturage.

Kamonyi: Abayobozi basabwe kugira imyitwarire idasebya urwego bahagarariye

$
0
0

Mu nama mpuzabikorwa y’akarere ka Kamonyi, yahuje abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku Karere, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari, yabasabye kugira imyitwarire ihesha agaciro umwanya bahagazemo.

Abayobozi bitabiriye inama mpuzabikorwa

Abayobozi bitabiriye inama mpuzabikorwa

Mu  kiganiro uyu muyobozi w’Intara yahaye abayobozi b’akarere ka Kamonyi kuri uyu wa kane tariki 26/2/2014, yabibukije ko inshingano za bo ari ukubana n’abaturage, bakamenya ibibazo bya bo. Bakirinda imyitwarire itabahesha agaciro kuko iyo hagize ubangamira abaturage byitirirwa ubuyobozi bwose bw’igihugu.

Ngo kugira ngo bakorane neza n’abo bayobora, arabasaba kugira ubufatanye mu kumenya no gusesengura ibibazo bahura na byo n’ingaruka za byo. Bagomba kandi kuba intangarugero mu gushyira mu bikorwa gahunda basaba abaturage, bityo bakaba bandebereho mu ngamba z’iterambere.

Ikindi uyu muyobozi yagarutseho, ni uko abayobozi bagomba kuba aho bakorera, bagasangira n’abo bayobora ubuzima bwa ho. Aragira ati”mureke tube abayobozi b’abaturage, tubane na bo, tubasure mu ngo za bo, tuganire na bo, tumenye ibibazo bafite”.

Guverineri akomeza avuga ko kubana n’abaturage bizabafasha kumenya amakuru y’aho bayobora, cyane ajyanye n’umutekano kuko bagomba no kugira uruhare mu kugenzura uko irondo rikorwa.

Abayobozi b’utugari n’ab’imidugudu bashimye ikiganiro bahawe n’umuyobozi w’Intara, maze biyemeza guhindura imikorere no kwikosora mu byo bakoraga nabi. Ngo muri bo harimo abatitwaraga neza, bagahutaza abaturage batabanje kubaganiriza, ariko inyigisho bahawe bagiye kuzikurikiza

Ku bwa Kubwimana Jean De Dieu, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Karengera umurenge wa Musambira, ngo “umukobwa aba umwe agatukisha bose”, akaba ari yo mpamvu yemera ko mu  bayobozi hari abatakoraga neza bagahutaza abaturage.

Ngo kubw’inama bahawe, bagiye kubahiriza indangagaciro nyazo z’umuyobozi, habeho impinduka. Bafatanye n’abaturage gusesengura gahunda bagomba gushyira mu bikorwa no kumvikana na bo uburyo zigomba gukorwa  kugira ngo hatabaho kutabyumva kuko bishobora kudindiza iterambere.

Ntivuguruzwa Celestin, umuyobozi w’umudugudu wa Kamonyi, akagari ka Nkingo, mu murenge wa Gacurabwenge, we, avuga ko impanuro za Guverineri zije, hari aho bishoboka ko hakiri ikimungu cya Ruswa ndetse n’aho bahutaza abaturage kubera ibyemezo byihutirwa. Ngo biyemeje guhinduka no kwegera abaturage bagafatanya kwesa imihigo.

Muri iyi nama abayobozi basabwe gushyira ingufu mu mihigo isaba ubukangurambaga nko kwitabira ubwisungane mu kwivuza, gucana kuri rondereza no gukoresha Biyogazi, kugana umurenge sacco, no gukora ubuhinzi bw’urutoki n’ubwa kawa buvuguruye.

Basabwe kandi kwita ku mutekano, batanga amakuru ku hatutumba ibyaha no ku bantu bakeka ko bashobora guteza umutekano muke. By’umwihariko basabwe gukaza amarondo , kwita ku mutekano w’ahakorwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no ku mutekano muke ushobora guterwa n’abapagasi baza gukorera mu karere bavuye ahandi.

Gakenke: Barasabwa kongera imbaraga mu mihigo mu mezi abiri ikaba yeshejwe

$
0
0
Barasabwa kongera imbaraga mu mihigo mu mezi abiri ikaba yeshejwe

Abayobozi b’akarere n’ab’imirenge mu nama ku mihigo.

Mu nama yahuje ubuyobozi bw’akarere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge  kuri uyu wa kane tariki 27/02/2014, Umuyobozi w’akarere yabasabye kongera imbaraga mu mihigo ikiri kure kugira ngo izagerweho mu mezi abiri asigaye.

Bwana Nzamwita yavuze ko muri rusange  imihigo myinshi igeze kure ishyirwa mu bikorwa ariko hakaba hakiri indi iri inyuma cyane ku buryo badashyizemo imbaraga hari impungenge z’uko itakweswa.

Muri iyo mihigo havugwamo ijyanye n’ubworozi nko  gutera intanga inka, gukingira amatungo bikaba byaradindiye kubera kubura intanga n’inkingo ariko kuva byonetse hari icyizere cy’uko uzagerwaho nta kabuza.

Kubaka no gukoresha rondereza na biyogasi biri mu mihigo icumbagira, kuri iki,  umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere  madamu Uwitonze Odette yavuze ko icyumweru cyahariwe gukangurira abaturage kugira rondereza byatanze umusaruro, umubare wa rondereza uriyongera.

Gukoresha rondereza bifite inyungu zo kubungabunga ibidukikije abaturage bakoresha inkwi nke, andi mafaranga bazitangaho bakayazigama bityo n’amashayamba agira uruhare  by’umwihariko mu gukurura imvura arushaho gusagamba.

Ngo iyo mihigo igomba kongerwamo ingufu kimwe n’ubwisungane magirirane mu kwivuza buzwi nka mitiweli bakagera ku gipimo cya 100% kuko ubu bari kuri 81% n’umwanya wa mbere mu Ntara y’Amajyaruguru.

Mu mwaka wa 2012-2014, akarere ka Gakenke kaje mu turere two mu cyiciro cya kabiri gifite amanota ari hejuru ya 85%.

Gicumbi: Akarere karasaba abikorera kongera ibikorwa by’iterambere

$
0
0

Nyuma yo kuba hari Hotel imwe rukumbi mu karere ka Gicumbi umuyobozi w’akarere arasaba abashoramari kongera ibikorwa by’iterambere.

Mu kiganiro ngarukamwaka kigamije kwerekana ibikorwa byagezweho mu rwego rwo kurushaho kwesa imihigo no kumva ibiba bikenewe n’abaturage,  Umuyobozi w’akarere Mvuyekure Alexandre yasabye abikorera kongera ibikorwaremezo birimo no kubaka inzu zigezweho mu mujyi wa Byumba.

Byinshi mu byagezweho harimo nko kunoza imihingire no kongera umusaruro, gukangurira abaturage ubwisungane mu kwivuza gusa agaruka ku kibazo kijyanye n’iterambere ry’umujyi wa Byumba ukiri inyuma mu nyubako zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umujyi.

 

Akarere karasaba abikorera kongera ibikorwa by’iterambere

Abaturage basabwa kongera ibikorwa remezo

Yagize ati “ Hano mu karere ka Gicumbi dufite ibibanza byiza byakorerwamo imishinga myinshi kandi yinjiza amafaranga, gusa nta mbogamizi zihari kuko twifuza abashoramari kongera ibikorwa by’iterambere cyane cyane mu bucuruzi no mu bwubatsi.

Abafatanyibikorwa b’akarere ka Gicumbi bakaba berekanye byinshi bagezeho byinshi bikaba byiganjemo gufasha no kuzamura ubuzima bw’abatishoboye gusa nabo bavuga ko uko ubushobozi bwiyongera ari nako iterambere rizaguka ku buryo bugaragara nk’uko Ruboneza Antoine abitangaza.

Uhagarariye inama njyanama y’akarere Bizimana J.Baptiste ashimangira ko hagomba kubaho ubufasha buva mu bafatanyabikorwa ariko bakanigishwa umuco wo kwigira nkuko umuco w’abanyarwanda uteye.

Avuga ko nubwo aka karere kagizwe n’ibikorwa bitandukanye bigenda neza nko kurwanya nyakatsi, gutera inkunga abaturage, gusa iyo urebye  ibijyanye n’iterambere mu bucuruzi n’inyubako zijyanye n’igihe usanga bikiri hasi.


Nyamagabe: Abayobozi barasabwa kudaha icyuho abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu.

$
0
0

Umuyobozi w’ingabo mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Huye na Gisagara two mu ntara y’amajyepfo, Colonel Callixte Kanimba, arasaba abayobozi ku nzego zinyuranye bo mu karere ka Nyamagabe kudaha icyuho uwashaka guhungabanya umutekano w’igihugu wese. 

Abayobozi-barasabwa-kongera-ingufu-mu-bukangurambaga-kuko-abaturage-aribo-shingiro-rya-byose

Ibi Colonel Kanimba yabisabye ku nama mpuzabikorwa yabaye kuri uyu wa kane tariki ya 27/02/2014 igizwe n’abayobozi ku rwego rw’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, abakuru b’imidugudu, inzego z’umutekano ndetse n’abanyamadini n’amatorero banyuranye.

Avuga ku mutekano w’igihugu muri rusange, Colonel Kanimba yavuze ko hari abantu hirya no hino hanze y’igihugu batifuriza u Rwanda umutekano bagashaka gukoresha abaturage muri ibyo bikorwa byabo bibi, bityo bakaba batagomba kubaha icyuho ngo babigereho.

Ati “Turebe icyuho umwanzi yanyuramo kugira ngo abaturage bacu be gutekana. Ni ngombwa ko tumenya abantu bashobora guteza umutekano mukeya mu midugudu yacu abo bantu tukabakurikirana, tukabagorora, tukabigisha bakaba abaturage beza, abaturage babereye igihugu”.

Yakomeje avuga ko kugira ngo abaturage babe beza bumve gahunda za leta bisaba ko abayobozi ku nzego zinyuranye batanga serivisi nziza kandi inoze ku baturage bose kugira ngo babibonemo babashe gufatanya, ngo kuko badatanze serivisi nziza bakanirinda ruswa umwanzi yahaca akayobya abaturage abereka ko batitaweho.

Umutekano w’imbere mu karere nawo wagarutsweho.

Muri iyi nama mpuzabikorwa yize ku mutekano, imihigo ndetse na gahunda z’iterambere ry’akarere yanagarutse ku mutekano w’imbere mu karere aho umuyobozi wa polisi y’igihugu mu karere ka Nyamagabe, Superintendent Mutemura Prudence yagaragaje uko ibyaha byagiye bikorwa kuva mu kwezi kwa Karindwi kugeza mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2013, aho ibyaha byakunze kugaragara harimo gukubita no gukomeretsa, ubujura buciye icyuho, ikoreshwa n’ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge ndetse no kwangiza ibidukikije.

Zimwe mu mpamvu umuyobozi wa polisi mu karere yagaragaje harimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga z’inkorano, ubuzererezi, amarondo adacungwa neza, kutamenya amategeko n’ibindi.

Mu ngamba zo guhangana n’ibi byaha bikunze kugaragara harimo ubukangurambaga ku bubi bw’ibiyobyabwenge, gutanga amakuru y’aho biri ku gihe ndetse no guhana abo bigaragayeho, kongera ingufu mu marondo, gukangurira ababyeyi kwita ku burere n’uburezi bw’abana babo, n’izindi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo Izabiriza Jeanne wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yavuze ko abayobozi ku nzego zose batabigizemo uruhare ndetse n’abaturage nta mutekano wabaho kuko inzego z’umutekano zitaba ahantu hose.

 

 

Kagame roots for global Police cooperation against crimes

$
0
0
President Paul Kagame addressing the third Sub-Saharan Africa International Association of Chief of Police (IACP) conference

President Paul Kagame addressing the third Sub-Saharan Africa International Association of Chief of Police (IACP) conference

President Paul Kagame has called upon Police forces around the world to strengthen cooperation as a way of dealing with global security challenges which pose threats to the socio-economic transformation of communities and states across the globe.

The President made the call on Monday, while officiating the opening of a two-day third Sub-Saharan Africa International Association of Chief of Police (IACP) conference at Serena Hotel in Kigali. The conference was held under the theme “Contemporary Policing for a Safer World.”

President Kagame said that security challenges of the 21st century are increasing and sophisticated which requires collaboration to effectively combat them.

The Head of State urged Police Forces to come up with frameworks to improve security and development in the region and beyond, and enhance global Police cooperation in fighting crimes.

“Development can only take place on the foundation of law and order. Law enforcement agencies, therefore, have a crucial role in ensuring peaceful conditions within which citizens can fully participate in the prosperity and wellbeing of their communities,” he said.

He observed that security threats in one country, region or continent have far reaching consequences beyond national and natural borders.

The President emphasized that the three elements of historical mission of the police, its role in a modern integrated political and economic setting and common security threats define the nature of effective role of enforcement agencies.

“Our collective aspirations are to improve the livelihoods of our people. We can achieve this more effectively when we pull our resources and efforts,” Kagame said.

The President hailed regional Police organizations like the Eastern Africa Police Cooperation Organisation (EAPCCO) and similar others in South, West and Central Africa and the recent formation of a wider Police organization – African Police Organisation (AFRIPOL) – which he said are part of the answers to the current policing challenges.

Kagame underlined the need for Police forces to rethink and reshape approaches to keep criminals in check and called upon governments to support their respective Police agencies to execute their tasks effectively.

He urged participants to come up with mechanisms to establish a technology-best global framework for law enforcement, harmonize their stands, regulations, laws and practices in order to cope with reality of globalization and to safeguard the benefits of technology.

“Our people need a peaceful and secure environment to effect this transformation. This forum presents a strategic platform to optimize opportunities and check frets to our chosen path towards a safer and more prosperous world. For this to happen, increased collaboration is both inevitable and the answer.”

About 150 participants including Chiefs of Police, senior Police officers and IACP members are taking part in the conference which seeks to strengthen the professionalism, cooperation, exchange of information and experience among police forces.

The Inspector General of Rwanda National Police, Emmanuel K. Gasana, commended the big turn-up of participants and urged them to continue the path to a safer continent, saying this 3rd IACP for the Sub Saharan Policing Conference comes in to enhance the existing collaboration, partnership and strengthen synergies with regional police organizations for a safer world.

The President of IACP, Mr. Yousry Zakhary, thanked the Government of Rwanda for hosting the conference and lauded Rwanda National Police for pushing cooperation of Police forces to ensure sustainable security globally.

“It’s our duty to make every possible effort to establish working partnership between Police agencies and executives throughout the world. Despite the difference between our languages, culture and even the laws we enforce, we must work together to prevail against our common enemies and fulfill our common missions,” Zakhary said.

Founded in 1893, IACP is a dynamic organization that promotes enhanced administrative, technical, and operational police practices; foster cooperation and the exchange of information and experience.

Gatsibo: Hatangiye isuzuma ry’imihigo 2013 – 2014, hanarebwa aho igeze ishyirwa mu bikorwa

$
0
0
Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Gatsibo ubwo bakorerwaga isuzuma

Bamwe mu bakozi b’Akarere ka Gatsibo ubwo bakorerwaga isuzuma

Kuri uyu wa 3 Werurwe 2014, itsinda ry’Abakozi b’Akarere ka Gatsibo ryatangiye isuzuma ry’imihigo y’umwaka wa 2013 – 2014, bareba aho imihigo igeze ishyirwa mubikorwa mu iterambere ry’aka karere.

Uwari ayoboye iri tsinda Mugiraneza David akaba anashinzwe igenamigambi ry’Akarere ka Gatsibo, yabwiye abakorewe isuzuma ry’Imihigo ko bagomba gukosora ibyo bagiye bagirwaho inama bitarashyirwa mu bikorwa, kugira ngo isuzuma ry’Intara n’Urwego rw’Igihugu rizasange imihigo y’Akarere imeze neza.

Mu bakorewe isuzuma ry’Imihigo ku ikubitiro hakaba harimo Urwego rushinzwe ubuhinzi mu karere, Umukozi ushinzwe ubworozi bw’amatungo ndetse n’Umukozi ushinzwe amakoperative mu karere.

Twakwibutse ko imihigo ariyo nkingi y’iterambere ry’uturere, nyuma y’isuzumwa ry’abakozi ku rwego rw’Akarere amatsinda atandukanye azajya mu mirenge yose igize Akarere ka Gatsibo uko ari 14, kugira ngo nayo ikorerwe isuzumwa ry’imihigo yabo.

RUSIZI: INAMA JYANAMA IDASAZWE Y’AKARERE KA RUSIZI YEMEJE INGENGO Y’IMARI IVUGURUWE

$
0
0
Abajyanama b’akarere ka rusizi bemeza ingengo y’imari

Abajyanama b’akarere ka rusizi bemeza ingengo y’imari

Amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni  800 zisaga  nizo zongerewe mu ngengo y’imari  ya 2013-2014 ikuwe  kuri  miliyari 12 na miliyoni zisaga 30 iba miliyari 12 na miliyoni 900 zisaga z’amafaranga y’u Rwanda, akazakoreshwa muri iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka nkuko byemejwe n’inama jyanama  idasanzwe y’akarere ka Rusizi yateranye kuwa 28/02/2013,

Impamvu yatumye iyi ngengo y’imari y’akarere ka Rusizi yongerwa byatewe  no kuba hari inkunga zitegerejwe zifasha mu bikorwa by’iterambere bizakorwa muri aka karere mu mishinga y’ibikorwa remezo birimo imiyoboro  y’amazi, imihanda n’ibindi.

Mubusanzwe guhindura ingengo y’imari biteganywa n’itegeko aho rivuga ko  ngo imirongo y’ingeno y’imari y’akarere  ishobora kuvugururwa bivuye ku nkomoko y’amafaranga akomoka ku misoro n’amahoro by’akerere ndetse n’inkunga zitangwa n’ibigo bishamikiye kuri leta na za minisiteri,  ibi rero bikaba ari nabyo byagendeweho mu kuvugurura no kongera  ingengo y’imari aho yongereweho amafaranga agera kuri 873 721 029 frw.

nubwo ariko hongerewe miliyoni zisaga 800, umunyamambanga shingwabikorwa w’akarere w’agateganyo Ntivuguruzwa Gervais yatangaje ko aya mafaranga azatangwa n’abafatanya bikorwa batandukanye akaboneraho guhumuriza abatanga imisoro ababwira ko badakwiye kugira impungenge z’uko imisoro iziyongera.

Shema Jean Bosco, visi perezida wa jyanama y’akarere ka Rusizi atangaza ko mu rwego rwo kurushaho gukoresha ingengo y’imari neza yongerewe, ngo bazajya bifashisha ikoranabuhanga amafaranga akoreshwa bitari ngombwa akagabanuka dore ko ngo abakozi baba bahawe amafaranga abafasha mu ngendo baza mu Manama , ninayo mpamvu kubwe umva kubagaburira biba bitakiri ngombwa.

muri iyi nama jyanama y’akarere ka rusizi kandi, abajyanama bemeje amabwiriza azangenga igihembwe cy’ihinga cya kabiri azanafasha abahinzi kurushako kongera umusaruro aharimo guhuza ubutaka, gukoresha amafumbire y’imborera n’imvaruganda ndetse no guhuriza umusaruro hamwe.

Nyabihu: Abaturage barifuza ko amarushanwa ku muganda n’akamaro kawo yazasiga impinduka ku isura y’umuganda mu gihugu

$
0
0
Aha ni mu duce 2, abaturage bakozemo umuganda mu karere ka Nyabihu. Hejuru basiburaga umuyoboro w’amazi wuzuraga mu mvura ugasenyera abaturage muri Mukamira, ahandi bacukuraga imirwanyasuri ku misozi ihanamye,yamanukagaho amazi akangiriza abaturage byinshi muri Karago,ubu ibi bibazo byose byarakemutse

Aha ni mu duce 2, abaturage bakozemo umuganda mu karere ka Nyabihu. Hejuru basiburaga umuyoboro w’amazi wuzuraga mu mvura ugasenyera abaturage muri Mukamira, ahandi bacukuraga imirwanyasuri ku misozi ihanamye,yamanukagaho amazi akangiriza abaturage byinshi muri Karago,ubu ibi bibazo byose byarakemutse

Mu Rwanda hateguwe amarushanwa ajyanye n’akamaro k’umuganda. Ni mu rwego rwo guteza imbere umuganda, kwerekana ibyiza by’umuganda no gukangurira abaturage kuwitabira bazi neza icyo umaze.

m_Nyabihu Abaturage barifuza ko amarushanwa ku muganda n'akamaro kawo yazasiga impinduka ku isura y'umuganda mu gihugu2

Aya marushanwa yatangiriye mu nzego zo hasi mu mirenge n’utugari, agera ku turere n’intara, kuri ubu abatsinze ku rwego rw’intara bakazarushanwa ku rwego rw’igihugu kuri uyu wa 14/3/2014 hanasozwa ukwezi ku miyoborere myiza. Insanganyamatsiko y’ayo marushanwa ikaba igira iti “dukore umuganda duharanira kwigira”.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyabihu, bari no mu bitabiriye ayo marushanwa ku kamaro k’umuganda, bavuga ko bakurikije imiterere y’akarere batuyemo, byaba ari ukwigiza nkana hagize uvuga ko adasobanukiwe akamaro k’umuganda.

m_Nyabihu Abaturage barifuza ko amarushanwa ku muganda n'akamaro kawo yazasiga impinduka ku isura y'umuganda mu gihugu3

Bavuga ko aka karere kakunze kurangwa n’ibiza biturutse ku mvura nyinshi ihagwa n’imiterere yako y’imisozi n’ubuhaname, byiyongeraho ubutaka bworoshye, ibyo bikaba byaratumaga iyo imvura yagwaga yaratezaga ingaruka nyinshi. Muri zo hakaba harimo nk’inkangu, amasuri, gusenyuka kw’amazu no kwangirika kw’imihanda, gutwarwa kw’imyaka, abantu n’ibintu n’ibindi.

Binyuze mu miganda itandukanye yabaye muri aka karere,hagiye hashakirwa umuti urambye ibi bibazo,byari bimaze kubangamira abaturage bahatuye,abahanyura n’abahafite ibikorwa.

Kuri ubu binyuze mu muganda,hagiye haterwa ibiti bifata ubutaka ,ahanini binavangwa n’imyaka,hagacukurwa imirwanyasuri ku misozi ihanamye,hasubiranywa imihanda yari yarangijwe n’amazi,abasenyewe n’ibiza barubakirwa rimwe na rimwe binyuze mu muganda,imigezi n’ahandi habangamiraga abaturage birwanywaho isuri binyuze mu miganda,hanakorwa ibindi bikorwa byinshi.

Kuri ubu bamwe mu bari batuye mu nkengero za Gishwati,bishimira cyane uburyo aka gace kabungabunzwe karatezaga ingaruka nyinshi. Kuri ubu Gishwati yagabanijwemo ibice 3, harimo igice cy’ishyamba,icy’inzuri gikorerwamo ubworozi n’icy’ubuhinzi cyakozwemo amaterasi ndinganire.

m_Nyabihu Abaturage barifuza ko amarushanwa ku muganda n'akamaro kawo yazasiga impinduka ku isura y'umuganda mu gihugu4

Uwimana,umwe mu baturage bahaturiye,avuga ko kuri ubu,mu gihe ubutaka bwa Gishwati bwari bwaramazwe n’isuri n’inkangu byateza ingaruka zirimo n’imfu z’abantu,binyuze mu bikorwa bitandukanye by’inkeragutabara zahaciye amaterasi ndinganire ndetse n’imiganda yagiye ihakorwa,ubu isura yarahindutse. Barahinga bakeza,bakiteza imbere. Ibyo bimutera kwishimira umuganda no gushishikariza abandi kuwitabira.

Uretse mu murenge wa Bigogwe, Hakiza Evariste wo mu murenge wa Rugera mu karere ka  Nyabihu,avuga ko muri ako gace hari umugezi witwa Kazihira wabangamiraga abaturage cyane bitewe n’isuri watezaga.

Kuri ubu,binyuze mu muganda,hashize imyaka irenga 3 utagiteza iki kibazo,kuko bawuteyeho ibibingo ku nkengero z’aho ugenda unyura,buri muturage agatera ahamwegereye. Ubu ikibazo watezaga cyaracyemutse burundu.

Colette wo mu murenge wa Shyira,avuga ko binyuze mu muganda,bagiye bakora imihanda yari yarananiranye,none imigenderanire ikaba yaraboroheye.

Ingero ni nyinshi ku kamaro k’umuganda zigarukwaho na bamwe mu baturage. Gusa kuri ubu,binanyuze mu marushanwa bamwe bitabiriye ku kamaro k’umuganda, bakanakamenyesha abandi benshi binyuze mu bihangano byabo,basanga umuganda wagakwiriye gufata isura nshya,ku buryo buri wese ufite imyaka imwemerera kuwukora yakagombye kuwitabira mu Rwanda.

Ibi bakaba babivuga bagendeye ku ruhare umuganda wagize mu gukemura ibibazo bitandukanye mu karere ka Nyabihu,bakaba banakeka ko ari nako ugira uruhare mu kubikemura mu tundi turere.

Nk’uko Rudaseswa Eugene ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyabihu abivuga,amarushanwa yateguwe mu rwego rwo guteza imbere umuganda gushishikariza abaturage kumenya neza akamaro kawo no kuwitabira,bagaharanira kugira umuco wo kwikemurira ibibazo.

Insanganyamatsiko y’aya marushanwa ku muganda,ikaba ihamagarira buri wese bireba bose gukora umuganda aharanira kwigira. Mu gihe amarushanwa ku  ku rwego rw’uturere n’intara yamaze kuba,hategerejwe ayo ku rwego rw’igihugu azaba kuwa 14/3/2014 hanasozwa ku rwego rw’igihugu ukwezi kw’imiyoborere myiza nk’uko Bisengimana Denis ushinzwe imiyoborere myiza ku rwego rw’Intara y’Iburengerazuba yabidutangarije.

Mu marushwanwa agamije guteza imbere umuganda,abaturage b’akarere ka Nyabihu bitabiriye,bagendeye ku kamaro umuganda wabagiriye bavuga ko basanga ukwiye kwitabirwa n’ab’ureba bose kuko ufasha mu iterambere ry’igihugu

Mu marushwanwa agamije guteza imbere umuganda,abaturage b’akarere ka Nyabihu bitabiriye,bagendeye ku kamaro umuganda wabagiriye bavuga ko basanga ukwiye kwitabirwa n’ab’ureba bose kuko ufasha mu iterambere ry’igihugu

Abaturage bose bireba bakaba bashishikarizwa kujya bitabira igikorwa cy’umuganda nk’isoko y’iterambere, kwikemurira ibibazo no kwigira bityo umuganda ukarushaho kugira isura nshya y’ubwitabire ,buri wese asobanukiwe ibyiza byawo.

 

 

Ruhango: Abarokotse Jenoside barishimira ko imibiri y’ababo igiye gushyingurwa mu cyubahiro

$
0
0
Abaturage bazindukira mu gikorwa cyo gutunganya iyi mibiri

Abaturage bazindukira mu gikorwa cyo gutunganya iyi mibiri

Nyuma y’imyaka 20 Jenoside ikorewe abatutsi ibaye, imibiri igera ku bihumbi 60 yari itarashyingurwa mu cyubahiro iri ahantu mu cyobo cyahoze kitwaga CND mu gihe cya Jenoside , ubu irimo gutunganywa kugirango ishyingurwe mu cyubahiro.

Kuba iyi mibiri yari itarashyingurwa mu cyubahiro ngo byateraga akababaro gakomeye cyane abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi batuye agace k’Amayaga aho iyi mbiri iri.

Iyo imibiri imaze kozwa yanikwa ku gatanda

Iyo imibiri imaze kozwa yanikwa ku gatanda

Abaturage batandukanye baturutse mu murenge wa Ntongwe na Kinazi, bari mugikorwa cyo koza iyi mibiri imaze iminsi yimuwe mu cyobo cya CND ahitwa ku Rutabo ni mumurenge wa Kinazi.

Buri muturage aba afite ibase afite n’ikiroso arimo koza iyi mibiri, abandi nabo baba bari mugikorwa cyo kuzana amazi abandi barimo kwanika imibiri imaze gutunganywa.

Imibiri imaze gutunganywa ishyirwa ahantu heza mbere y’uko ishyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rw’akarere ka Ruhango

Imibiri imaze gutunganywa ishyirwa ahantu heza mbere y’uko ishyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rw’akarere ka Ruhango

Ruhezamihigo Jean d’Amour warokotse Jenoside akaba avuka muri uyu murenge wa Kinazi ndetse akaba afite abe batari bagashyinguwe mu cyubahiro,avuga ko nubwo hari hashize imyaka 20 imibiri y’ababo iri ahantu hagayitse, ubu ngo ibyishimo ni byose kuko babonye ababo bakaba bagiye kubashyingura mu cyubahiro.

Ati “buri umwe wese werekaga muri kiriya cyobo ko hari abantu ibihumbi 60 bidashyinguye mu cyubahiro, wabonaga bimuteye ikibazo. Ariko ubu turashimira Leta yacu kuko yadushakiye aho abacu bashyingurwa mu cyubahiro, hanyuma nidushaka kubasura tuzajya tubasanga ahantu heza.”

m_Ruhango Abarokotse Jenoside barishimira ko imibiri y’ababo igiye gushyingurwa mu cyubahiro4

Akarere ka Ruhango ubu karimo kubaka imva ebyiri imwe yamaze kuzura indi nayo biteganyijwe ko izuzura vuba.

Rurangwa Sylvan ushinzwe umuco na siporo mu karere ka Ruhango, avuga ko impamvu zatumye iyi mibiri itinda gushyingurwa ahanini ngo ni ukubera ikibazo cy’amikoro.

Biteganyijwe ko nihatagira igihinduka, iyi mibiri igomba kuba yashyinguwe mu cyubahiro bitarenze tariki ya 20/04/2014, kuko aho igomba gushyingurwa hamaze kuboneka.

 

Guhera muri uyu mwaka wa 2014, JADF izajya igenerwa ingengo y’imari na Leta

$
0
0
m_Guhera muri uyu mwaka wa 2014, JADF izajya igenerwa ingengo y’imari na Leta

Jean Paul Munyandinda, umukozi wa RGB aganira n’abagize JADF

Ubwo abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JADF) bo mu Karere ka Huye basozaga imurikabikorwa ry’iminsi itatu bagiriye mu nzu mberabyombi y’akarere ka huye, bamenyeshejwe ko ibwiriza rya Minisitiri w’intebe ryasohotse ku itariki ya 13/1/2014 ribagenera ingengo y’imari.

Jean Paul Munyandinda, umukozi mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (RGB), amenyesha abafatanyabikorwa b’i Huye ko bazajya bagenerwa ingengo y’imari, yabasobanuriye ko ari ukugira ngo babashe kurangiza inshingano biyemeje harimo iyo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage, ndetse no kubafasha kwiteza imbere.

Ibi byanejeje abibumbiye muri JADF kuko ngo bizatuma hari ibyo babasha kugeraho bifuzaga ariko ntibishoboke kubera ubushobozi bukeya.

Dieudonné Munyankiko uhagarariye umuryango AMI muri JADF ubu akaba ari na we muyobozi w’iri huriro, ati “turamutse tubonye iyo ngengo y’imari byadufasha kuko hari ibikorwa bimwe na bimwe tureka gukora kandi twumvaga ari ngombwa.”

Bimwe muri ibyo bikorwa ni nk’ibyo kwicarana nk’abafatanyabikorwa kugira ngo babashe guhuza imigambi, bafatiye ku muhamagaro wa buri wese.

Munyankiko kandi ati “dushobora no kugira ibikorwa duhurijeho bifitiye akamaro abaturage bo mu turere cyangwa imirenge dukoreramo.”

Ubusanzwe, ibikorwa abibumbiye muri JADF babashaga gukora nk’ihuriro ni ugutegura no gukora amamurikabikorwa nk’iryashojwe ku itariki ya 5/3 (ryatangiye ku ya 3/3/20140) ndetse no gukora inama rusange.

Kugira ngo imurikabikorwa rishoboke, basaba abafatanyabikorwa gutanga amafaranga ajyanye n’iki gikorwa. Icyakora, hari n’imisanzu batanga. Gusa, nk’uko bivugwa na Kayitare Leon Pierre, umunyamanga uhoraho wa JADF y’i Huye, ngo abitabira gutanga iyi misanzu kugeza ubu ni bakeya cyane.

Imurikabikorwa ryashojwe uyu munsi ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 42, ariko ubusanzwe bagera kuri 80 bakorera mu Karere ka Huye. Umunyamabanga uhoraho wa JADF y’i Huye ati “kuba ryarateguwe mu gihe gitoya, risa n’iritunguranye, bitewe n’uko RGB yasabaga ko imurikabikorwa ry’Akarere  rihuzwa n’irya JADF, ni imwe mu mpamvu zatumye bitabira ari bakeya.”


Rwanda expels 6 high ranking South African diplomats

$
0
0
Six South African High Commission officials have been expelled from Kigali

Six South African High Commission officials have been expelled from Kigali

Rwanda has expelled six high ranking South African diplomats from Kigali, all accused of espionage. Reliable sources in Kigali told News of Rwanda that South African High Commissioner to Rwanda is not among those expelled. The source, however, did not disclose the names of expelled diplomats.

There was no comment yet from either Rwanda’s Ministry of foreign affairs or South African embassy in Kigali.

Rwanda and South Africa have been in news for sometime over Rwandan dissidents hiding in South Africa.

RALGA irasaba uturere kwirinda kwigana utundi mu gihe ibyo bigana bitari mu nyungu z’abaturage

$
0
0

m_RALGA irasaba uturere kwirinda kwigana utundi mu gihe ibyo bigana bitari mu nyungu z’abaturage

Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA), Karake Théogène arasaba uturere kwirinda kwigana utundi igihe ibyo bigana bitari mu nyungu z’abaturage. Yabivugiye mu biganiro abakozi ba RALGA bagiranye n’abajyanama b’akarere ka Kayonza, komite nyobozi y’ako karere n’abahagarariye abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari n’imidugudu.

Ibyo biganiro byabaye tariki 11/03/2014 bikaba byari bigamije gusobanura imikoranire y’iryo shyirahamwe n’abanyamuryango baryo, kugaragaza ubuvugizi ribakorera no kubabaza niba ubwo buvugizi buhagije kugira ngo aho bitagenda neza hashyirwemo imbaraga.

Mu minsi yashize hari uturere twinshi twagiye dushinga amakipe y’umupira w’amaguru tugashoramo amafaranga menshi kandi hari ibindi bikorwa byihutirwa ayo mafaranga yakabaye akoreshwa nk’uko byavuzwe n’umunyamabanga mukuru wa RALGA. Ati “Gushyiraho ikipe abantu bagashoramo amafaranga menshi kandi hari abana bakirwaye bwaki hari icyo bimaze?”

Yakomeje avuga ko ibi bidasobanuye ko akarere kabujijwe kugira ibyo kigira ku kandi, avuga ko akarere kabonye hari gahunda iteza imbere abaturage ikorwa mu kandi karere ntacyatuma hatabaho gukopera, kuko icyo gihe ubuyobozi bw’akarere buba bugamije iterambere ry’abaturage.

Uyu muyobozi yasobanuriye abitabiriye ibyo biganiro ko leta y’u Rwanda ishishikajwe no guteza imbere abaturage ba yo, kuko uko imyaka igenda ishira hari impinduka nziza zigenda zigaragara haba mu buyobozi no mu baturage muri rusange. Yasabye abayobozi b’umwihariko kwiremamo icyizere cy’ahazaza heza kuko badafite icyo cyizere ntacyo bageza ku baturage.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John yavuze ko hari byinshi bungukiye muri ibyo biganiro. Yavuze ko ubusanzwe buri karere kaba gafite gahunda ya ko y’ibikorwa kateguye, ariko na none ngo hari n’ibyo umuyobozi ashobora kurahura ahandi igihe abona ari ibintu byiza bishobora kugirira akamaro abaturage ayobora.

Na we yavuze ko umuyobozi akwiye gukora ibiri mu nyungu z’abaturage, avuga ko ari yo mpamvu hariho abajyanama baba bahagarariye imirenge yose mu turere, kugira ngo bagaragaze ibikenewe mu mirenge bahagarariye bityo bigenderweho mu gukora gahunda y’ibikorwa by’akarere.

Abitabiriye ibyo biganiro bagaragaje imbogamizi uturere dukunda guhura na yo y’uruhurirane rw’inshingano uturere duhabwa na za Minisiteri n’ibigo bya Leta bitandukanye kandi byose bikazira rimwe, ku buryo ngo bituma abakozi kuva rwego rw’uturere kugera ku tugari batabona umwanya uhagije wo gukora inshingano za bo ngo batange umusaruro.

Umunyamabanga mukuru wa RALGA yavuze ko ibyo ari bimwe mu biraje inshinga iryo shyirahamwe, kugira ngo abanyamuryango ba ryo babashe gukora neza. Ati “turakomeza gukora ubuvugizi kuri izi nzego, kandi bizagerwaho”

Abitabiriye ibyo biganiro bahawe impapuro bujuje bagaragaza uko babona ubuvugizi RALGA ikorera uturere, ndetse banagaragaza ibyo bifuza iryo shyirahamwe ryashyiramo imbaraga kugira ngo ubuvugizi rikorera abanyamuryango ba ryo burusheho gutanga umusaruro.

Nyabihu: Kumurikira abaturage ibikorerwa mu karere kabo bifasha ababikora n’ababikorerwa

$
0
0

Kumurikira abaturage ibikorerwa mu karere kabo, mu rurimi rw’icyongereza bita “Open day” n’intambwe nziza y’iterambere ku babimurikirwa n’ababimurika n’abandi babibona muri rusange.

Mayor w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif,avuga ko ari uburenganzira bw’umuturage,kumurikirwa ibikorerwa mu karere abamo

Mayor w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif,avuga ko ari uburenganzira bw’umuturage,kumurikirwa ibikorerwa mu karere abamo

Ibi bikaba bigarukwaho n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif, ushimangira ko iyo abaturage bamenye ibikorerwa mu karere   kabo bibafasha gufatanya n’ababikora mu iterambere ryabo.

Yongeraho ko, iyo umuturage wo muri Mukamira amenye igikorerwa Bigogwe, uwa Bigogwe akamenya igikorerwa Kintobo, bimufasha kukigura hafi bitamuhenze kandi bamwe bakanungukira ubumenyi ku bandi, bigatuma babasha kwiteza imbere. Akaba yishimira uyu munsi Leta yashyizeho umunsi w’imurikabikorwa kuko ufasha abaturage batandukanye.

Ibi kandi bigarukwaho n’umutoni, umwe mu baturage uvuga ko imurikabikorwa rimufasha kumenya ibikorerwa mu karere ke, kwiga no kugisha inama abandi ku buryo babigezeho ngo nawe abe yabigiraho yizamure.

Habumugisha Emmanuel n’abandi bamuritse ibyo bakora,bavuga ko bibafasha kumenyekana bityo abashaka ibyo bakora bakabibonera hafi ndetse n’abashaka kwiga bakigishwa

Habumugisha Emmanuel n’abandi bamuritse ibyo bakora,bavuga ko bibafasha kumenyekana bityo abashaka ibyo bakora bakabibonera hafi ndetse n’abashaka kwiga bakigishwa

Ku bamurika ibikorwa byabo,bavuga ko ari umwanya mwiza baba babonye wo kwereka abandi ibyo bakora,bigatuma bimenyekana kandi n’aho bakorera hakamenyekana,bityo umubare w’ababagana ukiyongera nk’uko byagarutsweho na Habumugisha Michel,ukora ibikomoka ku mpu,Nyirasafari Beatrice uboha imyenda mu ndodo n’abandi.

Abakora ibikorwa bitandukanye n’ababimurika,bakaba basanga ari igikorwa k’ingenzi kugaragaza ibyo bakora,yaba kuri bo ndetse n’abaturage babimurikira.

Uretse kumurika ibikorwa,abari bafite ibibazo nabo babibajije ubuyobozi bufataniriza hamwe kubikemura. Uyu musaza yabajije ikibazo cy’ubutaka yari afite kandi kirakemurwa

Uretse kumurika ibikorwa,abari bafite ibibazo nabo babibajije ubuyobozi bufataniriza hamwe kubikemura. Uyu musaza yabajije ikibazo cy’ubutaka yari afite kandi kirakemurwa

Uretse ibikorwa byo kumurikira abaturage ibibakorerwa cyabaye kuri uyu 12 werurwe 2014 mu karere ka Nyabihu,hbamwe mu baturage banabajije n’ibibazo bagiye bagirana n’abandi,ubuyobozi bw’akarere,imirenge ,utugari n’imidugudu bufatikanyiriza hamwe kubikemura.

 

Nyamagabe: Abafatanyabikorwa bari kumurikira abaturage ibyo babakorera ngo nabo babitangeho ibitekerezo.

$
0
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki ya 12/03/2014, abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Nyamagabe (JADF/Nyamagabe) batangiye imurikabikorwa rizamara iminsi ine, rikaba ari kimwe mu bikorwa biteganyijwe mu kwezi kw’imiyoborere myiza.

Mu muhango wo gutangiza iri

Mu muhango wo gutangiza iri murikabikorwa, umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu akaba n’umuyobozi wa JADF, Mukarwego Umuhoza Immaculée, yatangaje ko riri mu rwego rwo kwereka abaturage ibibakorerwa ngo nabo babone umwanya wo kubitangaho ibitekerezo.

Ati « Abaturage bakamenya ni iki gikorwa? Ni ibiki bibakorerwa? Bagatanga n’ibitekerezo ku byarushaho kunoga. Ari nayo mpamvu turi muri iri murikabikorwa aha ngaha rizamara iminsi ine ».

Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’imiryango itari iya leta, abikorera, amadini, imishinga ya leta n’iyigenga, ndetse n’akarere ka Nyamagabe, ngo ni n’umwanya abaturage baba babonye wo kumenya aho akarere kabo kageze ndetse no kuhigira ubumenyi muri gahunda zinyuranye, nk’uko Uwizeyimana Tereza, umwe mu baje kureba ibimurikwa atanga ubuhamya avuga ko yabashije kuhigira uburyo bwo gutegura indyo yuzuye y’abana.

«Hari byinshi twabonye tutajyaga dutegurira abana byamfasha kurwanya bwaki umwana wanjye akarya indyo yuzuye, iiih! ni umwanya wo kwiga, » Uwizeyimana.

Jean Paul Munyandamutsa, ushinzwe ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) yasabye abagize JADF ya Nyamagabe gukora bafatanyije kandi bafite intego zigaragara bagamije kugeraho.

Biteganijwe ko iri murikabikorwa rizasozwa kuwa gatandatu tariki ya 15/03/2014 n’igiterane cy’ivugabutumwa cyo gushima Imana cyiswe « Nyamagabe shima Imana », kuko hari aho akarere kavuye n’aho kageze bityo Imana ikaba yaragahaye umugisha.

 

Rwanda wins battle against UN GoE ‘biased investigators’

$
0
0

m_Rwanda wins battle against UN GoE 'biased investigators'

Rwanda has finally won a battle aimed at extricating two investigators assigned to the United Nations Group of Experts on Democratic Republic of Congo (DRC).

Rwanda’s Deputy Permanent Representative to the UN, Olivier Nduhungirehe earlier today posted on his Tweeter handle that Bernard Leloup and Marie Plamadiala, who controversially filed reports against Rwanda to UN Security Council, have been dropped following a request by Rwanda.

According to Nduhungirehe, Emilie Serralta, who has also been on the same panel of experts has been demoted as the Security Council appointed Daniel Fahey, as the new Coordinator of the Group of Experts on DRC.

Since 2012, Rwanda has been protesting the reappointment of Leloup and Plamadiala on accusations that they were extremely biased against the Country.

On June 10, 2003, Bernard Leloup authored an article in Uganda’s Daily Monitor News paper accusing Rwandan government of not ceasing to solidify. He said in the paper that: “Since RPF’s ascension to power in 1994, the regime has not ceased to harden, particularly during the last few years. Repression has reached great heights, as political instability has increased across the country and within the army.”

This was used as part of evidence to challenge Leloup’s neutrality. There have also been concerns about United Nations’ strictness in vetting experts. Yet, the UNSC’s investigative guidelines state that experts must be independent; have specialised expertise in the area of competence; have academic qualifications; undergo performance evaluations that are transparent; and have cultural and country-related knowledge relevant to the mandates of monitoring mechanisms.

During M23 rebellion in Eastern DRC, Leloup and his group filed a controversial report to the Security Council, alleging that Rwanda provided military and logistical support to the rebel group, a report the government of Rwanda vehemently denied.

Viewing all 1088 articles
Browse latest View live